SU-Ligue LB-Abasomyi Gsrr

SU-Ligue LB-Abasomyi Gsrr This is Bible readers in Gs Remera Rukoma school (Scripture Union Rwanda). Braving at God's work through God's will. Psalms 119. 105 & 1 Timothy 4. 1-6

This is Bible readers in Gsrr school (Scripture Union Rwanda) we appreciate your help through God's work. Imana yiyerekanye mubutatu kugira ngo duhabwe ubugingo buhoraho. Yesu ni umwami...

26/12/2021
11/12/2021

Umusomyi
Kuwa gatandatu 11 Ukwezi kwa cumi n’abiri
Abefeso 4.7-16

Amaze kuzamuka mu ijuru aha abantu impano (8): Iyo umuntu amaze kwizera Imana, imuha impano zo kuyikoreshereza mu itorero (1Kor.12.1-11). Impano Imana itanga iziduha kugira ngo abantu bafashwe itorero rikure. Ese impano zawe urazizi? Abo mubana se bajya baguha ubuhamya bw’uburyo bafashwa na zo? Kugira ngoabantu badakomeza kuba abana (14): Abana ni abantu baba bataramenya kwifatira icyemezo. Ni yo mpamvu no kubashuka umuntu akabakoresha ibyo ashatse biba byoroshye. Umukristo aba agomba kurya ibyo kurya by’umwuka agakura akanabyara abandi. Gukura mu buryo bw’umwuka birinda umuntu kujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, bikamurinda ubuyobe. Nta handi umuntu akura gukura uretse kuba muri Yesu neza, no gutungwa n’ijambo ry’Imana. Gusenga: Sengera abakristo b’iki gihe kugira ngo Umwuka Wera abahishurire impano zabo, maze bazikoreshereze mu kwagura ubwami bwa Kristo.

Ibibazo
Ibyo nsomye biranyigisha iki?
-ku MANA Data wa twese?
-Kuri Yesu Kristo?
-Kumwuka wera?

10/12/2021

Umusomyi
Kuwa gatanu 10 Ukwezi kwa cumi n’abiri
Abefeso 4.1-6

Ndabinginga mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe (1). Umuntu umazekwakiraYesu nk’umwami n’umukiza we, aba ahindutse icyaremwe gishya (2Kor.5.17). Bene uwo Ijambo ry’Imana ni ryo risigara rigenga uko agenda, uko avuga, uko atekereza, ndetse n’uko akora. Niba uri umukristo, ukaba wumva nta tandukaniro riri hagati y’uko wagendaga utarakizwa n’uko ugenda ubu, hari ibyo ukibura ngo ube umwigishwa wa Yesu nyakuri (2-3). Mugire umwete wo gukomeresha ubumwebw’umwuka umurunga w’amahoro (3): Pawulo yasobanuriye Abefeso ko ubumwe bukomezwa n’amahoro. Bene ayo mahoro Yesu atanga azanwa no kwikuramo ibiyatubuza ari byo byaha (Yes.48.22). Imirongo ya 4,5,6 ishimangira ubumwe bw’abizera, kandi ikagaragaza ibyo bahuriyeho. Umukoro: Hari ibintu bine bigaragara mu murongo wa 6, birondore maze usangire n’abo muri kumwe icyo bikwigishije.

Ibibazo
Mbese mu byo nsomye harimo
-Urugero rwiza nakurikiza?
-Urugero rubi nakwirinda? Mbese mu byo nsomye harimo
-Itegeko nkwiriye kumvira?

08/12/2021

Umusomyi
Kuwa gatatu 8 Ukwezi kwa cumi n’abiri
Abefeso 3.1-13
Abanyamahanga n’Abisirayeli bizera Kristo bakoze umubiri umwe (6). Yesu ahamagara Pawulo yamutumye ku banyamahanga (Ibyak.9.15; 26.13¬18). Ntabwo yababwirizaga iby’agakiza kabonerwa muri Kristo gusa, ahubwo yanabigishije kumenya umwanya bafite muri we imbere y’Imana Data. Ni ingingo z’Umubiri wa Kristo kandi basangiye n’abayuda bizera ubuntu bw’Imana. Muri We ni mo duherwa ubushizi bw’amanga (12): Imana yari yarabahishuriye ko izabakoresha mu gukiza abanyamahanga, bagombaga guhishukirwa ko hamwe n’Abanyamahanga babaye icyaremwe gishya, itorero rimwe ari ryo mubiri wa Kristo. Ni yo mpamvu izi nyigisho zabakomereye kuzumva. Imana yiremeye ubwoko bushya ikuye mu mahanga yose (Ibyak.15.14). Kwizera gutyo kudutinyura ku Mana, ariko tukanatinyuka mu bigeragezo.

Ibibazo
Ibyo nsomye birambwira ibya NDE, kandi biranyigisha iki? Ibyo nsomye biranyigisha iki?
-ku MANA Data wa twese?
-Kuri Yesu Kristo?
-Kumwuka wera?

07/12/2021

Umusomyi
Kuwa kabiri 7 Ukwezi kwa cumi n’abiri
Abefeso 2.11-22

Mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo (12): Nubwo Abanyamahanga Imana yabavuzeho mu masezerano yagiranye n’Aburahamu, mu myaka yakurikiyeho nta sezerano tubona Imana yagiranye n’ubwoko runaka, usibye Abisirayeli bonyine. Abanyamahanga bari mu gicuku kuko nta byiringiro by’ejo hazaza bari bafite. Bari bafite abapfumu n’abash*tsi… ngo barebe ko bamenya iby’ahazaza habo. Nubwo bagiraga imana nyinshi (Ibyak.17.16-23) zabaga ari izo bikoreye, ubwabo babonaga ko zitabakiza (Zab.135.16-18). Imana yiyujuje n’Abanyamahanga ibinjiza mu masezerano: Yesu Kristo ni we wakuyeho urwango hagati y’Abisirayeli n’Abanyamahanga (13¬15), abaremamo inzu imwe, yubatswe kuriwe, ku buryo umuyuda n’umunyamahanga babaye umwe muri Kristo Yesu (17-22). Niwe rufatiro rukomeza imfuruka (20). Ese uwo ni we wubatseho?

Ibibazo
Ibyo nsomye birambwira ibya NDE, kandi biranyigisha iki? Ibyo nsomye biranyigisha iki?
-ku MANA Data wa twese?
-Kuri Yesu Kristo?
-Kumwuka wera?

03/12/2021

URWANDIKO PAWULO YANDIKIYE ABEFESO

Efeso wari umujyi ukomeye wo mu karere kitwaga Aziya. Ubu ni mu gihugu cya Turukiya. Pawulo yahamaze imyaka itatu mu gihe yari mu rugendo rwe rwa gatatu rwo kuvuga ubutumwa bwiza (Ibyak.19.1-20.1). Yanditse uru rwandiko ari mu nzu y’imbohe i Roma mu mwaka wa 61 cyangwa 62 nyuma y’ivuka rya Yesu. Ni yo mpamvu uru rwandiko hamwe n’izandikiwe Abafilipi, Abakolosayi na Filemoni bakunda kuzita «inzandiko zandikiwe mu munyururu». Yaruhaye Tukiko ngo arushyire aba Yesu bari muri uwo mudugudu wa Efeso. Icyo Pawulo yibandaho muri urwo rwandiko ni ibyo Imana yatumye Kristo gukorera Itorero ryayo ari wo mubiri we. Atwemeza n’ukuntu Kristo ari we mutwe w’uwo mubiri, agabira abamwizera b’amoko yose ubutunzi bw’igitangaza n’ubushobozi bwe butagira ingano.
Ibirimo: 1-3: Ubutunzi dufite muri Kristo. 4-6: Imigenzereze ikwiriye abizeye Kristo, n’inama bagirwa mu ntambara barwana n’umubi.

18/09/2021

Umusomyi
Kuwa gatandatu 18 Ukwezi kwa cyenda
Matayo 24.43-51
Ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge (45): Uyu ntakorera ijisho, ahubwo ashyira imbaraga mu gusohoza inshingano shebuja yamusigiye. Mbese uhagaze neza mu muhamagaro wawe? Shebujanaza agasanga abikora (46): kuba ibihe by’imperukabidusohoreyeho, ntibivuga ko tugomba guhagarika imirimo myiza twakoraga, kuko ubwo Yesu azaza azasanga ubuzima ku isi bugikomeje. Databuja aratinze (48): Imyaka hafi ibihumbi 2000 irashize, aya amagambo avuzwe. Ibi byatumye bamwe birara, batangira gusayisha mu byaha (49). Ntibitangaje ko mu gihe Yesu azaba agarutse hari benshi bazatungurwa nk’abo mugihe cya Nowa (37-39). Ukwiriye kubaho wirinda kwiyanduza, ukora nk’aho ari wo munsi wa nyuma hano ku isi. Zirikana: “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanagnira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bakizwa bakamenya ukuri” (2Pet.3.9).

Ibibazo
Mbese mu byo nsomye harimo
-Urugero rwiza nakurikiza?
-Urugero rubi nakwirinda? Mbese mu byo nsomye harimo
-Ijambo RIMBURIRA?

The real size of God revealed.
02/09/2021

The real size of God revealed.

It's all about distance and how fall you're. Please share this good news to others. Comment and give thumbs-up. Thank you!

Inshuti nziza zidusunikira ku Mana ni umugisha 🙏🏾Abaheburayo 10:24,25
01/09/2021

Inshuti nziza zidusunikira ku Mana ni umugisha 🙏🏾

Abaheburayo 10:24,25

29/08/2021

Umusomyi
Ku cyumweru 29 Ukwezi kwa munani
2 Petero 3.1-10

Ku Mwami Imana umunsi umwe ni nk’imyaka igihumbi (8): Abigisha binyoma bahakanaga kugaruka k’Umwami Yesu. Bibwiraga ko ubwo Yesu yatinze kugaruka atazaza na mba. Imana ibwira Mose ko izavana ubwoko bw’Abisirayeli muri Egiputa ikabajyana i Kanani, igihe cyarageze birasohora nubwo byafashe imyaka 40 yose. Yaba Mose, yaba Abisirayeli ntabwo bumvaga uko uwo mugambi uzasohora. Ndetse bari mu nzira baravuye muri Egiputa, bakomezaga kubishidikanya. Imana yo yasohoje isezerano ryayo. Ntabwo tuzi umunsi Yesu azagarukira, icyo tuzi tudashidikanya ni uko azagaruka. Ku bazaba baramwiteguye ntibazatungurwa. Ku bazaba barakurikiye irari ryabo ntibemere ko Yesu ayobora ubugingo bwabo, bizaba ari akaga gakomeye. Gusenga: Mwami Yesu uturinde kurambirwa gutegereza kuza kwawe, ahubwo uduhe guhora turi maso; kuko kuza ko uzaza.

Ibibazo
Ibyo nsomye birambwira ibya NDE, kandi biranyigisha iki? Mbese mu byo nsomye harimo
-Ijambo RIMBURIRA?

Umuryango (club) w'Abasomyi ba Bibiliya (Scripture Union-Ligue LB) muri GS Remera Rukoma tubabajwe nokubura umuvandimwe ...
25/08/2021

Umuryango (club) w'Abasomyi ba Bibiliya (Scripture Union-Ligue LB) muri GS Remera Rukoma tubabajwe nokubura umuvandimwe wacu Aline, avuye mu mubiri kuri uyu wa 25/08/2021.
Dukomeje kwihanganisha umuryango, n'inshuti.

-1Petero 3:8
-Abaroma 12:16

Address

Kigali
250

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when SU-Ligue LB-Abasomyi Gsrr posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share