01/04/2022
MBESE NI BANDE BITEGUYE BY'UKURI NGO BASOZE UYU MURIMO?
Umurimo w'lmana ni uko umunyabyaha akizwa, lmana ikamukoresha mu gukiza abandi!
Muri iki gihe giheruka, ubwo Yesu Agiye kugaruka mubwiza bwe, lmana ikenewe abantu basa nayo, batoranijwe mu isi, baciye ukubiri n'icyaha, ngo ibakoreshe umurimo ukomeye wo guÄ·iza abazimira.
Ni amahirwe yanjye nawe kandi ni itegeko ry'Umwami ko twakorana naYo kuko hari ingororano, kandi abatazisanga muri uyu murimo bazaba barakoranye na se satani!
Mubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Mariko, iyo dusomye neza tubona ibyangombwa Yesu yahaye Abari bateguriwe gusohoza umurimo yari abasigiye, n'ibyo yabihanangirije kutajyana kumurimo!
" Mariko 6:7-9,12-13
[7]Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni.
[8]Abihanangiriza kutajyana ikintu cy'urugendo, keretse inkoni yonyine ati āMwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,
[9]ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n'amakanzu abiri.ā.....
[12]Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,
[13]birukana abadayimoni benshi, basīga amavuta abarwayi benshi barakira.
Birumvikana ko ibyo byangomba by'ingenzi yabahaye nk'Inkoni, inkweto, ikanzu imwe icyo byose byari bigendereye ni iki cyavuzwe mumurongo wa 12 ngo; "Nuko baraganda bigisha abant ngo bihane, birukana abadayimoni (Ibyaha)mubantu, basīga amavuta (Umwuka Wera)abarwayi benshi barakira!
Indwara benshi bari barwaye, kandi barwaye ni iyi;
" Ezayi 1:4,6
[4]Dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw'inkozi z'ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma.
[6]uhereye mu bworo bw'ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n'imibyimba n'ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n'ubwo byabobejwe n'amavuta.
Imana ishimwe cyane binyuze mumpano ijuru ritanze ko amavuta yo kubobeza ibisebe (Umwuka Wera wo kwirukana ibyaha) abonetse.
Iyo Yesu atabanza kubagira inama, ntibari kumenya ko ari ngombwa kujyana Inkoni (Ishushanya;Ubutware,ubutegetsi).
Igihe kayini yicaga Abeli, hanyuma lmana garamubwiye iti;
"
[7]Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.ā(Itangiriro 1:7)
Mugitabo cy'Ibyaduka byo muminsi y'imperuka ingingo ya 557 haravuga ngo;"mugihe cyose satani azaba akiri kungoma ubwoko bw'lmana buzahora burwana intambara y'ibyifuzo bya kamere bibizingiraho kugira ngo babitegeke"
Ni muri ubwo buryo, nkuko Yesu yahaye intumwa zambere inkoni kugira ngo bahinduke abakozi bakorana n'lmana, niko yifuza guha n'aba none ubutwari bwo gutegeka ibyaha bikitwizingiraho.
tuzatsinda gusa nituramuka tubonye insinzi kuri buri futi ryose rikitwizingiraho!
Iyo Yesu Atabagira inama, ntibari kumenya ko ari ngombwa kutajyana amakanzu abiri, ahubwo ko ari ngombwa kujyana ikanzu imwe yiswe [Gukiranuka kwa Kristo ,imirimo yo gukiranuka y'abera
[4]Marayika abwira abari bamuri imbere ati āNimumwambure iyo myenda y'ibizinga.ā Maze abwira Yosuwa ati āNgukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.
Ibyah 19:8
[8]kandi ahawe kwambara umwenda w'igitare mwiza, urabagirana utanduye.ā (Uwo mwenda w'igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y'abera.) (Zekariya 3:4)
" Ibyah 3:15-16
[15]āNzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
[16]Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
Ntukonje (nturi uwa satani byuzuye), ntubize (nturi uwa Kristo) ahubwo hose usa n'uhari. Uwo lmana imwanga urunuka kuko aba yambaye amakanzu abiri
Mugitabo cyitwa Intambwe zigeza umuntu kububyutse, paji53---> haravuga ngo;
"Imana yahitamo gukoresha umwana umwe wayiyeguriye 100% kandi Ikamukoresha umurimo ukomeye ndetse ukagera kunsinzi, aho gukoresha igihugu cyose cyuzuyemo abantu bose bayiyeguriye 99%"
"Vuba aha cyane ukuri kugiye kuneshanya icyubahiro, kandi abantu bose biyemeza gufatanya n'lmana muri iki gihe bazaneshanya nako.
Buri wese witangira umurimo w'lmana atizigamye na gato ahabwa ubushobozi buzamuhesha kugera kumusaruro utagira akagero.
Kubw'agzakiza ka bagenzi bacu, nidukorana ishyaka lmana izagororera imihati yacu"(Umurimo wa giKristo p313)
lmana irakorana n'umuntu witanze wese, umuntu wakijijwe kuri buri futi ryose akezwaho icyaga n'igisa nacyo
Iyo Yesu atabagira inama, ntibari kumenya ko ari ngombwa kutajyana impamba.
Impamba ni: ukwishingikiriza kumpano n'ubumenyi buhanitse bw'isi.
Dore ababyishingikirijeho bibwira ko bageze kunsinzi uko bazavuga n'uko Yesu azabasubiza;
[22]Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati āMwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?ā
[23]Ni bwo nzaberurira nti āSinigeze kubamenya, nimumve imbere mwankozi z'ibibi mwe"(matayo 7:21-23)
Mureke dusabe kumurikirwa n'ijuru, no kwezwa kwa buri wese ku giti cye, mu Izina rya Yesu, Amen!!!
Ukeneye ibindi byigisho cyangwa ibyakibanjirije wabisanga ;
Facebook: Maranatha Ministries Rwanda
Instag:maranatha_ministries_rwanda
YouTube:Maranatha Ministries Rwanda
Niba unyuzwe Niki cyigisho gisangize inshuti n' abavandimwe bawe kugira ngo nabo bitegure kugaruka kwa Kristo.
Imana ibahe gusobanukirwa, amen amen Maranatha