Stella maris Catholic church's members

Stella maris Catholic church's members Urubuga rwa paruwasi

08/06/2021

SHALOM. GENDERA MU RUMURI!
Ibikorwa by’urumuri birigaragaza. Ntuzavuge ko ukunda Imana kandi ubuzima bwawe butuye mu mwijima. Niba urwo rumuri rwawe rwaka wowe ubwawe ntuzasitara ndetse n’ukuri iruhande uzamumurikira.
Ujye ugenda umurika maze aho unyuze bave mu mwijima. Nyagasani akubere inyenyeri itazima. Umugisha we ugusendere. Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 8/6/2021 :
2 Kor 1, 18-22
Zab 118
Mt 5, 13-16
Sr Immaculée Uwamariya

28/05/2021

*MUTAGATIFU FILIPO NERI (1515-1595)*

Filipo Neri yavukiye i Florensi mu Butaliyani, ku itariki ya 22 Nyakanga 1515. Se yari umuhanga mu mategeko akaburana imanza z’abantu bamwiyambaje. Filipo arangije amashuri yagiye gufasha se wabo mu by’ubucuruzi. Uwo mugabo yashakaga kuzamura umutungo munini yari afite kubera ko bakoreraga bugufi y’ikigo cy’abamonaki, Filipo yajyagayo buri munsi gusenga hamwe na we. Nyuma y’imyaka itatu yagiye Roma. Kuva ubwo iby’ubukire bw’isi abitera umugongo nuko atangira kwigira ubusaseridoti. Hagati aho yitangiye cyane urubyiruko afasha abarwayi ndetse n’abandi bose batagira kirengera. Yaribabazaga bikomeye. Haba ubwo yamaraga gatatu nta cyo ariye cyangwa anyoye.
Yahawe ubusaseridoti afite imyaka 36. Aho abereye umusaseridoti, aritanga rwose mu mirimo yabwo. Ahera ubwo agarura abakristu benshi bari barataye ukwemera, kandi abakirisitu yagaruye mu nzira y’ijuru ntibabarika. Agatanga kenshi penetensiya umunsi wose kugera ijoro riguye. Nyuma, yabonye ko adashoboye gukora imirimo myinshi inyuranye wenyine ni ko kurema umuryango w’abapadiri awita « uwabasenga » (l’Oratoire). Bavuga ko urukundo rw’Imana rwari rwaramusaze igituza, Imana igatuma imbavu ze ebyiri zeguka kugira ngo abone ubuhumekero. Kenshi iyo yabaga avuga misa yasaga n’uwabonekewe. Bakamubona mu kirere akikijwe n’urumuri rwaka neza cyane. Rimwe agwa mu rwobo nijoro agemuriye abarwayi. Umumalayika arumuvanamo. Bashatse kumuha ikuzo rikomeye muri Kiliziya aranga. Yamenyaga neza imitima y’abantu n’icyo itekereza. Yari yarahawe kandi ingabire y’ubuhanuzi no kuba henshi mu gihe kimwe. Yabonekerwaga kandi kenshi na Bikira Mariya n’abandi batuye ijuru. Filipo yitangiye byimazeyo kwamamaza Ingoma y’Imama icyo gihe, bigaragazwa cyane n’umubare w’abakristu bivuguruye n’abandi babatijwe. Papa yashimye ibikorwa bye n’ukwitagatifuza kwe amusaba ko yakwemera ko amugira kalidinali ariko kubera ukwiyoroshya kwe arabyanga. Filipo Neri yakoreye Kiliziya imyaka 60 yose. Icyo yakorag

20/05/2021

*BERNARIDINI W’I SIYENE (+1444)*
*Umusaseridoti.*

Bernaridini yavukiye mu Butaliyani, kuya 8 Nzeri 1380. Yavutse ku munsi Bikira Mariya yavukiyeho, aho akuriye akurizaho gukunda uwo Mubyeyi wacu. Yabaye imfubyi akiri muto. Yapfushije nyina afite imyaka 3, apfusha se afite imyaka itandatu. Yarerewe i Siyene kwa nyina wabo utaragiraga akana, maze agakunda Bernardini cyane. Bernaridini yakuranye imico myiza ya gikiristu, agakunda kwiga no gusenga, agakunda kandi gushengerera Isakramentu Ritagatifu. No mu ishuri umwanya wo gukina ntiwarangiraga atanyarukiye mu kiliziya. Bernardini yari afite urukundo rw’ abakene ku buryo, umunsi umwe yabonye nyina wabo yanze guha umukene ifunguro na we aravuga ati “gira icyo uha uriya mukene, na ho ubundi niba nta kintu abonye nanjye nta funguro mfata.”Bernardini ntiyishimiraga na gato amagambo adakwiye, ku buryo yamubabazaga cyane. Iyo abanyeshuri biganaga na we babaga bamubonye baravugaba bati: “muceceke dore Bernardini araje.” Amaze kuba umusore, yahisemo kwiyegurira Imana mu muryango w’Abafransisikani. igihe mu Butaliyani hateye indwara y’icyorezo, yitangiye kuvura abarwayi ubutaruhuka ntagutinya ko bamwanduza, dore ko iyo ndwara yari yaramaze abantu, cyane cyane abarwaza. Kandi icyo gihe atangiye kuvura yari afite imyaka 17, kandi yari umufureri. Bavuga ko Bernardini ku mubiri yari mwiza cyane bitangaje, ubwo bwiza bwe bw’umubiri ntiyabwitayeho. Icyo yari ashyize imbere ni ubwiza bwa roho ye. Aho abereye umufaransisikani, abakuru be bamutegetse kujya ajya kwigisha muri za paruwasi nyinshi. Ubutaliyani bwari bumaze kugaruka cyane mu byishimo bya gipagani. Nyuma yakomeje umurimo ukomeye mu kwamamaza Inkuru nziza, azenguruka igihugu cyose yigisha abantu ngo bagarukire ukwemera. Icyo gihe benshi bari baradohotse mu bukristu kubera ibyago byinshi byari byarabazahaje. Nuko bose bamutega amatwi bakunda inyigisho ze, abari barihebye bongera kwizera Imana. Uwo murimo yawukoze imyaka isaga 30. Mu nyigisho ze yihatiraga k

20/05/2021

Amasomo yo Ku wa kane w’icyumweru cya VII cya Pasika.

Amasomo:

Intu 22, 30; 23, 6-11
Zab 16 (15)
Yh 17, 20-26

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 22, 30; 23, 6-11)

Pawulo bari bamufatiye mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu; nuko 22,30bukeye bw’uwo munsi, umugaba w’ingabo ashaka kumenya neza icyo Abayahudi barega Pawulo, aramubohora, hanyuma ategeka ko abatware b’abaherezabitambo n’Inama nkuru yose baterana, azana Pawulo amuhagarika imbere yabo. 23,6Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’ Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati « Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye. » 7Ngo amare kuvuga ibyo havuka amakimbirane mu Bafarizayi n’Abasaduseyi, ikoraniro risubiranamo. 8Koko rero Abasaduseyi bavugaga ko nta zuka, nta mumalayika, nta na roho bibaho, naho Abafarizayi bakemera ko bibaho. 9Haba urusaku rwinshi, bituma bamwe mu bigishamategeko bo mu gice cy’Abafarizayi bahaguruka, barwana ishyaka bikomeye bagira bati « Nta kibi tubona kuri uyu muntu. Mbese none roho yaba yaravuganye na we, cyangwa se umumalayika ?» 10Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo. 11Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma. »

Iryo ni Ijambo ry’Imana.


ZABURI (Zab 16 (15), 1-2a. 5, 7-8, 9-10, 2b.11)

Inyik/Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
Uhoraho ndamubwiye nti « Ni wowe Mutegetsi wanjye!
Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
Uko nzamera m wowe ukuzi! »


Ndashimira Uhoraho ungira inama,
ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.
Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo a

19/05/2021

SHALOM. NTA N’UMWE YAZIMIJE!
Ntuzibeshye ngo wiruke inyuma y’ibirura kuko nta kindi byagukorera usibye kukuzimiza.
Nyamara iyaba wamenyaga ko hari umushumba utarumanza intama
Agahangayikira buri yose kandi akayiha ubuzima busendereye, wamusanga utareba inyuma.
Nubona isi ikugiriye nabi uzamenye ko ibabajwe ni uko ukunzwe cyane. Ntibizagukerereze kuko ibyo bizamara akanya gato. Yezu wagukunze aguhozaho ijisho. Ntugasitare. Akumurikire kandi umugisha we uguhoreho. Urakabaho.
Tuzirikane amasomo yo ku wa 19/5/2021 :
Intu 20,28-38
Zab 67
Yh 17, 11b-19
Sr Immaculée Uwamariya

27/04/2021

*AMASOMO MATAGATIFU YO KUWA KABIRI W'ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA TARIKI 27/04/2021*

ABATAGATIFU DUHIMBAZA: *Zita, Antimi na Tewofili*

*Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa 11, 19-26*

Abavandimwe 19bari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine. 20Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu. 21Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera. 22Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya. 23Ngo agereyo abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. 24Koko rero Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani. 25Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli ; 26ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya, kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere « Abakristu ».

*Iryo ni Ijambo ry'Imana*

ZABURI 87 (86), 1-2, 3. 5ab, 6-

*Inyik/ Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho !*

Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu
Uhoraho akunda amarembo yayo,
kurusha ingoro zose za Yakobo.

Abakuvuga bose baragusingiza,
wowe murwa w’Uhoraho !
Naho Siyoni bose bazayite ‘Mubyeyi !’
kuko buri muntu wese ayivukamo.

Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango,
ati « Uyu n’uriya na bo bayivukiyemo ! »
Maze ababyinnyi n’abaririmbyi,
bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho !

*Ivanjili: Yohani 10, 22-30*

Muri icyo gihe, 22i Yeruzalemu bahimbazaga umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana. Hari mu itumba. 23Yezu yagendagendaga mu Ngoro mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni. 24Abayahudi baramukikiza m

24/04/2021

*MUTAGATIFU FIDELI W’I SIGMARINGEN (1578-1622)*

Fideli w’i Sigimaringeni yavukiye mu mujyi wa Sigmaringen mu Budage, ku ya 1/Ukwakira 1578. Mbere yo kwiyegurira Imana yitwaga Mariko Ruwa (Marc Roy). Aho atangiriye kwiga aba umuhanga cyane. Yize amashuri ya Filozofiya (ityazabwenge) i Friburu mu gihugu cy’Ubusuwisi, aba umuhanga cyane kuko yigaga ari umunyabwenge koko. Ariko Fideli yari azi ko ubwenge busa budashingiye ku mico y’ukuri ya gikirisitu, aho kugira akamaro, butuma nyirabwo ahubwo yaba umugiranabi cyane. Nuko yihata ubutagatifu yimazeyo. Yari azi kuvuga neza bitangaje. Abanza ndetse kwiga amategeko y’igihugu n’ay’amahanga yandi ngo azabe avoka. Nuko asohotse aba umucamanza w’ikirenga. Yari amaze kujya aburanira benshi, cyane cyane abatagira kirengera, abatindi n’imbabare zikennye.
Aho bigeze iby’ubucamanza arabihagarika kugira ngo atazavaho agira uwo aburanira nabi bigatuma arengana. Nuko ahitamo kwiga inyigisho nkuru za Kiliziya areka indi mirimo yakoraga. Nuko nyuma yiyegurira Imana mu muryango w’abakapusini (Capucins) i Friburu mu Busuwisi. Icyo gihe yari afite imyaka 34. Yahawe ubupadiri mu mwaka w’1612, ari na bwo yahinduye izina akitwa Fideli. aho aherwe ubupadiri, yoherejwe kwigisha henshi kuko yari afite ingabire ikomeye mu kwigisha. Mu gihe cye nibwo idini ry’abaporotesitanti ryakwirakwiraga henshi mu gihugu cy’Ubudage.
Muri izo nyigisho ze yarwanije mbere na mbere abigisha-binyoma, abaporoso n’abandi bayobye. Icyakora ntiyafatiraga ku bantu: ni inyigisho z’ibinyoma gusa yarwanyaga. Ariko bo ntibabyumvaga batyo. Nuko baramurakarira cyane. Abenshi mu bari barataye ukwemera na bo yabagaruye mu nzira iboneye. Ariko na none bagaruwe n’urugero rwiza rw’imibereho ye. Ndetse n’abaporoso bakomeye ku idini banyurwaga n’inyigisho ze bakamwita “umumalayika w’amahoro.” Mu gihe cy’imyaka 10, yazengurutse Ubudage bw’amajyepfo, Otrishiya, n’Ubusuwisi, ahangayikiye ko abayoboke b’Imana batayoba.
Fideli yikurikiranyije kenshi kuba umukuru w’ibigo by’uwo mur

25/02/2021
25/02/2021
Kiliziya gatolika ibaye ubukombe
26/10/2020

Kiliziya gatolika ibaye ubukombe

02/10/2020

y’urukundo wabwira

1. Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk’imyaka igihumbi.

2. Nsagwa n’ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu umutima wanjye.

3. Ni wowe si yanjye narintegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.

4. Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.

5. Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.

6. Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk’uyu w’umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?

7. Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y’intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y’intoki z’undi muntu.

8. Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y’Imana kuko ariyo yakungeneye.

9. Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.
10. Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhanjye utuje undebana akanyamuneza n’ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.

11. Rimwe na rimwe mba numva umutima wanjye ugiye guturitswa n’ibyishimo bivanze n’umunezero iyo nkutekereje kuko akenshi bituma mbura amahoro mu mutima wanjye.

12. Sinigeze mbasha kumenya neza ko nzagira ubuzima bw’umunezero mbukesha wowe igihe nakubonaga mu maso yanjye bwa mbere nkumva ibyishimo bitashye umutima wanjye.
____________Murakoze_________________
Ni yo mpamvu buri gihe duhora dushaka ibyaduteza imbere mu rukundo ari nayo mpamvu ugomba kumenya amwe mu magambo wakoresha ukarushaho gushimisha umukunzi wawe.

Ngaho nimba ubikunze kora kuriyi page The Walker 250 na Mumagroup dufatanye.
Invite your friends to like this Page 🙏🙏

Follow us on Instagram
👉thewalker_250👈

Address

Rubavu, Gisenyi
Rubavu

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Stella maris Catholic church's members posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share