09/04/2023
*PASIKA NZIZA*
*TUVUGE PASIKA*
Ijambo *“Pasika”* cyangwa *“Passover”* mundimi z’amahanga, risobanura *“kunyuraho”* iri jambo ryagaragaye bwa mbere muri bibiliya mugitabo cyo Kuva 12.
Inkomoko n’ubusobanuro burambuye bwa Pasika
Mvuze gato ku mateka n’impamvu yaryo, rishingiye ku muryango wa Isirayeli n'uburetwa
bamazemo igihe muri Egiputa. Imana ituma Mose na Aron kujya kubwira Farawo wari umwami wa Egiputa, ko agomba kurekura ubwoko bwayo bugataha Kuva 5:1.
Haragira hati *“ Hanyuma y’ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli, aravuze ngo ‘Rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.”*
Dukomeje muri icyo gitabo tubona Farawo yanga kurekura ubwoko bw’Imana ngo butahe kuko bwari bumaze igihe bumukorera, akaba yarangaga kubatakaza. Byatumye Imana iteza ibyago icumi Farawo n’igihugu cye kugira ngo babareke, ku cyago cya cumi cyari icyo kwica abana b’impfura z’abantu n’amatungo muri Egiputa ni bwo uyu mwami yavuye ku izima.
Nubwo icyo cyago cyari kigenewe abanyegiputa kugira ngo ubwoko bw’Imana (Abisiraheli), Imana yategetse Mose kubwira ubu bwoko kwica umwana w’intama udafite inenge maze bagasiga amaroso ku nkomanyizo (inkingi z’imiryango ni muruhamo) z’amazu ya bo, ubwo nibwo buryo bwonyine bwari busigaye bwo gukira icyo cyago, ni ho ijambo rivuga *” kunyuraho”* cyangwa *“Pasika”* rigaragara na none.
Kuva 12:13-14: *“Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa. Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose.”*
Byashunyaga igitambo gikomeye cyari kuzatambwa kubw’abantu bose ngo bakire urupfu rw’iteka. Nkuko tubibona no muri Bibiliya, igihe cyose hagombaga igitambo kugira ngo abantu babarirwe ibyaha. Abaheburayo 9:22 *“Kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha”*
Yohana 1:29-30 *"Bukeye bw'aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati"Nguyu Umwana w'intama w'Imana, ukuraho ibyaha by'abari mu isi. Uyu ni we navuze nti 'Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.'*
*-Dushingira kuki twizihiza Pasika uyumunsi?*
-Ni itegeko rya Yesu
"Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati"Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke." N'igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati"Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu."
*Luka 22:19-20*
Mugihe twizihiza Pasika uyu munsi ijambo ry’Imana ritubwira ko Yesu Kristo ari we Pasika y’ukuri .
Yohana 12:32: "
*"Nanjye nimanikwa hejuru y'isi, nzireherezaho abantu bose."*
1Abakorinto 5:7b *“Koko kandi Kristo yatanzwe ho igitambo, ari we mwana w’intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika “*.
-Kandi koko Yesu niwe wari umwana w’intama udafite inenge kuko atigeze akora icyaha na kimwe.
2 Abakorinto 5:21 *"kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana."*
-Ibintu bitatu by' ingenzi tubonera mu gucungurwa: "urukundo rw’Imana, Imbabazi z’ibyaha n’ubuzima bushya."
-Impamvu twihiza Pasika kucyumweru ni uko ariho ibyo bintu bitatu byagiriyeho umwuzuro. Byatangiye kuwa gatanu mutagatifu Yesu abambwa ku musaraba akanahambwa, bikomeza ku wa gatandatu ari mumva, byuzura ku cyumweru amaze kuzuka. *Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati"Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?*
*Luka 24:5*
-Urukundo: *“Ko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha”*. *Abaroma 5:8*
-Imbabazi z’ibyaha byacu: *“Kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro.* *2Abakorinto 5:19*
Ubuzima bushya: *"Ni ukuvuga ko igihe twabatizwaga twahambanywe na we, kwari ugupfa nk’uko na we yapfuye, kugira ngo nk’uko Kristo yazutse mu bapfuye ku bw’ikuzo ry’Imana Data, abe ari ko natwe tubaho dufite ubugingo bushya." *Abaroma 6:4*
Muri make twavuga ko hanze ya Yesu Kristo, Pasika ntabusobanuro yaba ifite, kandi ni nawe mpamvu yuzuye yo kuyizihiza. Na none nkuko twabonye uburyo Imana yakijije abantu icyago cya cumi cyo kwica abana b’impfura, hari ikimenyetso Imana yabasabye gushyira kumazu ya bo.
Twahita twibaza tuti *“Ese Imana ntabwo yari izi gutandukanya amazu y’ubwoko bwayo n’a y’abenyegiputa?”* Igisubizo ni oya, yari izi kuyatandukanya ariko yashakaga uruhare rw’umuntu mu guhitamo imbabazi zayo.
Natwe abikigihe turasabwa guhitamo no kwizera imbabazi z’Imana twakira kandi twiyegurira Yesu Kristo kugira ngo tuzabashe gukira urupfu rw’iteka nk’uko biboneka mu gitabo cy’Abaroma 8:1 hagira hati *“Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho”*.
Ntabwo ushobora gukira urupfu rw'Iteka utihishe muri Yesu nk'uko Abisirayeli barokowe n'uko bari mu mazu asizwe amaraso ku nkomanizo z'Imiryango, ni nako abari muri Yesu bazarokorwa n'uko bizeye igitambo cy'umubiri n'amaraso byamenekeye ku musaraba igorigota.
-Abera bari gushyirwaho ikimenyetso vubaha Malayika murimbuzi agiye guca mw'isi, abadafite ikimenyetso cy'amaraso y'Umwana w'intama w'Imana bazabona ishyano.
*"Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw'imbata z'Imana yacu."*
*Ibyahishuwe 7:3*
*Nsoje nkwifuriza Pasika nziza.*
* Apotre liliane