23/04/2026
TWAMBARIRE URUGAMBA
Abefeso 6 : 11
Mwambare intwaro zose z'Imana kugirango mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa satani.
Igihe turimo kiragoye. N’igihe Satani ahagurukiye ibihugu, Imiryango ariko cyane cyane abizera.
Kera batubwiraga ko Satani afite amahembe, afite umurizo afite n’inzara nk’izigisiga. Byabaga bitanga ubutumwa buvuga ko byoroshye kumutahura no kumenya imigambi ye.
Nyamara siko Satani agaragara buri gihe. Aza yambaye uruhu rw’intama, azana imvugo yoroshye, agira akarimi keza, nyamara yuzuye ubumara n’ubusagwe.
Umuriganya ni mubi: Hari ubwo yihindura akanyura mu nshuti mubana nyamara utazi ko ariwe mwanzi murwana. N’indyarya igusekera muri kumwe nyamara ariyo igutanga aho utari. Abantu benshi barwana n’ibyo batazi, abaturanyi baraterwa ntibabimenye, abasenga basubiranamo ubwabo batazi icyo bapfa, abavukana, abashakanye bakundana…. Satani si wa wundi w’amahembe… yahinduye ishusho n’ingamba.
Kurwana urwo rugamba bisaba andi maso n’andi maboko.
Kubera iyo mpamvu abizera basabwa kwambara intwaro ziva ku Mana ndetse n’ubwenge buva ku Mana.
Mwibuke ko nta kindi kizana umuriganya kitari kwiba, gusenya no kurimbura.
Harageze ko twambarira urugamba: Kuba Maso, Gusenga.
Mugire umunsi mwiza.
https://whatsapp.com/channel/0029VarYu0CLY6d5tzQMsw25/239
Follow THE CITYLIGHT FOURSQUARE CHURCH's WhatsApp Channel. The CityLight Foursquare Church of Rwanda is a Christ-Centered Church. It is based in Kigali- Rwanda.
Vision: Spiritually healthy, growing and community-driven. Join 2.4K followers for the latest updates.