12/18/2021
ICYO YACURERAGA
Ibintu byose byakorwaga mu mihango ya Pasika byari bifite icyo bisobanura kijyanye n’agakiza ka mwene muntu.
“Pasika yagombaga kuba urwibutso kandi ikaba n’ikigereranyo, iterekana gusa ugucungurwa bava muriEgiputa, ahubwo yatungaga agatoki ugucungurwa gukomeye kurushaho kwari kugiye kuzakorwa na Kristo agakura ubwoko bwe mu bubata bw’icyaha. Umwana w’intama watambwaga ugereranya “Ntama w’Imana,” We gusa dufitemo ibyiringiro by’agakiza. Intumwa Pawulo iravuga iti: “kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.” (1 Abakorinto 5:7). Ntibyari bihagije yuko umwana w’intama wa Pasika ubikirwa; ahubwo amaraso yawo yagombaga kuminjagirwa ku nkomanizo z’umuryango. Uko ni ko ibyakozwe n’amaraso ya Kristo bigomba gushyirwa ku bugingo. Ntitugomba kwizera ko yapfiriye isi gusa, ahubwo dukwiriye kwizera ko yadupfiriye umuntu wese ku giti cye. Ukuri kw’igitambo cya Kristo gikuraho ibyaha tugomba kukugira ukwacu bwite”. Abakurambere n’Abahanuzi 181
“Umwana w’intama yagombaga kubagwa wose, nta gufa na rimwe rivunwe. Uko ni nako nta gufa rya Ntama w’Imana wagombaga kudupfira ryajyaga kuzavunwa (Yohana 19.36). Uko ni nako ukuzura kw’igitambo cya Kristo kwagaragazwaga.” Abakurambere n’Abahanuzi 182
Inyama zagombaga kuribwa.
“Ntibihagije gusa yuko twizera Kristo kugira ngo tubabarirwe ibyaha; kubwo kwizera tugomba guhora twakira imbaraga ya Mwuka kandi tukagaburirwa ibikomoka kuri Kristo binyuze mu ijambo rye. Kristo yaravuze ati: “Nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. Urya umubiri wanjye akanywa amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho.” (Yohana 6:53,54). Abakurambere n’Abahanuzi 182
“Abayoboke ba Kristo bagomba kuba basangiye imibereho na We. Bagomba kwakira Ijambo ry’Imana rikabajyamo kugira ngo rizahinduke imbaraga iranga imibereho n’ibikorwa. Kubw’imbaraga ya Kristo, bagomba guhinduka bagasa na We, ndetse bakagaragaza imico y’Imana. Bagomba kurya umubiri bakanywa n’amaraso y’Umwana w’Imana, bitaba bityo bakaba nta bugingo bafite muri bo. Umwuka warangaga Kristo ndetse n’ibikorwa bye ni byo bigomba guhinduka umwuka n’ibikorwa biranga abigishwa be.” Abakurambere n’Abahanuzi 182
“Ezobu yakoreshwaga mu kuminjagira amaraso: yagereranyaga kwezwa. Kuko yakoreshwaga mu guhumanura umubembe n’ababaga bandujwe no gukora ku ntumbi. “Unyejeshe ezobu, ndera: Unyuhagire, ndaba umweru ndushe urubura.” Zaburi 51:7” Abakurambere n’Abahanuzi182
“Umwana w’intama yagombaga kurishwa imboga zisharira, bikaba byarerekanaga uburyo uburetwa bwabashaririye muri Egiputa. Ni ko rero iyo turiye kuri Kristo, dukwiriye kuba dufite umutima ushengutse kubera ibyaha byacu. Gukoresha umutsima utasembuwe na byo byari bifite icyo bisobanura. Byategekwaga mu buryo bukomeye mu mategeko ya Pasika, kandi byubahirizwaga n’Abayuda mu buryo budakebakeba mu mikorere yabo, ku buryo nta musemburo washoboraga kuboneka mu mazu yabo mu gihe cyo kwizihiza Pasika. Mu buryo nk’ubwo, umusemburo w’icyaha ukwiriye gukurwa mu bantu bose babasha kwakira ubugingo n’igaburo bituruka kuri Kristo. Bityo, Pawulo yandikira itorero ry’i Korinto ati: “Nuko nimwiyezeho umusernburo wa kera, kugira ngo mube irobe rishya.... Kuko Pasika yacu yatambwe ari Kristo. Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru, tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ni wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe, ni yo kuri no kutaryarya.” (1 Abakorinto 5:7,8)” Abakurambere n’Abahanuzi182
“Mbere y’uko babona ubwigenge, abaretwa bagombaga kwerekana ko bizera gucungurwa gukomeye kwendaga kubaho. Ikimenyetso cy’amaraso cyagombaga gushyirwa ku mazu yabo, kandi bo n’imiryango yabo bagombaga kwitandukanya n’Abanyamisiri maze bagateranira mu mazu yabo.” Abakurambere n’Abahanuzi 182
Abisirayeli bagombaga kwerekana igihamya cyo kwizera kwabo babigaragarisha kumvira. Muri ubwo buryo rero, abiringira gukizwa n’icyo amaraso ya Kristo yakoze bose, bakwiriye kumenya ko bo ubwabo bafite icyo bagomba gukora mu gusohoza agakiza kabo. Nubwo Kristo wenyine ari we ushobora kudukiza igihano cyo kutumvira, tugomba guhindukira tukava mu byaha tukumvira. Umuntu agomba gukizwa no kwizera, ntabwo ari imirimo; nyamara kwizera kwe kugomba kwerekanwa n’imirimo ye. Imana yatanze Umwana wayo ngo apfe kugira ngo abe impongano y’icyaha. Imana yagaragaje umucyo w’ukuri, inzira y’ubugingo yatanze ibyangombwa, amabwiriza n’amahirwe; kandi ubu umuntu agomba gukorana n’ubwo buryo; agomba kunyurwa kandi agakoresha ubufasha Imana yatanze — akizera kandi akumvira ibyo Imana isaba byose.” Abakurambere n’Abahanuzi183
KUKI PASIKA ITAGIKORWA MURI IKI GIHE?
Nuko yageze ku musozo w'icyo yacureraga. Niyo mpamvu kuyikora ubu ari ubuyobe nkubundi bwose. “Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza”. Abafilipi 3:16
“Yesu yari ku iherezo ry’umwanya washyizwe hagati y’imihango ibiri yakorwaga n’umunsi wayo mukuru. Umwana w’intama utagira inenge yari agiye kwitamba ubwe ho igitambo gikuraho ibyaha; byari ngombwa gushyira iherezo ku migenzo n’imihango yose yari imaze imyaka ibihumbi bine isura urupfu rwe. Igihe Yesu yasangiraga n’abigishwa ibyo kurya bya Pasika, yashyizeho umuhango wari ugiye gusimbura uwo munsi mukuru maze bakajya bibuka igitambo cye gikomeye. Umunsi mukuru w’ishyanga ry’abayuda [Pasika] wagombaga kuvaho by’iteka ryose. Umuhango washyizweho na Kristo wagombaga kujya wubahirizwa n’abigishwa be bo mu bihugu byose; kandi bigakorwa uko ibihe bihaye ibindi.” Uwifuzwa ibihe byose 506
“Pasikayari yarashyiriweho kwibutsa ugucungurwa kw’abisiraeli bavanwa mu bubata bw’Abanyegiputa. Nk’uko amabwiriza y’Uwiteka yari ari,buri mwaka igitekerezo cy’uko gucungurwa cyagombaga guhora gisubirwamo kugira ngo bibutse abana impamvu y’iryo tegeko. Ibyo byajyaga gutuma urwibutso rw’uko gucungurwa kw’igitangaza ruhora mu bitekerezo byabo. Itegeko ry’ifunguro ryera ry’Umwami Yesu yaritangiye kugira ngo ryibutse ugucungurwa kw’igitangaza kwabonewe mu rupfu rwa Kristo, bizahora byubahirizwa kugeza aho azagarukira afite icyubahiro n’ubwiza bwinshi. Ni muri ubwo buryo imitima yacu igomba kugumana urwibutso rw’icyo gikorwa cy’ingirakamaro.” Uwifuzwa ibihe byose 507
Mu cyumba cyo hejuru ni ho ibyari Pasika byashoreje, hashyirwaho umuhango wundi [ifunguro ryera] wo kuyisimbura. (Matayo 26:26-29). Yesu yategetse ko ugomba guhora wubahirizwa kugeza igihe azagarukira. (1Abakorinto 11:26)
Ø Kuva icyo gihe kugeza aho Yesu azagarukira, nta Pasika igomba gukorwa kuko kwaba ari ugukora umuhango wacyuye igihe.
Imana igufashe kurushaho gusobanukirwa n’U kuri mu izina rya YESU.
Ijwi ry Ubugorozi
Commentaries