06/12/2022
Shalom,
Mbifurije ukwezi kwiza k’Ukuboza.
Kuzababere ukwezi ko Kwibukwa.
«Kuko atazanyeganyezwa iteka, Umukiranutsi azibukwa iteka ryose. Ntazatinya inkuru mbi, Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka.»
Zaburi 112:6-7
Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishima.
Dufatanye twese hamwe dushime Imana yabanye natwe amazi 12 yose ashize ntago byari byoroshye ariko imbabazi n’imbaraga by’imana byabanye nawe.
Ndakwifuriza mu minsi mike dusigaranye ngo dusoze umwaka, Uwiteka akwibuke aguhe umugisha no kurindwa. Uwiteka aguhe ibyo wari utegereje utarabona.
Ntucike intege kubera igihe umaze utegereza, komeza wizere ijambo ryayo. Har’ibyo Imana yagusezeranyije nanone ikugarutseho ngo ibisohoze .
Yohereje umuyaga ku buzima bwawe kugira ngo ikamye buri kibazo cyose cyakubuzaga kwinjira mu umugambi wayo. Guma aho yagushyize, utegereze icyo yavuze, uzasohoka muri icyo kibazo wemye uhagaze mu umugambi yakuremeye.
Ndagusengera kugira ngo amatwi n’amaso yawe byo mu mwuka bibashe kumva ibyo Imana ikuyobora n’ibyo igutegeka gukora.
«“None Nyagasani Mana, ni wowe Mana, n'amagambo yawe ni ay'ukuri, kandi usezeranije umugaragu wawe iryo jambo ryiza. Nuko none emera guha umugisha inzu y'umugaragu wawe, irame imbere yawe iminsi yose, kuko ari wowe ubivuze Nyagasani Mana, kandi umugisha utanga ujye uba umugisha inzu y'umugaragu wawe ihabwa iteka ryose.”»2 Samweli 7:28-29
Ndagusengera ngo Imana ikwibuke kandi ikugirire neza muri uku kwezi. Iki ni igihe cyawe cyo kwibukwa n’Imana.
Ndasabira kwibukwa kuza ku umuryango wawe, igihugu cyawe, ndetse n’itorero ryawe.
Ndabifuriza umugisha wo kuramba, kugira amahoro, n’amagara meza.
Ndabakunda, Uwiteka abahe umugisha.