01/09/2025
“Abamarayika baba banyuranamo bava mu ijuru abandi basubirayo.” “Umukiza yavuze iby’abamwizera ati: “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru, bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru” (Matayo 18:10). Abamarayika batorewe gukorera abana b’Imana, bemerewe kuyigera imbere ibihe byose. — Intambara Ikomeye 593.2, 504.2.
“Ababayeho mu gihe cya Nowa n’icya Aburahamu basaga n’abamarayika mu gihagararo, uburanga n’imbaraga. Ariko ab’ibisekuru byagiye bikurikiraho bakomeje kugenda bagira intege nke kandi bakarwaragurika, maze igihe cyabo cyo kurama kiba kigufi. Satani yakomeje kwiga uburyo yarembya kandi akagwabiza ikiremwamuntu.” “Adamu akiva mu biganza by’Umuremyi we, yari afite igihagararo gihebuje kandi ateye neza. Yasumbaga abantu baba ku isi muri iki gihe inshuro zirenze ebyiri, kandi yari afite impagarike iboneye. Yari afite uburanga butunganye kandi burangaza. Mu maso he ntiheraga cyangwa ngo heruruke, ahubwo hari hatoshye, hatemba itoto ryinshi.” — Inyandiko z’Ibanze 151.1; ‘Igitekerezo cyo Gucungurwa,’ p. 20.
“Nabonye ubwiza n’igikundiro bya Yesu. Ubwo nitegerezaga ikuzo rye, sinagize igitekerezo cy’uko nshobora kwigera mva imbere ye.” “Mbere yuko Kristo ava mu ijuru ngo aze mu isi gupfa, yasumbaga abamarayika bose. Yari asamaje kandi afite igikundiro. Ariko ubwo umurimo we watangiraga, uburebure bwe bwarutagaho hato ubw’ abantu basanzwe bariho ku isi icyo gihe. Iyo aza kuza mu bantu afite ya shusho mvajuru isamaje, imigaragarire ye y’ inyuma yari gutuma atwara imitima y’ abantu, maze akemerwa bidasabye kwizera … Nubwo Kristo ataje nk’uko yari yitezwe, nyamara yaje nk’uko ubuhanuzi bwari bwarabivuze. Abashaka kwizera, bari bafite ibihamya bihagije byo gushingiraho kwizera kwabo bakomoje ku buhanuzi bwavugaga ibyo kuza k’Ukiranuka, n’uburyo azazamo.” — Inyandiko z’Ibanze 75.4; Impano z’ Umwuka, vol. 4(a), p. 115.
“Ariko ubwo yajyaga mu ijuru ashoreye imbaga y’ abanyagano, aherekejwe n’ ingabo z ijuru maze agahabwe ikaze mu marembo y’ umurwa, mu ndirimbo z’ abamarayika z’ intsinzi n’umunezero, narebanye akumiro no gutangara ko Yesu yari afite igihagararo kisumbuyeho nk’ icyo yari afite mbere yo kuza mu isi ngo apfire umuntu. Marayika yagize ati “Imana—yakoze igitangaza gikomeye cyane cyo guhindura Kristo umuntu ngo ature mu bantu, kandi—ku bw’ imbaraga zayo zishobora byose—ikaba izashyira ejuru umuntu wacumuye, akononekare kandi agasigingira, ndetse—na nyuma y’ aho abantu bacunguwe bagakurwa mu isi—ikazatuma ‘bakura nk’ inyana zo mu kiraro,’ mu mbaraga zayo zitagerwa ishoboye gusubiza Umwana wayo ikunda igihagarara cye kinini yari afite mbere yo kuva mu ijuru, akicisha bugufi nk’ umuntu, maze akemera gupfa urupfu rwo ku musaraba.”” — Impano z’ Umwuka, vol. 4(a), p. 119.
“Bose bava mu bituro byabo bafite igihagararo babyinjiranyemo. Adamu—uba ahagaze hagati y’iteraniro rinini ry’abazutse—aba abasumba bose kandi abaruta ubunini, icyakora ari mugufi ho gato k’Umwana w’Imana. Agaragaza itandukaniro rikomeye n’abantu babayeho mu bisekuru byakurikiyeho; ibyo ubwabyo bigaragaza gusigingira gukomeye kw’ inyokomuntu. Gusa bose bazukana itoto n’imbaraga bihoraho bya gisore. Mbere na mbere, umuntu yari yaremwe asa n’Imana, atari ku mico gusa, ahubwo no ku ishusho no mu miterere. Icyaha ni cyo cyahanaguye ndetse cyenda guhindura burundu ya shusho y’Imana umuntu yaremanywe; ariko Yesu yazanywe no kutugarurira ya shusho y’Imana twambuwe n’icyaha. Azahindura imibiri yacu y’ibisenzegeri maze ayihwanye n’umubiri we ufite ubwiza. Umubiri upfa, ubora, wangiritse, wahindanyijwe n’icyaha, azawutunganya, uhinduke agahozo kandi uhabwe ukudapfa. Inenge yose n’ubumuga bwose bizasigara mu gituro. Nibagaruzwa ku giti cy’ubugingo cyo muri Edeni bari bamaze imyaka myinshi baratakaje, abacunguwe bazakura bagere ku gihagararo cyuzuye cyari gifitwe n’ inyokomuntu ubwi yari ikiri mu ikuzo ryayo ryo ku ikubitiro. Ibisigisigi by’umuvumo w’icyaha bizakurwaho, kandi indahemuka za Kristo zizagararara ‘mu bwiza bw’Umwami Imana yacu, haba mu bwenge, mu bitekerezo no mu mibiri byabo, bigaragaza ishusho itunganye y’Umwami wabo. Mbega ugucungurwa gutangaje! kwavuzwe igihe kirekire, kukiringirwa igihe kirekire, kugategerezanywa amatsiko menshi cyane, ariko ntigusobanuke byimazeyo.” — Intambara Ikomeye 622.1
Kristo yagiye mu ijuru afite ishusho y’umuntu … “UMWANA W’UMUNTU ubwo azazana n’abamalayika bose, afite ubwiza bwe, nibwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe.” Ibyahishuwe 1:7; 1 Tesaloniki 4:16; Matayo 25:31.” “Kugira ngo atwemeze inama ye idahinduka y’amahoro, Imana yatanze Umwana wayo w’ikinege ngo abe umwe wo mu muryango w’abantu, ngo agire kamere y’umuntu by’iteka ryose. Iri ni isezerano ritwemeza ko Imana izasohoza ijambo ryayo. “Nuko umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu: ubutware buzaba ku bitugu bye.” Imana yatwaye kamere y’umuntu binyuze mu mwana wayo, kandi yarayizamukanye iyijyana mw’ijuru risumba ayandi. Ni “Umwana w’umuntu” ufite uruhare ku ntebe y’ubutware bw’ijuru n’isi. Ni “Umwana w’umuntu” uwo izina rye rizitwa, “Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa Twese Uhoraho, Umwami w’Amahoro.” Yesaya 9:6. Uwo NDIHO ni we Muhuza hagati y’Imana n’abantu, we ubasha guhuza abo bombi akoresheje ukuboko kwe. Uwo ni We “Wera, Utagira uburiganya, Utandura, Unyuranye n’abanyabyaha,” udakozwa isoni no kutwita abavandimwe. Abaheburayo 7:26; 2:11. Binyuze muri Kristo, umuryango wo mw’isi womatanye n’umuryango wo mw’ijuru. Kristo wambitswe ikuzo ni umuvandimwe wacu. Ijuru rizingiyemo ubumuntu, kandi ubumuntu buzingiye mu gituza cy’Urukundo Rutagira Iherezo.” — Uwifuzwa Ibihe Byose 566.5; 13.4.
“Abamarayika baba banyuranamo bava mu ijuru abandi basubirayo.” “Umukiza yavuze iby’abamwizera ati: “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwir...