30/08/2022
*IYO SATANI AGUHAYE IMPANO ABA AGUZE UBUGINGO BWAWE*
*Abaroma 6:23*
kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.
Iyo Satani ashoye umukobwa mu busambanyi, ntahitako amwereka ingaruka zirimo kwandura indwara, gutwita umwana mu buryo butemewe, gukuramo inda, igisebo, gutezwa irari...
Iyo Satani ashuka umujura amushora kwiba ntabwo amwereka ingaruka na risks zirimo ahubwo amwereka gukira vuba.
Nyamara icyaha aho kiva kikagera n'umuhanda mugari utagira ikona (highway) ugana ku rupfu. Gisenya ubuzima bw'umuntu bikarangira cishe n'ubugingo.
Ingero ni ninshi: Abantu nka Yuda niko byababereye. Uretse kubura ubuzima, byarangiye abaye umwana wo kurimbuka. Igihe cyose Satani aguhaye impano (gift) aba aguteze umutego ushaka gufata ubugingo bwawe. Pastor Munongo yigeze abivuga neza ku itariki 30.08.2017 ngo *Tout ce que le Diable peut donner à un homme c'est en échange de son ésprit”* Cg *Shetani akikupa anauza nafsi yako*. Mu kinyarwanda biravuga ngo
“Igihe cyose Satani agize impano aha umuntu, biba ari ikiguzi cy'ubugingo bwe”.
Maze kuyatekerezaho nasanze impano za Satani zose nka “Gateau iryoshye ariko ihishemo uburozi”.
Twibuke ko umwanzi azanwa no kwica, gusenywa no kurimbura.
Mugire umunsi mwiza.