14/03/2024
*Date 14/03/2024*
*Uyu munsi turavu indi impamvu tugomba guhoza amaso kubiri mw'Ijuru nuko amazina yacu yanditse mu Ijuru cg mu gitabo cy’ubugingo cg igitabo cy’Imana.*
*Kuva 32: 32 Ariko wakwemera kubabarira icyaha cyabo, byaba byiza ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse*.
*Luke 10:20 Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu Ijuru*.
🧏🏼♀️ Aha twasomye mu Kuva, *Mose yagiye gusabana n’Imana* amara igihe aratinda bituma abisiraheli babwira Aroni ati haguruka *uturemere Imana yokutujya imbere* kuko wawundi Mose wadukuye muri egiputa tutazi icyo yabaye.
Mose iwe yagiye gusabana n’Imana ariko abisiraheli bo batakaza ubusabane n’Imana. *Ingaruka yambere yokudasabana n’Imana ituma twiremera izindimana, ituma tuva mu by’Imana. Bwoko bw’Imana ndabashishikariza guhora musabana n’Imana mu buryo bwose kandi ibi tuzabigeraho aruko duhora dutekereza kuri Kristo*.
🙏🏽Nuko *Aroni abaremera igishushanyo barakiramya*, bituma *Imana ibarakarira cyane ibwira Mose ngo ubu bwoko butagonda ijosi ngiye kuburimbura*, nawe Mosi nzagukuramo ubwoko bukomeye.
Mose abwira Imana ati urimbuye ububwoko, bavuga ko wabukuye muri Egiputa kugira ngo ubarimburire mubutayu, yibutsa Imana isezerano yagiranye na Abrahamu, Isaka na Yakobo ko izagwiza urubyaro rwabo….. *Mose ntiyiyumvisha ukuntu Imana yarimbura ubwoko bwayo nubwo bakoze icyaha gikomeye, bituma Mose abwira Imana aha twasomye kuri 32 ati nutabababarira, unkure mugitabo cyawe unsibe ubone kubarimbura*.
Bene Data, Murumva ubushizi bwamanga Mose yarafite, *yarazi neza ko izina ryiwe ryanditse mugitabo cy’ubugingo*.
*Mose yari mu Isi ariko kandi yarazi neza adashidikanya ko izina ryiwe ryanditse mugitabo cy'Imana* Ese uyu munsi urumva woja impaka n’Imana ukayibwira ngo nimba udakoze iki n’iki unkure mugitabo cy’ubugingo? Iyi confidence Mose yarafite nuko yarazi neza ko nubwo ari mwisi ariko ntakabuza n’Ijuru ararifite. *Imana iramubwira ngo aho kugira ngo nsibe izina ryawe ndemeye kubabarira ubu bwoko kuko Mose ntaco yari yayicumuyeho*
Bene data Nimba harikintu kiba mubuzima bwacu umutima ugahora ukubwira ati nubwo nkijijwe ariko ikikintu cyo tuma Izina ryanje risibwa mugitabo cy’ubugingo ibuka ko dufite umurengezi niko Yohona yanditse ngo niducumura twibuke ko dufite Umurengezi...
🙌🏽 *Abizera bagendana Kristo mubuzima bwabo twese tujye duhora twishimira ko Amazina yacu yanditse mugitabo cy’ubugingo*
Tuzakomeza ejo. Ubuntu bw’Imana bukomeze buganze mumitima yacu Imana ibahire muri byose.
Ev. Hakiza