Catechese EIK

Catechese EIK √Kugeza Ku babyeyi bafite abana bitegurira amasakaramentu kuri EIK gahunda za catechese Ku buryo bwihuse
√Guhererekanya ibitekerezo n'andi makuru akenewe

11/04/2020

Iyi pasika idasanzwe iduhe uburyo bwo guhura n'Imana bisumbye ibya mbere Kandi Nyagasani aduhe kunyura muri ibi bihe bidasanzwe byo kuba mu rugo nk'abambuka inyanja.
Pasika nziza kuri mwese

10/04/2020

Kuri uyu wa gatanu Mutagatifu,
muri iki gihe abantu batava mu ngo zabo kubera kwirinda COVID-19, turahamagarira abantu bose badukurikiye kuzirikana no gufatanya kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, kandi dukomeze kuba hafi abasizwe iheruheru n'ayo mahano yagwiriye u Rwanda. Ntidukwiye kwibagirwa cyangwa ngo twirengagize abakino no gupfobya ayo mateka cyanga abifitemo iyo ngengabitekerezo.
Mugire ubuzima

Igikorwa cy'urukundo cyakozwe neza Kandi mu mutuzo no mu rukundo cyari gishimishije
21/12/2019

Igikorwa cy'urukundo cyakozwe neza Kandi mu mutuzo no mu rukundo cyari gishimishije

18/11/2019

Mbere yo gutangira amasomo abana bafashwa kumenya no gusubiramo amwe mu masengesho n'indirimbo by'ibanze

UBUTUMWA BWATANZWE KU MUNSI W'IYOGEZABUTUMWA"Umukateshisite uhagarariye abasezeranye bwa mbere yagarutse ku byishimo by'...
21/10/2019

UBUTUMWA BWATANZWE KU MUNSI W'IYOGEZABUTUMWA
"Umukateshisite uhagarariye abasezeranye bwa mbere yagarutse ku byishimo by'uyu munsi, anatangaza ko gusezerana byamusabye igihe kinini kuko yumvaga ari ukwiyemeza ubutumwa butoroshye busaba imbaraga nyinshi kubusohoza. Ariko na none byose ni Kristu udushoboza. Yashimiye cyane abakora ibishoboka byose kugirango catechese ikomeze gutera imbere. yashoje ahamagarira n'abandi batari abakateshisite kugana iyo nzira muri gahunda yo gukomeza kubaka Kiliziya.
Bosco yashimiye cyane abitabira catechese.
Padiri ukuriye catechese muri arikidiyosezi Padir Anasthase yashimiye cyane ubutumire bamuhaye agaruka ku butumwa bw'umukateshisite n'igisobonuro cy'umukateshisite, ahamagarira abakateshisite kunezezwa n'ubutumwa bakora. Yibukije ko ubwigishwa bugomba kugezwa mu muryango remezo. Yibutsa ko umukateshisite agomba kurangwa n'isengesho Kandi akaba intangarugero.
President wa central St Dominique mu ijambo rye yavuze ko ari ibyishimo kuri centrale ya Gatsata kwakira ibirori nk'ibi, byabaye amahire abakateshisite bari kumwe n'abafasha babo. Yakomeje atumira abitabiriye ibi birori gukomeza kwishimira no gusangira ibyiza bya Nyagasani bya none.
Umuyobozi uhagarariye Leta muri ibi birori akaba n'umuyobozi w'ishuri rikorerwaho ubwigishwayashimiye cyane Kiliziya Gatolika ku musanzu ikomeza gutanga wo kurerera igihugu. Yavuze ko uyu munsi wibutse abakateshisite igihe batorewe, no gukomeza kwita ku butumwa batorewe. Yakomeje ashimira imyitwarire y'abakateshisite bigaragarira no ku ishuri ahatangirwa catechese, aho nta kibazo na kimwe kiravuka ku mpamvu iyo ariyo yose, cyangwa uburangare bwatuma nk'abana bagira icyo bangiza.
Padiri mukuru yashimiye buri wese n'ibyo ashinzwe yibukije buri wese gushyira umukono ku ikarita y'umukateshisite yashimiye Sr Domithile mu murimo ukomeye yakoze akaba akomereje ubutumwa mu faransa yashimiye abafasha n'abakateshisite yasabye abantu kwitabira umurimo wa catechese yagarutse ku ibarura diyosezi yateguye asaba abakateshisite kuzaba hafi bagafasha ababishinzwe kugirango ritungane"

Umunsi mukuru w'iyogezabutumwa muri Paroisse Ste Famille wabereyemu Gatsata
21/10/2019

Umunsi mukuru w'iyogezabutumwa muri Paroisse Ste Famille wabereyemu Gatsata

Umwiherero w'abakateshisite muri Paroisse Ste Famille hagamijwe kwitegura umunsi mukuru w'iyogezabutumw
13/10/2019

Umwiherero w'abakateshisite muri Paroisse Ste Famille hagamijwe kwitegura umunsi mukuru w'iyogezabutumw

05/08/2019

Bindery operator maintain and operate the photocopier, folders and files. He/She needs mechanical and dynamic ability, an eye for detail and good organizational skills. A high school diploma or the equivalent, along with on-the-job training, is sufficient preparation for this job.
Bindery operator must have a keen eye for quality control. If a problem occurs during printing, the operator must be able to halt production, repair and reset the equipment, and continue the project in a timely manner.

05/08/2019

Kwandika Abigishwa
Kwegeranya amakuru yose yakiriwe
Gukora liste
Gutanda raporo

Nk'uko twari tumaze igihe gihagije twitegura ku wa gatanu taliki ya 2/8/2019 mu gitondo cya kare twahuriye kuri centrale...
03/08/2019

Nk'uko twari tumaze igihe gihagije twitegura ku wa gatanu taliki ya 2/8/2019 mu gitondo cya kare twahuriye kuri centrale St Jean Bosco abana 23 Abakateshisite 6 n'ababyeyi 4. Nuko twerekeza i Kibeho Aho twagombaga guhura na Archeveque wa Kigali Antoine Kambanda muri gahunda ngarukamwaka yo gukorana n'abana urugendo nyobokamana. Mu nzira aho twagiye tuvuga rozari ntagatifu tuganirizwa ku mateka y'amabonekerwa ya Kibeho Kandi tunaririmba indirimbo zitaka umubyeyi Bikira Mariya.
I Kibeho twaganirijwe na Nathalie umwe mu babonekewe na Bikira Mariya.
Nyuma y'icyo kiganiro hakurikiyeho igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Antoine Kambanda umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali. Mu butumwa yahaye abana bose bitabiriye uwo munsi yabasabye kumvira ababyeyi babo, gukunda bagenzi babo kwitabira akagoroba k'akabana no kubikangurira abandi, yabasabye Kandi gukomeza kwitabira urugendo nyobokamana no kubikangurira abandi. Nyuma ya Misa twatambagiye imbuga yose ikikije ingoro ya Bikira Mariya nyina wa Jambo tugera I Nyarushishi kwa Yezu Nyirimpuwe. Twagize amahirwe yo kwitegereza n'ibindi bintu nyaburanga bihari. Nyuma y'ibyo twafashe urugendo rutugarura i Kigali n'ubundi turi mu isengesho Aho twazirikanye ububabare burindwi bwa Bikira Mariya. Twatashye Kandi tuganira ku byiza n'ubutumwa bwatangiwe i Kibeho.
Turashima cyane Imana kuri ayo mahirwe atagira uko asa twagize Kandi ko yaturinze muri urwo rugendo twasoje mu mahoro asesuye, turasabira umugisha abadufashije Bose.

Nyagasani singirizwa ibikorwa ukomeje gukorera muri tweSingirizwa Kandi ingabire uduhera mu masakaramentu.Singizwa ko we...
01/07/2019

Nyagasani singirizwa ibikorwa ukomeje gukorera muri twe
Singirizwa Kandi ingabire uduhera mu masakaramentu.
Singizwa ko wemeye ko aba bana bahabwa amasakaramentu n'abo ubwabo baragushima Kandi Ni mugihe babikomora ku bababyeye .

Dushimire Imana ku bw'isakaramentu ry'ugukomezwa abana baronsemo ingabire za Roho Mitagatifu
22/06/2019

Dushimire Imana ku bw'isakaramentu ry'ugukomezwa abana baronsemo ingabire za Roho Mitagatifu

Address

Kimihurura, Gasabo
Kigali
KIGALICITY

Opening Hours

Saturday 08:00 - 10:00
Sunday 10:00 - 12:00

Telephone

+250787315808

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Catechese EIK posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Place Of Worship

Send a message to Catechese EIK:

Share