10/08/2019
*ICYIGISHO CYA 7*
_10-16 KANAMA, 2019_
*YESU N' ABAKENE*
*KU ISABATO NI MUGOROBA,10 KANAMA*
*AHO ICYIGISHO CY' IKI CYUMWERU GISHINGIYE:* Luka 1:46-55,4:16-21,7:18-23;Matayo 12:15-21,Matayo 21:12-16,Mariko 11:15-19,Yesaya 53:3-6.
*ICYO KWIBUKWA:"Umwuka w' uwiteka ari muri jye,nicyo cyatumye ansigira,kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa,n'impumyi ko zihumuka,no kubohora ibisenzegeri,no kumenyesha abantu iby' umwaka Umwami agiriyemo imbabazi"*( luka 4:18,19).
Hamwe n' izindi mpamvu zatumye yesu yigira umuntu,yaje kutwereka uko Imana imeze.Ibyo yabikoze yigisha,yitangira abandi ndetse no mu mibereho ye,ni ukuvuga uburyo yasabanaga n' abantu basanzwe.Byinshi mu bikorwa bye byagiye bigira impinduka nyazo kandi z' ako kanya mu bibereho y' abandi.
Ubwo buryo mesiya yakoreshaga mu murimo we bwari bwarahanuwe n' abahanuzi bo mu isezerano rya kera.Umubyeyi wa yesu Mariya ndetse na Yesu ubwe ubwo yasobanuraga inshingano ye mu kibwirizwa cye cya mbere kiri muri ( luka 4).Ikindi kandi,abanditsi b' ubutumwa bwiza akenshi bagiye bakoresha imvugo y' abahanuzi iyo babaga bavuga inkuru ye.Muri ubwo buryo , imibereho ya yesu yagaragaraga cyane mu byavuzwe n' abahanuzi harimo no kugirira abakene n' abatotezwa impuhwe.
Nyamara, abayobozi b' idini,babonaga Yesu nk' uteje akaga.Mu rugero ruteye ubwoba rw' akarengane n' ubugizi bwa nabi,bafashe yesu,bamushinja ibinyoma maze barabamba. Muri Yesu ,Imana izi neza uko akarengane kameze,kandi mu rupfu rwe,yagaragaje uburyo icyaha gikabije kuba kibi. Nyamara mu kuzuka kwe,yatsindiye kugira ngo tubone ubugingo,kugiraneza n' agakiza.