Evangelical Restoration Church Rusororo

Evangelical Restoration Church Rusororo A believers of Jesus Christ where you find the closer companion as father,child&brother & thus restored to others,families hence .

31/05/2026

AMATURO/Offerings:
--------------------------------
1) MTN MOMO Code: *182*8*1*027611*Cash # (Evangelical Restoration church RUSORORO)
2) Bank Account: BPR - 415234913610179 (RWF) (Evangelical Restoration church RUSORORO)

24/05/2026

AMATURO/Offerings:
--------------------------------
1) MTN MOMO Code: *182*8*1*027611*Cash # (Evangelical Restoration church RUSORORO)
2) Bank Account: BPR - 415234913610179 (RWF) (Evangelical Restoration church RUSORORO)

24/05/2026

AMATURO/Offerings:
--------------------------------
1) MTN MOMO Code: *182*8*1*027611*Cash # (Evangelical Restoration church RUSORORO)
2) Bank Account: BPR - 415234913610179 (RWF) (Evangelical Restoration church RUSORORO)

17/05/2026

TOPIC: INYUNGU/AKAMARO K IMPANO YO KWIZERA NDENGAKAMERE ITANGWA NA MWUKA WERA MU MICUNGIRE Y UMUTUNGO WO MU RUGO

1.ABAGALATIYA 8:18
2.IMIGANI 28:20
3.ABAFILIPI 4:19
AMATURO/Offerings:
--------------------------------
1) MTN MOMO Code: *182*8*1*027611*Cash # (Evangelical Restoration church RUSORORO)
2) Bank Account: BPR - 415234913610179 (RWF) (Evangelical Restoration church RUSORORO)

10/05/2026

Umutwe: Kwizera Ijambo ry’Imana bitanga umusaruro ndegakamere:

Iyo twumviye Imana tubona ibirenze ubushobozi bwacu.

1.Luka 10.38-42 ( Ibya Marita na Mariya)
2.Yohana 12.1-8
3.Matayo 26. 6,12-13
4.Abagalatiya 2:20
5.Ibyakozwe n’intumwa 20:24
6.Daniel 6.10
7.Yosuwa 1.8
8.Matayo 6.6

IBIBAZO

Q1- Ugira umwanya wawe wo kwegera Imana – Wowe na Yo?
Q2- Iyo uri imbere Yayo uba witeguye kumva icyo ikubwiye?
Q3- Iyo Yagize icyo ikubwiye wemeye kugikora?

13/04/2026

Amateraniro yo ku wa 12 Mata 2026
ERC RUSORORO
Topic: IMANA IHINDURA AMARIRA MO IBYISHIMO
By Bishop Prosper Muzaliwa
---------------------------------

Ibyanditswe:
Kuva 3:7, Yes 40:1-2, Yes 61:1-3 Iby 21:4

1.IRIBURIRO
Bavandimwe,Uyu munsi turi kumwe mu mwanya ukomeye wo kwibuka, ariko nanone wo gukira. Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yasize ibikomere bikomeye cyane: hari ababuze ababo, ibintu imitungo basigara ubusa hari abatakaje ibyiringiro, hari n’abibajije bati: “Ese Imana yari iri he?”Ariko ijambo ry’Imana ritwibutsa ukuri kudahinduka :Ps34:18“Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse, akiza abafite umutima ushenjaguwe.Iyo umutima wamenetse,si ho Imana igusiga.Ahubwo ni ho irushaho kukwegera

👉🏿Nubwo waba ufite igikomere gikomeye,Imana iri hafi yawe kurusha uko ubitekereza.

💥AMAGAMBO Y’IHUMURE MU GIHE CY’UMWIJIMA

•Mu gihe cy’ijoro, umutima wawe uremerewe, wumva uri wenyine kandi wabuze ibitotsi, ibuka ko Imana itari kure yawe Iri hafi cyane,yumva buri gutaka kwawe.
Ijambo ry’Imana riravuga riti:
"Ujye uha Uwiteka umutwaro wawe, na we azagushyigikira" (Zaburi 55:22) Wikwikorera wenyine ibikuremereye ubishyire mu maboko y’Imana iraguhumuriza iti:"Nta ntwaro izaremwa ngo ikurwanye izaguhama" Yes 54:17 Nubwo hari ibikugerageza, nta na kimwe kizagutsinda kuko uri mu maboko y’Imana.

▪︎IGIHE CY’IHUMURE KURI ISIRAYELI CYABAYEHO
•Nyuma y’imibabaro, ubunyage n’akarengane, Imana iravuga iti:“Nimuhumurize, muhumurize ubwoko bwanjye” (Yes 40:1)
Ibi bisobanura ko:Imana itibagiwe ubwoko bwayo.Igihe cy’ibihano kiri hafi kurangira Igihe cy’ihumure n’isanamitima kiratangiye Abisirayeli bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni, ariko Imana irabasezeranya kubabohora no kubagarura.

UMUGARAGU W’IMANA (MASIYA NYAKURI)
Nubwo Kuro avugwa nk’umukiza w’igihe gito, Yesaya abona kure cyane:
👉 Avuga ku Mugaragu w’Imana nyakuri (Masiya)Uyu si Kuro , ahubwo ni:Uzanira abantu agakiza karambye.Uzasubiza umubano hagati y’Imana n’abantu
Uzanatanga isezerano rishya ridashira (Yesaya 55:3)
Uyu Mugaragu niwe uzwi muri Bibiliya nka Yesu Kristo

✍️“Igihe cy’ihumure kitwigisha ko:Imana ibona amarira yacu
•Nta mubabaro uhoraho kubayizera •Nyuma y’ijoro haza umucyo
•Imana itegura gukiza no kugarura ibyari byarabuze

Yesaya 40 ni ubutumwa bw’icyizere:
👉 Nubwo hari ubunyage, hari ukubohorwa
👉 Nubwo hari amarira, hari ihumure
👉 Nubwo hari igihombo, hari kugarurwa

2.IMANA IBONA KANDI IKUMVA UBUBABARE

Kuva 3:7 Nabonye imibabaro y’ubwoko bwanjye… numvise gutaka kwabo…”
Mu gihe Abisirayeli bari mu bubata:
•Barariraga
•Barababaye imyaka myinshi
•Basa n’abibagiranye
Ariko Imana iravuga iti: 👉 Nabonye… numvishe…”
Si ibyo gusa: Zab 56:9 Ubara kurorongotana kwanjye, Ubarira amarira yanjye mu icupa ryawe Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe? 👉 Ibi bisobanura ko:
Amarira yawe afite agaciro
Nta na rimwe rigwa hasi ngo ribure aho ribarirwa.

Ezayi 25:8 kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahana gura amarira ku maso yose, n'igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.
▪︎ Iyo urebye amateka yacu:
Hari amarira menshi yamenetse mu Rwanda.Hari agahinda kenshi katavuzwe.Ariko uyu munsi turavuga tuti:
👉Imana yarabibonye yarabyumvise, kandi iracyabizi kugeza n’uyu munsi.

3.IMANA IRAHUMURIZA KANDI IRAKIZA Yesaya 61:1-3
Ijambo ry’Imana rivuga ko ije:
•Gukiza imitima imenetse
•Guhumuriza abarira
•Guhindura imibabaro
•Reka turebe impinduka Imana ikora:

▪︎ Ingero:Yozefu: yagambaniwe, ajyanwa mu buroko ari ko nyuma aba umugisha ku bantu benshi
▪︎Yobu: yanyuze mu mibabaro ikomeye, ariko Imana iramwiyuburura
▪︎Dawidi: yararize cyane, ariko aba umwami 👉 N’uyu munsi:
Hari abarokotse Jenoside bongeye kubaho.Hari abahindutse abahumuriza abandi
👉 Imana ntigukuraho gusa ububabare, irabuhindura ikabugira umugisha.

4 IMANA ITANGA ICYIZERE CY’EJO HAZAZA
Yer 29:11“Ni ibitekerezo by’amahoro…”
Yesaya 65:23“Ntibazaruhira ubusa…”👉 Ibi bivuga ko:
Ubuzima bwawe bufite ejo hazaza ntabwo uzahora mumarira iteka
Ibyahishuwe 21:4
“Nta marira azongera kubaho…”👉 Amarira si yo magambo ya nyuma ku buzima bwawe Imana ifite ijambo rya nyuma.

5.GUHAMAGARWA KUBA UHUMURIZA ABANDI
2 Abakorinto 1:3-4 Imana iduhumuriza kugira ngo:
👉 Natwe duhumurize abandi
👉 Ibi bivuga ko:
Ushobora kuba warababaye
Ariko ushobora kuba igiko resho cyo gukiza abandi
👉 Amateka yawe ashobora guhinduka ubutumwa bukiza abandi.

AMAGAMBO AKOMEZA ABANTU
▪︎Nubwo wanyuze mu bikomeye, Imana ntiyakwibagiwe
▪︎Amarira yawe afite iherezo
▪︎Ijoro rirashira, igitondo kiraza
▪︎Ibikomere byawe Imana ishobora kubihindura imbaraga
▪︎Nta bunyage buhoraho ku muntu wizera Imana
▪︎Igihe cyawe cyo guhaguruka kirasoho

6.ISOZA N’ISENGESHO

🙏Mana yacu uri hafi y’abafite imitima imenetse,
turagusaba uyu munsi ngo ukize imitima yacu.”
🙏Aho hari amarira, uzane ihumure.
Aho hari agahinda,uzane amahoro.”
🙏Subiza ibyiringiro mu buzima bwacu,
utwereke ejo hazaza heza wateguye.”
🙏Koresha amateka yacu,
abe igikoresho cyo gukiza abandi.”
🙏 Mana y’ihumure,
•Turakwiyambaza muri iki gihe cyo kwibuka.
•Humuriza imitima y’ababa baye bose.
•Kiza ibikomere by’abaroko tse.
•Subiza icyizere aho cyari cya razimye.
•Uduhe amahoro n’ubumwe burambye.
•Abategereza Uwiteka bahabwa imbaraga nshya…Yes 40:31

👉 Mu izina rya Yesu Kristo, Amen.

🔚 “Nubwo amarira ashobora kumara igihe,mu gitondo haza impundu Zikavuga Ps 30:5)

➡️ Ntuzaheranwa n’agahinda. Imana iri kugukorera umurimo wo kuguhindura.

27/05/2024

Inyungu zo guhishurirwa
by Pastor Jacques Musafiri
26|05|2024
ERC Rusoro Evangelical Restoration Church Rusororo
----------------------------
Guhishurirwa ni iki?? Ni ukwerekwa ikintu utigeze umenya cyangwa utigeza ubona.
Guhishurirwa bivuga uburyo butandukanye Imana yiyerekamo abantu.
Guhishurirwa bivuze guhishurirwa Imana.
Ni ukuyoborwa n'Imana (divine guidance), ni uguhumekerwa n'Imana ikakuyobora. Ni ukumenya ukuri, cyangwa ubwenge biva ku Mana.

Ingaruka zo kudahishurirwa:
-------------------------------
Abaroma 1.18-21 (Ubuhenebere buzanwa no kureka Imana)

Ibituma abantu bamenya Imana, Imana yabishyizeho.
Inyungu zitandukanye:
--------------------------
1)Kumenya Imana no kuyiha ikuzo ikwiriye
Guha Imana icyubahiro
Abafilipi 3.10;
Abefeso 1.17-19 (Bitume mumenya Imana)
Zaburi 105.1
Mushake mu maso he iteka ryose.
Guhishurirwa Imana bituma turirimba, turirimbira Imana.
Arasenga, asingiza Imana.

1 Abami 18.38
Ishyaka rike rituma tutababazwa n’ibyaha by’abarimbuka…ni yo mpamvu ibitangaza bitaba.

Dukeneye kumva ijwi riva mu bantu, rivuga ngo Uwiteka ni we Mana.
Dukeneye Indirimbo zivuga ngo Uwiteka ni we Mana.

Daniyeli 4.22-24
“Uzirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa zo mu ishyamba, uzarisha nk'inka, uzatondwaho n'ikime kiva mu ijuru uzamare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, ikabugabira uwo ishaka wese.”

‭‭Daniyeli‬ ‭4‬:‭22‬ ‭BYSB‬‬ (Menya Imana hakiri kare)
Ibyo tuzakora tukageraho byose, tujye twibuka guha Imana ikuzo.
Duhishurirwe kumenya Imana no guhesha Imana ikuzo muri byose.
Daniyeli n'abagenzi be icyari cyabazanye i Babuloni nubwo baje ari abanyagano, bari baje kumenyekanisha Imana ndetse no mu bami.
Igishyitsi ntabwo kizavaho (Government ya Nebukadinezari yakomeje gukora nubwo umwami yari mu ishyamba imyaka 7).
Imyaka irindwi ishize nibwo yamenye ko Imana itegeka ibihe. (Utegereje imyaka 7 ishire ngo ubone kumenya Imana)

Ubutayu akenshi butinda kubera Umutima udahinduka kuko watinze guha Imana icyubahiro no kuyigarurira icyubahiro cyayo.

2)Bituzanira Umucyo n’ubwenge

Kuva 31.1-10
Igishushanyo cy’ihema, cyari kigoye.

3)Biturinda ibyaha
Zaburi 119.133
Ujye utunganya intambwe zanjye mu ijambo ryawe, Gukiranirwa kose kwe kuntegeka.

4)Biduha Amahoro menshi, bigatuma tugenda twemye tugahagarara mu butsinzi.

2Abami 6.8-16
“Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.””
‭‭2 Abami‬ ‭6‬:‭16‬ ‭BYSB‬‬

Guhishurirwa ni Umunsi ku wundi
2 Abakorinto 3.3-15
Imitima yuzura Indirimbo

Bituma kwizera kwacu gushikama.
Kugira ubuzima bwimbitse
Evangelical Restoration Church Rusororo

Come and fellowship with usScan the QR code to get our address.Weekly Worship Program--------------------------Tuesday: ...
10/05/2024

Come and fellowship with us
Scan the QR code to get our address.
Weekly Worship Program
-------------------------
-Tuesday: 17.30-19.30 (Prayer Service)
-Thursday: 17.30-19.30 (Evening Service)
-Friday: 22.00-6.00 (Prayer overnight)
-Sunday: 9.30-12.00 (Sunday Worship Service)

26/02/2024

TOPIC: IBYO WASHINGIRAHO WITEGURA KUBAKA URUGO RUHIRE MU MANA
Sermon by Bishop Muzaliwa Prosper
Evangelical Restoration Church Rusororo
---------------------------------

Itangiriro 24:4-7; 28:1;
Indirimbo za Salomo 3:2-4

IRIBURIRO
---------------
Umuntu nyuma yo kwihana agakizwa ikindi kintu
gikomeye. agomba kwitaho mu buzima ni ugutegura kubaka urugo ruhire.

Abasore bagomba kumenya ubushake bw'Imana ntibagwe mu
makosa akomeye yo guhitamo nabi.
Urugo ni umushinga w'Imana, niho abantu bahurira n'Imana (gusenga, gusoma ijambo ryImana,kuryumvira,kwiyemeza kutabeshya Imana mu by’ubutunzi bwawe/ ibyo wungutse).

Satani arwanya urugo rwawe menya kururinda.

Ibyo ugomba kwibandaho uhitamo uwo muzabana.

1.UMUNTU UKIJIJWE MUHUJWE NAWE MURI YESU.
2 Abakorinto 6.14-16

2.UMUNTU UFITE ISUKU
a. Ku mubiri
b. Umwuka
c. Ubugingo
(imyifatire n'imyitwarire)

3.UFITE UBWIZA BW'UMUBIRI, ISHUSHO NZIZA,
UGUSHIMISHIJE/ UKUNEZEZA KANDI MWIZA.
Indirimbo za Salomo 1:15-16/Luka 11:39.
15. Mukunzi wanjye we, uri mwiza, ni koko uri mwiza, Amaso yawe ni nk’ay’inyana. Umugeni:16. Dore uri mwiza mukunzi wanjye,
Ni ukuri uranezeza, Uburiri bwacu ni ubwatsi bugitoha.

4.UZI AGACIRO K’ISEZERANO MU MUGAMBI W'IMANA.
Itangiriro 24:4-6
4. Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu,
usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni.”
5. Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ahari umukobwa ntazemera ko tuzana muri iki gihugu,byaba bityo naba nkwiriye gusubiza umwana wawe mu gihugu wavuyemo?”6. Aburahamu aramusubiza ati “Wirinde gusubizayo umwana wanjye.

5.UMUNTU UKUNDA IMANA,
UMUHANUZIKAZI Urugero: Anne imyaka 7 umupfakazi 84.
Luka 2.26-37 Hariho n’umuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweli wo mu muryango wa Asheri, yari umukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi,
37. noneho amara imyaka mirongo inani n’ine ari umupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro.

6.UMUNTU UKUNDA UMUBIRI WE (Itorero).
Indirimbo za Salomo 3:2-4, Zaburi 26:8.

Indirimbo za Salomo 3:2-4
2. Ni ko kuvuga nti “Ngiye guhaguruka,
Ngendagende mu mudugudu, Mu nzira no mu miharuro,
Nshaka uwo umutima wanjye ukunda. ” Naramushatse ndamubura.
3. Nahuye n’abarinzi bagenda umudugudu,
Ndabaza nti “Mbese mwabonye uwo umutima wanjye ukunda?”
4. Tugitandukana gato, Mbona uwo umutima wanjye ukunda.
Ndamufata nanga kumurekura,Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama, Mu cyumba cy’uwambyaye.

Umukwe/umugeni ukunda ubuturo bw’Imana.
Zaburi 26:8.
Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe,
N’ahantu ubwiza bwawe buba.

7. WIFUZA KUMENYA NO KUBAHA INTUMBERO
Y'UBUZIMA BWAWE.

Amosi 3:3, Yohana 4:32. (ufite ibyo kurya)
Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?

Yohana 4:32.
Arababwira ati “Mfite ibyokurya mutazi.”

Itangiriro 24:67.
Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara,
aramurongora, aba umugore we,aramukundwakaza.
Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije.

UMUSOZO:
-IGISONGA/ UMUGARAGU WA ABURAHAMU = S.E.
-UWO BASHAKIRAGA UMUGENI = YESU.
-IGIHUGU CY'AMAHANGA = UBUTAKA/ISI.
-ABAJA BA REBEKA = ITORERO.
-IGIHUGU CYOSE = IJURU.
-UBUKWE NIBWO KRISTO.
Evangelical Restoration Church Rusororo

Address

Kabuga 1, Kalisimbi Village
Kigali
2014KIGAL

Telephone

+250788434781

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Evangelical Restoration Church Rusororo posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share