08/04/2026
Amahoro y’Imana abane namwe mwese,
Jyewe n’umuryago wanjye hamwe n’amatorero yose ya Zion Temple Celebration Center twongeye kwifatanya n’abanyarwanda, muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gihe cyo kwibuka no kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwaciyemo kiremerera imitima ya benshi, cyane cyane abarokotse Jenoside. Uko imyaka itambuka haracyari ibikomere n’agahinda.
Uyu munsi nifuzaga kuguhumuriza wowe ugifite intimba no kongera kukubwira ngo: Komera, haracyari ibyiringiro kandi umugambi w’Imana ku buzima bwawe ni umugambi mwiza.
Bibiliya iravuga ngo: Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 29:11)
�Wowe ugoswe n’intimba, humura kuko Uwiteka agufitiye umugambi mwiza. Kandi nunasubiza amaso inyuma, urasanga hari byinshi Imana yakoreye igihugu cyacu mu myaka 32 ishize…
Ndagusengera rero ngo ntuheranwe n’agahinda, gira ibyiringiro kandi wizere ko Kristo yishyizeho intimba zacu, akaduha amahoro. Wizere ko Umugambi w’Imana ku buzima bwawe no ku muryango wawe ari mwiza.
Komera, Imana igukize umubabaro wose.
WIBUKE WIYUBAKA KANDI WUBAKWA N’IMANA.
-----
May the peace of God be with you all,
My family, together with all the churches of Zion Temple Celebration Centre, once again join Rwandans during this period of the 32nd commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi.
This time of remembrance and reflection on the painful history Rwanda went through weighs heavily on many hearts, especially the survivors of the Genocide. As the years go by, there are still wounds and sorrow.
Today, I would like to comfort you who are still grieving and remind you: Be strong, there is still hope, and God’s plan for your life is a good one.
The Bible says: “For I know the plans I have for you,” declares the Lord, “plans for peace and not for evil, to give you a future and a hope.” (Jeremiah 29:11)
You who are surrounded by sorrow, take heart, for the Lord has a good plan for you. And when you look back, you will see that there is so much God has done for our nation over the past 32 years.
I therefore pray for you that you may not be overwhelmed by sorrow. Have hope and believe that Christ carried our grief and gives us peace. Believe that God’s plan for your life and your family is good.
Be strong, may God heal you from all pain.
REMEMBER, RISE AGAIN, AND BE REBUILT BY GOD.
-----
Que la paix de Dieu soit avec vous tous,
Ma famille, ainsi que toutes les églises du Zion Temple Celebration Centre, se joignent une fois de plus aux Rwandais en cette période de la 32ème commémoration du Génocide perpétré contre les Tutsi de 1994.
Ce temps de souvenir et de réflexion sur l’histoire douloureuse qu’a traversée le Rwanda pèse lourdement sur de nombreux cœurs, en particulier ceux des survivants du Génocide. Au fil des années, les blessures et la douleur persistent.
Aujourd’hui, je voudrais consoler ceux qui sont encore dans le deuil et vous rappeler ceci : Soyez forts, il y an encore de l’espérance, et le plan de Dieu pour votre vie est bon.
La Bible dit : « Car je connais les projets que j’ai formés sur vous, dit l’Éternel, projets de paix et non de malheur, afin de vous donner un avenir et de l’espérance. » (Jérémie 29:11)
Toi qui es entouré de tristesse, prends courage, car l’Éternel a un bon plan pour toi. Et lorsque tu regardes en arrière, tu verras tout ce que Dieu a accompli pour notre nation au cours des 32 dernières années.
Je prie donc pour toi afin que tu ne sois pas accablé par la tristesse. Aie de l’espérance et crois que Christ a porté nos souffrances et nous donne la paix. Crois que le plan de Dieu pour ta vie et ta famille est bon.
Sois fort, que Dieu te guérisse de toute douleur.
SOUVIENS-TOI, RELÈVE-TOI ET SOIS RECONSTRUIT PAR DIEU.