22/11/2022
_*ICYAHA*_⁉️
AMAHIRWE🟰 GUHIRWA⁉️
*ESE URUKUNDO N'AMAHIRWE,NO GUHIRWA BIFITANYE SANO KI*⁉️
ESE WARUZI ABAHIRIWE ABO ARIBO⁉️
ESE NAWE WIFUZA KUZA MU BANYAMAHIRWE, MUBAHIRIWE ⁉️
ISUZUME KO WUJUJE IBI⁉️
👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿
Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.
Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi.
Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa.
Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa.
Hahirwa ab'imitima iboneye, Kuko ari bo bazabona Imana.
Hahirwa abakiranura, Kuko ari bo bazitwa abana b'Imana.
Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
"Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora.
Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.
Matayo 5:4-12
*IBYO TWITA AMAHIRWE AKESHI N'IBITANDUKANYE N'UBUSHAKE BW'IMANA*.
NYAMARA DUKWIYE KWITA KUGUHIRWA IMANA IDUSHAKAHO, IMANA YIFUZA KO TWAHORANA URUKUNDO MURI BYOSE KUKO ARIRWO RUTUBASHISHA KUJYA MUMUBARE WA BAHIRIWE BY'UKURI.
NINGOMBWA KO TURUGIRA ISHINGIRO RY'UBUZIMA BUZIMA BWA GI KRISTO.
URUGERO
👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿
Nubwo navuga indimi z'abantu n'iz'abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk'umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga.
Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n'ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo.
Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.
Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,
ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,
ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi ahubwo rwishimira ukuri,
rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.
Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho
kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice,
ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.
Nkiri umwana muto navugaga nk'umwana muto, ngatekereza nk'umwana muto nkibwira nk'umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by'ubwana.
1 Abakorinto 13:1-11
MWENE DATA, MENYA KO URUKUNDO ARIRWO RUSHOBORA KUTUBASHISHA BYOSE.
KUKO KUBURA URUKUNDO BITUMA TUMERA NI'ABANDI BOSE NYAMARA KANDI IYO BIBAYE UKO NIBWO TWISANGA NTAMAHIRWE,NTAGUHIRWA NAKUMWE KUVA KU MANA DUFITE......
RERO INJIRA MURUKUNDO NYAKURI RW'IMANA.
Urugero👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿
Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.
1 Yohana 4:8
NTIBISHOBOKA KO WAVUGA KO URI KWEREKEZA MU BWAMI BW'IMANA KANDI UTAGIRA URUKUNDO.
UMUNTU UTIHANGANA MURI BYOSE, BIMUVIRAMO KUGIRA NO KUGWIZA ABO YANGA MIRI WE.
KANDI UFITE UWO YANGA WESE NTABUGINGO BUHORAHO AZAGIRA NARAMUKA APFIRIYE MURI UBWO BUGOME.
URUGERO👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿👇🏿
Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.
1 Yohana 3:15
MUBYUKURI NIBA WIFUZA UBUGINGO BUHORAHO NINGOMBWA KO UGIRA UMWETE WO KUGENDERA MY SHAKE BW'IMANA.
GIRA UMWETE WO GUTINYA ICYAHA N'IGISA NKACYO WIHANIRE KUREKA BY'UKURI.
Kuko icyaha aricyo cyintu cyimwe rukumbigitandukanya umuntu n'Imana iyo uwagikoze apfuye atacuatuye, atakihaniye kureka.
SANGIZA ABANDI UBUTUMWA BWIZA.
Ese waba ufite uwo wumva byarakunaniye kumubabarira, kumusaba imbabazi⁉️
Ese ufite icyaha,ibyaha uhora wihana ariko il ngera kukisangamo⁉️
TWANDIKIRE TUGUFASHE KUKWEREKA INZIRA YAGUHAMAGAYE FASHA GRAND TANDUKANA N'ICYAHA N'IGISA NKACYO.
WhatsApp+250722521177
Call +250783800248
NB: UBU BUTUMWA BWIZA N'UBUSOBANURO BWABWO TUBITANGIRA UBUNTU NTAKIGUZI ICYO ARICYO CYOSE TUGUSABA.
MURAKOZE
EV.ISAIE