05/05/2016
Ingorane z’abagabo (ubuvanganzo mu ngorane)
1. Kugira umugore umwe ntimwumvikane,
2. Kubyarwa nawe ntubyarwe,
3. Gutunga, ukabura uwo ukwerera ukabura n’uwo ugabira ngo akwirahire,
4. Kurwanya amategeko ya Leta yasohotse kandi utaribuyakureho,
5. Kubyara umwana umwe akaba imbwa,
6. Kubyara babiri batatu ukaburmo munywanyi wawe,
7. Kuruhana na so uri kumureba akabura icyo akumarira yapfa akabura icyo agusigira,
8. Guhuza ibyago n’inshuti yawe
9. Gupfakarira mu za bukuru utagishoboye kwiha amazi,
10. Kugira umugore umweakagusiga mu buriri ngo agiye mu byumba gusenga naho yifatiye za misiyo za Gisenyi na Kigali,
11. Kubaho utariho,
12. Kuba uri umusore ukajya gucura abapfakazi abakobwa batabuze,
13. Guturana n’undi muryango ntimushyingirane,
14. Kugira ibintu ukabura ababirya,
15. Kwima uwaguhaye,
16. Kumena ibanga ry’inshuti mwaganiriye mwihereye,
17. Gukirira mu buto ugasazira mu bukene,
18. Kugira abagore babiri ukaburamo n’umwe wasubira mu kigwi cya Nyoko ngo akubumbabumbe,
19. Gusaba uwo wimye
20. Kubura icyo abandi bafite kandi nawe ufite amaboko n’amaguru,
21. Kwigisha umwana agatsinda akabona akazi akabura icyo yimarira nawe akabura icyo akumarira,
22. Kurya ukabura uwo usigira,
23. Kugira inda irya ukabura amaboko yo kuyikorera,
24. Kwitwa umugabo ntube we,
25. Kwanga ikibi bwacya mu gitondo bagasanga aricyo ukora,
26. Kugira byinshi ntunyurwe nabyo,
27. Guhita kuwikoreye ukanga kumwakira yagera aho atuye akagusanga yo,
28. Kubyuka ugenda ukabura icyo ucyura
29. Kuba uri umusore cyangwa inkumi ugatinya kwiga ishuri riri iwanyu bakwandika mu rupapuro ugatera igikumwe
30. Guhita kumupfakazi ukanga kumusuhuza kandi utazi icyamupfakaje utakizi,
31. Kurya ibyawe uri gukebaguza kandi warabiruhiye
32. Kwiruka kuwo utaribufate
33. Gukira ukabura uwo ukiza,
34. Gupfa ukabura icyo usiga
Wowe urabona izi ngorane arizo, ntazindi ubona zakogerwamo?