23/12/2016
ICYO WAGAKWIYE GUKORA MU BIHE BYA NOHELI
Iyo iminsi mikuru ya Noheli n ubunani byegereje,
abantu twese usanga dutekereza uko tuzaba tumeze muri ibyo bihe,
Dushaka uko tuzaba twishimye muri iyo minsi kdi usanga twese tuvuga ko Umwami,
Umukiza yatuvukiye! Buri muntu ashaka uko yazakora ikintu cyamushimisha mu buzima bwe bwite,
cg se inshuti ye ankunda cyane icyo yumva ari cyiza cyose umuntu wese yakorera inshuti ye.
1.IRINDE GUSESAGURA MU GIHE GITO
Mu kinyarwanda turavuga ngo "abafite barakimara"cg ngo "Abafite (inkwi) barya ibihiye"
none iyo tuvuga gusesagura ni uko wasanga ubutunzi Imana yaguhaye ubukoresheje ibitari ngombwa
kdi hari ibyari ngombwa gukorwa, nshuti ibuka ibiri ngombwa abe ari byo ukora kuko Noheli nicyo
ikwibutsa hanyuma y' Umukiza kurenga kurya,kunywa no kubyina n ibindi bijyanye no kwishimisha byose.
2.IBUKA ABADAFITE IBYO KURYA BASA N'AHO BADAFITE UBUZIMA
Uwo twibuka muri iyi minsi ko yatuvukiye, yaravuze ngo "ugaburira ushonje ni njye aba agaburiye"
Matayo 25:40.
Yesu yavukiye i Betelehemu mu kiraro cy inka! Ese iyo tubyibutse, bidufasha iki? 'Ntiyari afite aho kurambika umusaya'
Ese ibyo dukora, ubutunzi Imana yaduhaye n'aho tubukoreshereza hahesha Imana icyubahiro?
Ubutunzi Imana yaduhaye bwubahisha Uwo twibuka mu bikorwa tubukoresha?
Aho ntiwasanga ibyo twita iminsi mikuru aribwo buryo bwo gukora ibikorwa byaba bito cg binini byo kumusuzugura!
Lika 3:11 "Ufite imyenda ibiri ahe udafite n'umwe"
Dukwiye kwibuka abakene, impfubyi, abapfakazi n'abandi bababaye tukabafasha, ntabwo twakora ibitangaza ariko
Imana hari abo yahaye ubushobozi bwo gukoresha ibintu byoroheje kugira ngo bakore ibikomeye kdi birashoboka,
twabishobora cyane.
Umuntu wabuze icyo kurya iyo abonye umuha ibyo kurya n' umutima mwiza kuri we aba ari igitangaza.
"Abahanga bakunze kuvuga ko igitangaza ntabwo ari uko wabona ibyo kurya ahubwo igitangaza ni uko wabibura"!
Ariko se niba umuntu aba ageze aho abona ko kubona ibyo kurya, icumbi, ibyo kwambara,ibintu by' ibanze mu buzima;
ari igitangaza, ubwo wowe igitangaza cyawe, kuri wowe ni iki ubona ko ari igitangaza?
3.NONE DUKORE IKI?
Yohana Umubatiza yigishiriza mu butayu abantu bamaze kumva ubutumwa bwiza, Ijambo ry' Imana rimaze kubagera mu mitima,
baramubaza bati:' Mwigisha tugire dute?' Luka 3:12-14
Arabasubiza ati:"Abasoresha ntibakake ibirenze ibyo bategetswe,abasirikare nabo arababwira ati: 'Ntimukake indonke,
kdi ntimugashinje abatariho urubanza, munyurwe n ibihembo mwagenewe.
Nshuti icyo nagusaba, icyo dukwiye gukora, muri byinshi cyane dufite, reka dukore byibuze ikintu kimwe:
Hasigaye amasaha menshi, igihe kitarenze umunsi umwe, muri gahunda zose ufite, gira umuntu ushonje ufasha kwishima.
niyo wabikora umunsi nyirizina wararangiye uzaba ugize neza.
Gira umuntu uha Noheli nawe yishime, amenye ko koko hari Umukiza watuvukiye.
hari abarwayi, impfubyi, abakene n abandi babaye....
BAHE NOHELI NABO.
BAHE NOHELI NABO @ 2016 Article Ⓒ HOZANA MINISTRIES.