20/05/2021
Amasomo yo Ku wa kane w’icyumweru cya VII cya Pasika.
Amasomo:
Intu 22, 30; 23, 6-11
Zab 16 (15)
Yh 17, 20-26
ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 22, 30; 23, 6-11)
Pawulo bari bamufatiye mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu; nuko 22,30bukeye bw’uwo munsi, umugaba w’ingabo ashaka kumenya neza icyo Abayahudi barega Pawulo, aramubohora, hanyuma ategeka ko abatware b’abaherezabitambo n’Inama nkuru yose baterana, azana Pawulo amuhagarika imbere yabo. 23,6Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’ Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati « Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye. » 7Ngo amare kuvuga ibyo havuka amakimbirane mu Bafarizayi n’Abasaduseyi, ikoraniro risubiranamo. 8Koko rero Abasaduseyi bavugaga ko nta zuka, nta mumalayika, nta na roho bibaho, naho Abafarizayi bakemera ko bibaho. 9Haba urusaku rwinshi, bituma bamwe mu bigishamategeko bo mu gice cy’Abafarizayi bahaguruka, barwana ishyaka bikomeye bagira bati « Nta kibi tubona kuri uyu muntu. Mbese none roho yaba yaravuganye na we, cyangwa se umumalayika ?» 10Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo. 11Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma. »
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI (Zab 16 (15), 1-2a. 5, 7-8, 9-10, 2b.11)
Inyik/Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
Uhoraho ndamubwiye nti « Ni wowe Mutegetsi wanjye!
Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
Uko nzamera m wowe ukuzi! »
Ndashimira Uhoraho ungira inama,
ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.
Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo a