01/02/2021
*UKWEZI KWA KABIRI, 2021: UKWEZI KW'INGESO NZIZA*
____________________
_Mugire ingeso nziza hagati y'abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo._
(1 Petero 2:12)
burya ingeso nziza icyo zifasha nyirazo Ni ukugirirwa ICYIZERE NO GUSHIMWA mu Bantu ndetse no rugendo rwo gukura mu busabane bw'Umuntu n'Imana Ni intambwe ya Kabiri ikomeye kuko iyambere Ari UKWIZERA.
_Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,_
(2 Petero 1:5).
1) INGESO NZIZA ZITUMA UMUNTU AGIRIRWA ICYIZERE: nubwo abantu bashakishaho abandi amakosa ndetse bakageza n'igihe bayahimba kugirango babasuzuguze Kandi babambike urubwa mu bandi ariko iyo uri umunyangeso nziza ukuri kugeza igihe kukivuga hejuru y'ibinyoma bahimba cyangwa bakeka. Maze ukubahwa, ukemerwa Kandi ugakundwa.
2) GUTAKARIZWA ICYIZERE BIZANA GUSUZUGURWA NO KUGAWA: Abantu benshi kubera kwanga KUGAWA NO GUSUZUGURIKA bahisha ingeso mbi bafite ariko badashaka kwihana no guhindukira NGO bayireke. Icyo barwanaho Ni uko bakomeza kwizerwa no gushimwa n'abantu. Ariko biratinda bikamenyekana.
3) UMUNTU WESE W'UMUNYANGESO NZIZA ARAKUNDWA: burya igikundiro Ni ugushimwa kumvanze no kubahwa no kwemerwa n'Umuntu. Burya iyo umuntu agufiteho amakenga ko ushobora kumuhemukira kubera ingeso mbi yabonye ntabwo ashobora kugukunda byuzuye.
4) UMUNYANGESO NZIZA WESE AGIRA AMAHORO: hariho amahoro y'uburyo bubiri: amahoro aterwa Ni uko utari mu ntambara z'ubuzima bw'inyuma Hariho andi MAHORO aterwa n'Umutima utarimo intambara(Kwicuza no kwicira urubanza).
_Ariko ubwiza n'icyubahiro n'amahoro, ni byo izitura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki._
(Abaroma 2:10)
ABANTU BOSE NI ABANYANTEGENKE ARIKO AHO BATANDUKANIYE NI UKO BAMWE BARWANA NO KWIHANA INGESO MBI BIYIZIHO ABANDI BO BAKARWANA NO KUYIHISHA GUSA. ARIKO HARIHO N'ABANDI BATAKIGIRA N'ISONI Z'INGESO ZABO MBI KUBURYO BAZISHIZE KU KARUBANDA BATITAYE KU MUGAGAYO, GUTAKARIZWA ICYIZERE BATAKICYICIRA N'URUBANZA.
Tubifurije Ukwezi kwiza ko Kugira ingeso nziza.
Pastor Salomon & Liberty BIGANIRO.