27/04/2023
Ndi uw'Umukunzi wange Yesu, Nawe ni uwange.
Umukunzi wange ati "Nka karungu mu mahwa, niko umukunzi wange ameze mu bakobwa.
Ndi uw'Umukunzi wange kdi urukundo Rwe ararungaragariza.
Nicaye mu gicucu cye nezerewe.
Yanjyanye mu nzu y’ibirori, N’ibendera rye ryari hejuru yanjye, ari ryo RUKUNDO.
Urukundo Rwe ruransabye, ukuboko kwe kw'ibumoso kuranseguye, n'ukuboko kwe kw'iburyo kuramfumbase.
Mukunzi wange unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso, mbe no ku kuboko kwawe kuko urukundo rukomeye nk'urupfu.
Kdi ifuha ntirigondeka ni nk'imva n'umuriro rwose w'Uwiteka. Indirimbo2,8.
Ncuti bene Data ndabifuriza ko twagira Yesu nyambere.
Tumukunde kdi twifuze gukundwa nawe mbere yo gukundwa n'abantu.
Tumubwire amagambo meza arimo ko tumukunda mbere yo kuyabwira abantu. Twibuke kumushimira imigisha aduha.
Tumuhe amasezerano meza mbere yo kuyaha abantu kko azayakomeza.
Amagambo tuvugana/twavuganye Nawe, n'amasezerano twagiranye bizahora ari ibyigiciro.
Mbese mubitekereza mute? Niba abantu duhinduka tunezezwa no kumva amagambo meza kdi y'urukundo. Imana "Rukundo" idukunda yemeye gutanga Umwana Wayo agapfa kubwacu, izanezerwa bingana bite kubwo kumva abana bayo tuyibwira ko tuyikunda, tuyitaka, tuyisingiza,...?
Harageze ngo tubwire Imana ko tuyikunda n'iminwa itanduye cg iryarya. Kdi ibanga ryo gukunda Imana nta rindi ni ukwitondera amategeko yayo".
Tubwire Yesu ko tumukunda mbere yo kubibwira abantu.
Twereke Yesu ko tumukunda mbere yo kubyereka abantu, bahinduka, babeshye kdi bishushanya.
Ukunda Imana ntiyanga mwene Se, ntabwo yamugirira nabi, ntiyamubeshya, ntiyakwifuza ibye, ntiyamugirira ishyari, ntiyakora ibimubabariza umutima, ntiyamwica, ntiyamuroga, ntiyamuvunisha, ntiyamuhisha,...Duhinduke kdi twihane.
Ndabinginze ngo dukundishe Uwiteka Imana yacu umutima wacu wose n'ubwenge bwacu bwose, kko bizadushoboze no gukunda bagenzi bacu.
Uyu munsi twegere Imana cyane, turwanye satani udutera kujya kure y'Imana kdi nawe azahunga. Twitandukanye n'abatuma umubano wacu n'Imana uhungabana.
Uwiteka aturinde kdi adutandukanye n'incuti mbi maze aduhuze n'incuti nziza.
Ndabakunda mwese. Amahoro n'ubuntu biva ku Mana Data wa twese bikomeze kuba kuri mwe mwese.💙