29/07/2026
Kuri uyu wa 29/07/2026, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro (CDJP Gikongoro) ifatanije na Komisiyo y'Ubutabera n'amahoro ya Paruwasi ya Muganza ku nkunga ya Missio Aachen, bagiranye ibiganiro n'abahoze ari abagororwa bafunguwe bo muri Paruwasi ya Muganza, mu rwego rwo kubaherekeza no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Iki gikorwa cyagenze neza ku buryo abafunguwe bishimiye cyane uburyo iyi gahunda yateguwe banashimira uburyo Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yabatekerejeho.