05/10/2024
Hari ikintu cyanangaje nabonye ,uziko mugihe mu ijoro abandi baba bafatiyeho ibitotsi aricyo gihe abandi batangiriraho kurira no kwigunga ,hariho igihe umuntu arira n'ibimwegereye byose bidafite ubuzima bwa muntu bikarira , nubwo urira ndetse ukigunga nihagire icyo wumva hafi gikoma , ndakubwira ko hariho byinshi bikumva kandi bibabazwa n'amarira yawe adashira,uzafate umwanya muto mugihe wariraga utunguraneho gato mu isogonda rimwe uceceke ,uzumva ibikurusha urusaku runini rw'amarira. bivuga ngo kurira kwawe gufite byinshi bikwegereye birira cyane ngo birebe ko ijwi ryo gutaka kwawe rya kumvikana cyane. ndimo kurira mu gihe nkiki arko hariho ibiri kundusha ijwi cyane gusa ncuti nziza ndakumenyesha ko ibihe bikomeye byose uri gucamo ntubwo nta muntu muhagararanye habe nugerageza ku kwitaho no kuguhamagara arko ntago uri wenyine kandi inkuru nziza nuko amarira yose agira ububiko bwiza n'iherezo ryiza kandi nubwo warize wenyine abaguhoza baje ari benshi cyane kandi byinshi Imana iremye mu murira yawe bitumye wibagirwa Burundu uburibwe bwose n'amarira wagize yose. rira macye asigaye tugiye kwishima ubuziraherezo,kurira kwawe kwageze ku Mana yawe
( .Aimée)