13/04/2026
Amateraniro yo ku wa 12 Mata 2026
ERC RUSORORO
Topic: IMANA IHINDURA AMARIRA MO IBYISHIMO
By Bishop Prosper Muzaliwa
---------------------------------
Ibyanditswe:
Kuva 3:7, Yes 40:1-2, Yes 61:1-3 Iby 21:4
1.IRIBURIRO
Bavandimwe,Uyu munsi turi kumwe mu mwanya ukomeye wo kwibuka, ariko nanone wo gukira. Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yasize ibikomere bikomeye cyane: hari ababuze ababo, ibintu imitungo basigara ubusa hari abatakaje ibyiringiro, hari n’abibajije bati: “Ese Imana yari iri he?”Ariko ijambo ry’Imana ritwibutsa ukuri kudahinduka :Ps34:18“Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse, akiza abafite umutima ushenjaguwe.Iyo umutima wamenetse,si ho Imana igusiga.Ahubwo ni ho irushaho kukwegera
👉🏿Nubwo waba ufite igikomere gikomeye,Imana iri hafi yawe kurusha uko ubitekereza.
💥AMAGAMBO Y’IHUMURE MU GIHE CY’UMWIJIMA
•Mu gihe cy’ijoro, umutima wawe uremerewe, wumva uri wenyine kandi wabuze ibitotsi, ibuka ko Imana itari kure yawe Iri hafi cyane,yumva buri gutaka kwawe.
Ijambo ry’Imana riravuga riti:
"Ujye uha Uwiteka umutwaro wawe, na we azagushyigikira" (Zaburi 55:22) Wikwikorera wenyine ibikuremereye ubishyire mu maboko y’Imana iraguhumuriza iti:"Nta ntwaro izaremwa ngo ikurwanye izaguhama" Yes 54:17 Nubwo hari ibikugerageza, nta na kimwe kizagutsinda kuko uri mu maboko y’Imana.
▪︎IGIHE CY’IHUMURE KURI ISIRAYELI CYABAYEHO
•Nyuma y’imibabaro, ubunyage n’akarengane, Imana iravuga iti:“Nimuhumurize, muhumurize ubwoko bwanjye” (Yes 40:1)
Ibi bisobanura ko:Imana itibagiwe ubwoko bwayo.Igihe cy’ibihano kiri hafi kurangira Igihe cy’ihumure n’isanamitima kiratangiye Abisirayeli bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni, ariko Imana irabasezeranya kubabohora no kubagarura.
UMUGARAGU W’IMANA (MASIYA NYAKURI)
Nubwo Kuro avugwa nk’umukiza w’igihe gito, Yesaya abona kure cyane:
👉 Avuga ku Mugaragu w’Imana nyakuri (Masiya)Uyu si Kuro , ahubwo ni:Uzanira abantu agakiza karambye.Uzasubiza umubano hagati y’Imana n’abantu
Uzanatanga isezerano rishya ridashira (Yesaya 55:3)
Uyu Mugaragu niwe uzwi muri Bibiliya nka Yesu Kristo
✍️“Igihe cy’ihumure kitwigisha ko:Imana ibona amarira yacu
•Nta mubabaro uhoraho kubayizera •Nyuma y’ijoro haza umucyo
•Imana itegura gukiza no kugarura ibyari byarabuze
Yesaya 40 ni ubutumwa bw’icyizere:
👉 Nubwo hari ubunyage, hari ukubohorwa
👉 Nubwo hari amarira, hari ihumure
👉 Nubwo hari igihombo, hari kugarurwa
2.IMANA IBONA KANDI IKUMVA UBUBABARE
Kuva 3:7 Nabonye imibabaro y’ubwoko bwanjye… numvise gutaka kwabo…”
Mu gihe Abisirayeli bari mu bubata:
•Barariraga
•Barababaye imyaka myinshi
•Basa n’abibagiranye
Ariko Imana iravuga iti: 👉 Nabonye… numvishe…”
Si ibyo gusa: Zab 56:9 Ubara kurorongotana kwanjye, Ubarira amarira yanjye mu icupa ryawe Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe? 👉 Ibi bisobanura ko:
Amarira yawe afite agaciro
Nta na rimwe rigwa hasi ngo ribure aho ribarirwa.
Ezayi 25:8 kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahana gura amarira ku maso yose, n'igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.
▪︎ Iyo urebye amateka yacu:
Hari amarira menshi yamenetse mu Rwanda.Hari agahinda kenshi katavuzwe.Ariko uyu munsi turavuga tuti:
👉Imana yarabibonye yarabyumvise, kandi iracyabizi kugeza n’uyu munsi.
3.IMANA IRAHUMURIZA KANDI IRAKIZA Yesaya 61:1-3
Ijambo ry’Imana rivuga ko ije:
•Gukiza imitima imenetse
•Guhumuriza abarira
•Guhindura imibabaro
•Reka turebe impinduka Imana ikora:
▪︎ Ingero:Yozefu: yagambaniwe, ajyanwa mu buroko ari ko nyuma aba umugisha ku bantu benshi
▪︎Yobu: yanyuze mu mibabaro ikomeye, ariko Imana iramwiyuburura
▪︎Dawidi: yararize cyane, ariko aba umwami 👉 N’uyu munsi:
Hari abarokotse Jenoside bongeye kubaho.Hari abahindutse abahumuriza abandi
👉 Imana ntigukuraho gusa ububabare, irabuhindura ikabugira umugisha.
4 IMANA ITANGA ICYIZERE CY’EJO HAZAZA
Yer 29:11“Ni ibitekerezo by’amahoro…”
Yesaya 65:23“Ntibazaruhira ubusa…”👉 Ibi bivuga ko:
Ubuzima bwawe bufite ejo hazaza ntabwo uzahora mumarira iteka
Ibyahishuwe 21:4
“Nta marira azongera kubaho…”👉 Amarira si yo magambo ya nyuma ku buzima bwawe Imana ifite ijambo rya nyuma.
5.GUHAMAGARWA KUBA UHUMURIZA ABANDI
2 Abakorinto 1:3-4 Imana iduhumuriza kugira ngo:
👉 Natwe duhumurize abandi
👉 Ibi bivuga ko:
Ushobora kuba warababaye
Ariko ushobora kuba igiko resho cyo gukiza abandi
👉 Amateka yawe ashobora guhinduka ubutumwa bukiza abandi.
AMAGAMBO AKOMEZA ABANTU
▪︎Nubwo wanyuze mu bikomeye, Imana ntiyakwibagiwe
▪︎Amarira yawe afite iherezo
▪︎Ijoro rirashira, igitondo kiraza
▪︎Ibikomere byawe Imana ishobora kubihindura imbaraga
▪︎Nta bunyage buhoraho ku muntu wizera Imana
▪︎Igihe cyawe cyo guhaguruka kirasoho
6.ISOZA N’ISENGESHO
🙏Mana yacu uri hafi y’abafite imitima imenetse,
turagusaba uyu munsi ngo ukize imitima yacu.”
🙏Aho hari amarira, uzane ihumure.
Aho hari agahinda,uzane amahoro.”
🙏Subiza ibyiringiro mu buzima bwacu,
utwereke ejo hazaza heza wateguye.”
🙏Koresha amateka yacu,
abe igikoresho cyo gukiza abandi.”
🙏 Mana y’ihumure,
•Turakwiyambaza muri iki gihe cyo kwibuka.
•Humuriza imitima y’ababa baye bose.
•Kiza ibikomere by’abaroko tse.
•Subiza icyizere aho cyari cya razimye.
•Uduhe amahoro n’ubumwe burambye.
•Abategereza Uwiteka bahabwa imbaraga nshya…Yes 40:31
👉 Mu izina rya Yesu Kristo, Amen.
🔚 “Nubwo amarira ashobora kumara igihe,mu gitondo haza impundu Zikavuga Ps 30:5)
➡️ Ntuzaheranwa n’agahinda. Imana iri kugukorera umurimo wo kuguhindura.