Gusenga Nibyiza Join Paje

Gusenga Nibyiza Join Paje Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Gusenga Nibyiza Join Paje, Church of God, Bend, Oregon City, OR.

04/26/2024

17 Kandi nerekwa amafarashi n'abari bayicayeho. Bari bambaye ibyuma bikingira ibituza bisa n'umuriro na huwakinto n'amazuku. Imitwe y'ayo mafarashi yasaga n'iy'intare, mu kanwa kayo havagamwo umuriro n'umwotsi n'amazuku.
18 Kimwe cya gatatu cy'abantu cyicwa n'ibyo byago uko ari bitatu, ari byo umuriro n'umwotsi n'amazuku bivuye mu kanwa k'ayo mafarashi.
19 Kuko akanwa kayo n'imirizo yayo ari byo byayabashishaga kurwana, kuko imirizo yayo isa n'incira ifite imitwe kandi ni yo aryanisha.
20 Nyamara abantu basigaye batishwe n'ibyo byago, ntibarakihana imirimo y'intoki zabo ngo bareke gusenga abadayimoni n'ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza, no mu miringa n'ibyaremwe mu mabuye no mu biti bitabasha kureba cyangwa kumva cyangwa kugenda,
21 habe ngo bihane ubwicanyi bwabo cyangwa uburozi, cyangwa ubusambanyi cyangwa ubujura.
(Ibyahishuwe 9:17;21)

04/26/2024

1 Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rw'ikuzimu.
2 Ifungura urwobo rw'ikuzimu ruvamo umwotsi ucumba nk'uw'itanura rinini, izuba n'ikirere byijimishwa n'umwotsi wo muri urwo rwobo.
3 Mu mwotsi havamo inzige zijya mu isi, zihabwa ubushobozi bwo gukora ibyo sikorupiyo zo mu isi zibasha gukora.
4 Ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cy'Imana mu ruhanga rwabo.
5 Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu.
6 Muri iyo minsi abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona na hato, bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.
7 Ishusho y'izo nzige yasaga n'iy'amafarashi yiteguriwe intambara. Ku mitwe yazo zari zifite ibisa n'amakamba asa n'izahabu, mu maso hazo hasa n'ah'abantu.
8 Kandi zari zifite ubwoya busa n'umusatsi w'abagore, amenyo yazo yasaga n'ay'intare.
9 Zari zifite n'ibikingira ibituza bisa n'ibyuma, guhinda kw'amababa yazo kwari kumeze nko guhinda kw'amagare akururwa n'amafarashi menshi yirukanka ajya mu ntambara.
10 Kandi zari zifite imirizo nk'iya sikorupiyo zifite n'imbori mu mirizo yazo, zihabwa kubabaza abantu amezi atanu.
11 Zari zifite n'umwami wazo ari we marayika w'ikuzimu, mu Ruheburayo yitwa Abadoni naho mu Rugiriki yitwa Apoluwoni.
12 Ishyano rya mbere rirashize, dore ayandi mahano abiri ari bukurikireho.
13 Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y'igicaniro cy'izahabu kiri imbere y'Imana,
14 ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda riti"Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate."
15 Nuko abo bamarayika bane bari biteguriwe iyo saha n'uwo munsi n'uko kwezi n'uwo mwaka, babohorerwa kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy'abantu.
16 Umubare w'ingabo z'abarwanira ku mafarashi wari uduhumbagiza magana abiri, umubare wabo narawumvise.

04/26/2024

1 Umwana w'Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk'igice cy'isaha.
2 Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y'Imana bahabwa impanda ndwi.
3 Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y'abera bose, ayishyire ku gicaniro cy'izahabu kiri imbere ya ya ntebe.
4 Umwotsi w'umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y'Imana n'amashengesho y'abera.
5 Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n'inkuba zihinda, n'imirabyo n'igishyitsi.
6 Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.
7 Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n'umuriro bivanze n'amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy'isi kirashya, kimwe cya gatatu cy'ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.
8 Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk'umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy'inyanja gihinduka amaraso,
9 kimwe cya gatatu cy'ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy'inkuge kirarimbuka.
10 Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk'urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy'inzuzi n'imigezi no ku masoko.
11 Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy'amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n'ayo mazi kuko yasharirijwe.
12 Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy'izuba na kimwe cya gatatu cy'ukwezi, na kimwe cya gatatu cy'inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n'ijoro ni uko.
13 Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti"Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n'abari mu isi ku bw'ayandi majwi y'impanda z'abamarayika batatu zigiye kuvuzwa."
(Ibyahishuwe 8:1;9)

04/26/2024

13 Umwe muri ba bakuru arambaza ati"Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?"
14 Ndamusubiza nti"Mwami wanjye, ni wowe ubizi." Arambwira ati"Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y'Umwana w'Intama.
15 Ni cyo gituma baba imbere y'intebe y'Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.
16 Ntibazicwa n'inzara ukundi, kandi ntibazicwa n'inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,
17 kuko Umwana w'Intama uri hagati y'intebe y'ubwami, azabaragira akabuhira amasoko y'amazi y'ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo."
(Ibyahishuwe 7:13;17)

04/26/2024

1 Hanyuma y'ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z'isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.
2 Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy'Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n'inyanja ati
3 "Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw'imbata z'Imana yacu."
4 Numva umubare w'abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n'inzovu enye n'ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y'Abisirayeli.
5 Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Gadi ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
6 Abo mu muryango wa Asheri ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Nafutali ni inzovu n'ibihumbi bibiri.Abo mu muryango wa Manase ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
7 Abo mu muryango wa Simiyoni ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Lewi ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Isakari ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
8 Abo mu muryango wa Zebuluni ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Yosefu ni inzovu n'ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Benyamini ni inzovu n'ibihumbi bibiri.
9 Hanyuma y'ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n'imiryango yose n'amoko yose n'indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n'imbere y'Umwana w'Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y'imikindo mu ntoki zabo,
10 bavuga ijwi rirenga bati"Agakiza ni ak'Imana yacu yicaye ku ntebe n'ak'Umwana w'Intama."
11 Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y'intebe, baramya Imana bati
12 "Amen, amahirwe n'icyubahiro n'ubwenge n'ishimwe, no guhimbazwa n'ubutware n'imbaraga bibe iby'Imana yacu iteka ryose, Amen."
13 Umwe muri ba bakuru arambaza ati"Aba ba

04/23/2024
Intare yomumuryango wande??🤭🤭🤭
04/23/2024

Intare yomumuryango wande??🤭🤭🤭

04/23/2024

Follow me and page share Like Comment Thank you 🙏

Address

Bend
Oregon City, OR

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Gusenga Nibyiza Join Paje posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share

Category