Rwandan Muslim Sisters

Rwandan Muslim Sisters Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Rwandan Muslim Sisters, Religious organisation, Kigali.

Umuryango MUSLIM SISTERS utumiye urubyiruko rwa kiislamu rw'ABAKOBWA (imyaka 14 - 20) mu kiganiro cya Youth Cafe babateg...
08/01/2018

Umuryango MUSLIM SISTERS utumiye urubyiruko rwa kiislamu rw'ABAKOBWA (imyaka 14 - 20) mu kiganiro cya Youth Cafe babateguriye, aho bazaganira ku INDANGAGACIRO ZIKWIRIYE UMUKOBWA W'UMUISLAMUKAZI.
Icyo kiganiro kizaba kuri iki cyumweru tariki 14/1/2018 muri Restaurant Amani mu isoko mumugi, Etage ya 3.
MWIHUTIRE KWIYANDIKISHA KUKO IMYANYA IRABAZE!

Allah abongerere ibyiza!

08/06/2016

RAMADHAN UKO ALLAH YAYIVUZE MURI QURAN

Quran ntagatifu, surat Al Baqara (2)

Aya ya 183

Yemwe Abemeye! Mwategetswe ugusiba nk' uko abababanjirije babitegetswe kugira ngo muganduke.

Ayat ya 184

Ni iminsi mbarwa. Muri mwe uzaba arwaye, cyangwa ari ku rugendo, azuzuze umubare mu yindi minsi. Ku batabishoboye nibatange ingurane yo kugaburira umukene.Uzarenzaho ni byiza kuri we ,kandi gusiba ni byo byiza kuri mwe iyabaga mwari mubizi.

Ayat ya 185

Ukwezi kwa Ramadhan ni ko Qor'aan yamanuwemo kugira ngo ibe ubuyobozi ku bantu n' ibimenyetso bigaragara by'ubuyobozi hamwe na Fur'qaan. Uwo uko kwezi muri mwe kuzasanga , azagusibe. Uzaba arwaye cyangwa ari ku rugendo,azuzuze umubare umubare m yindi minsi. Allah arabashakira ibyoroshye ntabwo abashakira ibikomeye. Nimwuzuze umubare munakuze Allah ku byo yabayoboye kugira ngo mushime.

Ayat ya 186:

Abagaragu banjye nibakubaza aho ndi, mu by' ukuri Jye ndi hafi, nikiriza ugusaba k' usaba iyo ansabye .Ni banyoboke bananyizere kugira ngo bayoboke.
[6/8, 10:37] Iman Jj: Alhamdulillah was a swalat wa salaam alaa Rasulullah (SAW). Nyuma yo gushima Allah no gusabira intumwa yacu amahoro n’imigisha, turongera dushime Nyagasani wduhaye kugera muri uku kwezi gutagatifu amahoro, tutmusaba ko yadutera inkuinga tukabona inyungu zose yashyize muri uku kwezi, bikatubera n’impamvu yo kuba abagaragu yishimiye, tukaira ubu*ima bwiza hano kw’isi kandi n’ejo ku munsi w’imperuka tukaba mu bishimye, Allahumma ameen.

Isomo ry’umunsi ni ukumenya intego ya Ramadhan nkuko Allah ayivuga, bikadufasha kumenya icyo tugendereye no kuyikuramo inyungu Allah yashyizemo; kuko ari mu gihombo uwo Ramadhan izasiga uko yamusanze. Ni ngombwa rero kuyisobanukirwa kugirango tutaba mu banyagihombo

☪ # # # Intangiriro # # # ESE ITEGEKO RYO GUSIBA RIZA RITE MURI QURAN?

💝 Iyi ni idini ya Ibrahim. Intumwa Muhammad (SAW) yaje aje kuzuza umurage wa Ibrahim. Inkingi zose uko ari 5 za Islam zifatira kuri we (Shahada : ni Nabbi Ibrahim wayitangije Tauhid, we idini y’Imana imwe ishingiyeho (Quran 3 ; 90 na 6 :78),Iswala ni umugenzo n’iduaa Nabbi Ibrahim yasabye (Quran 26 : 16 -19), Zakat ni umurage wa Nabbi Ismael mwene Ibrahim (Quran 19 :55), Hajj idusubiza mu migenzo yose ya nabbi Ibrahim (AS). Ese Ramadhan yo ihurira he na Nabbi Ibrahim na Tauhid ?

💝 Ramadhan: Duaa ya Nabbi Ibrahim amaze kubaka Kaaba, ariko kumwe na Nabii Ismail; ngo Allah yohereze intumwa izabigisha amagambo ya Allah akanabasukura (Quran 2, 129). Kuza kwa Rasuluh kwaje ari nk’igisubizo cy’iduaa ya Nabbi Ibrahim as, nyuma y’imyaka myinshi cyane, kandikwari gutegerejwe na benshi barimo n’abayahudi bari barahanuriwe intumwa ya Nyuma ko izaza izanye ubutumwa buheruka. Iyo duaa yasubijwe mu ijoro rya Lailatul Qadr, riri mukwezi kwa Ramadhan: bityo rero, Ramadhan ni nk’umunsi wo kwibuka uburyo iduaa ya Nabbi Ibrahim yasubijwe, Allah akamanurira abantu bose umuyoboro, akarokora roho zabo akoresheje intumwa Muhammad SAW
[6/8, 10:42] Iman Jj: ‼ UMUISLAMU NINDE? Ni wawundi ugandukiye, wemeye kuba umugaragu wa Allah, agakurikira Intumwa ya Muhammada SAW. Abayahudi n’abandi babanje mu gihe cya Nabbi Ibrahim bumvaga ko ari abagandukira Imana Imwe (abaislamu). Ariko uyu munsi siko biri, kuva aho Allah yagiriye Islam ummah nshya, ubwislamu bwatandukanye n’indi migenzo yariho.

‼ Kubera kwigomeka kuri Allah bwa kabiri (nyuma yo kwanga gukurikira Issa AS) no kwishyira hejuru ko ari ubwoko bw’Imana, ko umuryango wabo ariwo ukomeye, Allah yaje gushyira itandukaniro hagati yabakurikiye umurongo Nyakuri wa Nabbi Ibrahim, ategeka abemera gukurikira Mtume Muhammad (SAW). Itandukaniro ryabayeho Allha ahindura qibla, ayikura Jerusalem ayerekeza Makka (Quran 2: 149-150). Aho niho hagararariye itandukaniro hagati y’abagaragiye Allah “ABAISLAMU”, n’abafite ibindi bahaye agaciro (nk’umuryango bavukamo, kibri n’irari ry/imitima yabo) (Quran 2, 142-145)

➡➡ Guhinduka kwa Qibla kwerekena ko ummah nshya yari ivutse, ihabwa Capital nshya, ihabwa ndetse n;itegeko shinga (constitution) rishya ariryo Quran, yamanutse mu ijoro ry’ubugabe (independence day). Duhinduka dutyo ummah nshya – iyo Allha avuga ko iringaniye, iri hagati (Balanced nation). Niyo mpamvu iyi ariyo nzira ya Nabbi Ibrahim (AS), dusaba Allah ko yaduha kuyigumaho kugera ku mpera

➡➡ Ramadhan kuri twe ni ukwizihiza ubwenegihugu bwacu bushya nka ummah ya Allah. Kwizihiza ubwislamu bwacu no kongera kuburahirira bundi bushya

☪ # # # INTEGO YA RAMADHAN N’INTEGO YO GUSIBA # # #



Intego yo gusiba n’intego ya Ramadhan biratandukanye

💝 Intego yo gusiba: TAQWA

👉🏾 Ayat ya 183 ivuga ko dutegetswe gusiba nk’aba mbere, hagenderewe gushaka kugera kuri taqwa. (Nkuko n’abandi nabo barabikoraga)

👉🏾 Taqwa ni iki?:

✍🏾 Ni gutinya kukuganisha ku kwirinda. Igikorwa wakora, ingamba wafata wirinda ingaruka mbi (gutinya wirinda) ni igikorwa cya Taqwa.

✍🏾 Ese Taqwa ndayibona nte ko numva ko ivugwa mu nyigisho zose ko ari ngombwa? Gusiba ni inzira yagufasha kubona taqwa, ariko ubwabyo sibyo biguha taqwa, ahubwo ugera kuri Taqwa kubera uburyo wakoreshejw igisibo cyawe. (Allah yaravuze ati: wenda mwagira taqwa, ntiyavuze ngo muzahita mugira taqwa - ntabwo biri automatique ko uhita ugira taqwa, ahubwo urabiharanira)

✍🏾 Gusiba kukugeza kuri taqwa gute? Iyo usibye, umubiri wawe uba ukwinginga ngo uwugaburire, uwuhe ibyo ukeneye, ariko umutima wawe ukabibuza, ukabitegeka gutegereza maghrib. Aha tuba turwanya kamere kugirango Allah atwishimire. Ibi niba tubishibora rero, bizatworohera noneho gutegeka kamere kureka ibyo Allah adashaka mu gihe byo bitanaremeye nko kureka kurya, kunywa no kubonana kw’abashakanye. Allah atubuza noneho ibidufiteho ingaruka

👉🏾 uko igisibo cyariho na mbere: yari Iminsi micye ibarirwa ku ntoki (bigaragara ko ariko n’abambere babikoraga), ndetse uwo bigoye agatanga icyiru cyo kugaburira abakene. – Ibi byariho na mbere, hagamijwe kuzana gutinya Imana mu mitima.

💝 Intego ya Ramadhan: (aya ya 184) QURAN ARIYO IRANGA UBWISLAMU

👉🏾 Igikomeye cy’ukwezi kwa Ramadhan: Ese kuki Allah atategetse gusiba gusa, ahubwo akerekana ukwezi gutandukanye nandi, akakugira ukw'igisibo cy'itegeko, ikaba inkingi mu nkingi za Islam?? Nta yindi mpamvu keretse ko ARIKO KWEZI QURAN YAMANUTSEMO

✍🏾 Byerekana ko ntabwo Ramadhan ari ibihe by’inzara n’inyota, cyangwa se gusangira iftar no kunezerwa hamwe… Kuko ibyo na mbere byahozeho. Ahubwo aho yabereye ukwezi kw’itandukaniro, ni uko ari ukwezi kwa Quran (uyu ukaba umwihariko wa Islam uko Mtume Muhammad (SAW) yayihawe)

✍🏾 Ramadhan ni ukwezi amateka yaciwe ku kiremwamuntu, ummah iravuka, isi ihindurirwa icyerekezo. Ibihumbagiza by’abantu byarahindutse kubera uku kwezi. Imibereho ya mwenemuntu yarahindutse burundu muri uku kwezi

✍🏾 Ramadhan ni igihe cyo kwakira ubutumwa : Mtume Muhammad (saw) atarabona ubutumwa, yarihereraga mu buvumo ashakisha icyamuyobora, akanasiba ntawabimutegetse – iyo wimye ibindi byose agaciro ukazimya kwifuza kwawe, hari uburyo ubutumwa bukugeraho bunoze, Butabavangiwe :uku ni ukwezi tugomba guhagarika byose kugirango ubwenge bwacu bwose tubuganishe kuri butumwa bwatumanuriwe. Kwitegereza ni gutekereza ku byamanutse muri Quran bituma dutangarira cyane uwayimanuye, tukabona uburyo ahambaye, tukongera kwicisha bugufi imbere y'ubutagatifu bwe.

☪ # # # QURAN NI IKI KURI TWE? # # #

NI IKI TUVUGA KO TWIZIHIZA MURI QURAN ? Ni iki dukeneye kongera kuyibonamo ?

Nguko uko Allah avuga Quran : 1.Huda linnas (umuyoboro ku bantu),
2. Bayyinah minal huda (gihamya mu muyoboro)
3. wal furqaan (itandukanyirizo).

Surat al Baqara yamanukiye Madina, abaswahaba babizi ko quran ari umuyoboro, ufite gihamya muri yo kandi utandukanya ikibi n’icyiza. Ariko kuba Allah yarongeye gusa nk’ubabwira icyo aricyo, nukugirango abantu bongere bayirebe bushyashya (amagambo ya Allah ni inyanja)

🔆 Huda linnass (umuyoboro ku bantu). Quran ni inzira ikwereka uko ukora buri cyose mu bu*ima bwawe bwose, ikakwereka icyo utoranya (uko uvuga, uko wambara, uko ugenda, aho waba, business wakora, uwo washakana nawe, aho abana bawe bakwiga, byose mu bu*ima bwawe). Ni umujyanama w'inzobere (expert) akaba n'umujyanama wawe bwite (personal advisor). Nujya muri quran uzasoma amagambo wibaze ko ari wowe yamanukiye (igitangaza cyawe bwite), kandi uzasangamo inama z’ubuhanga. Uyu si umuyoboro w’abemera gusa, ni uwabantu bose muri rusange – byerekana ko tugomba gukora dawah n'abatari abaislamu bagakuramo ibyabafasha kuko ni umuyoboro rusange

🔆 Bayinnah (gihamya itaburanywa, igutangaza cyemeza) : izindi ntumwa zahawe ibitangaza birebwa n’amaso. Gusa ibyo bitangaza bizakomeza gutangaza uwari uhari wabibonesheje amaso wenyine, abandi bazatangira kubifata nk’ibisanzwe. Iri sezerano rya nyuma rero, Allah yakoze ku buryo ubutumwa buza ubwabwo bwuzuyemo ibitangaza bizajya bihora bidutangaje, bigatangaza n’abazaza nyuma, kuko birenze gutangaza amaso gusa.

👉🏾Allah ayahaga intumwa ubutumwa n’ibitangaza, ariko Allah yamanuye quran ngo ibe byose : ibitangaza mu butumwa (bayyinah minal huda) ; kugirango bigumeho ndetse birusheho gutangaza abazaza nyuma

👉🏾 Ibitangaza ni automatic kugirango bigutangaze. Ariko Quran isaba ko uyitekerezaho : Allah aravuga muri surat Muhammad (47, aya 24) ati "Ese kuki badatekereza kuri Quran? Cyangwa imitima yabo iriho ingufuri? niko Allah avuga. Niyo moamvu Quran izasaba gusoma, kuyitaho kugeragez gusobanukirwa kugirango ubone ibitangaza bigutangaze. Ibyo bitangaza nutangira kubibona, bizaguhindura wese nk'uko Nabbi Issa (AS) yazuraga abapfuye bigahindura ababibonesheje amaso. Quran nicyo gitangaza cyacu

🔆 Al furqaan : Nyuma yo kumva ko ari umuyoboro kandi urimo ibitangaza ubwabyo, nta yindi excuse uretse ko ubona ko Quran itandukanya ikibi n’icyiza, mu buryo budasubirwaho. Wamaze kubona ibitangaza bituma.uyemera, wabonyemo umuyoboro n'inama, ubu noneho ije gutandukanya ibibi n'ibyiza.... Kwemeza ubwislamu bwawe rero ni ukuyikurizikiza ukemera kuyoborwa nayo, ugashyira ibindi ku ruhande.

☪ # # # AHO RAMADHAN ITANDUKANIYE NO GUSIBA KWARIHO # # #

👉🏾 Aya iragira iti: Nyuma y’ibyo rero ukwezi kwa Ramadhan nikubageraho, musibe. Ni nko kutubwira ngo mwongere murebe ibi bitangaza, mutangare, mwumirwe kubera Nyagasani wanyu kuburyo musanga no kurya no kunywa bitagifite akamaro... MWUZURWE NO GUTINYA IMANA, MUSIBE

👉🏾 auwo bigoye AZISHYURE IMINSI – Nta kugaburira abakene kuri kuri iyi ayat (intego ya Ramadhan). Iyo udasibye uba ucikanwe n’ibyiza bya Ramadhan, kuburyo ibyiza nuko wasiba ukabona kwa gutangarira umuremyi wawe. Kuri aya ivuga uko basibaga cyera niyo ifite kugaburira abakene gusa. Muri macye, Ramadhan kuyifatisha neza ni ugusiba... ibindi ni ukubura uko umuntu agira...

👉🏾 Allah ati: muzasibe ukwezi kose. Nyamara aba mbere bo basibaga iminsi 3 gusa

👉🏾Allah yaragiza ati "arabashakira ibyoroshye ntabashakira ibikomeye". Nyamara ujo bigaragara gusiba kwa Ramadhan kurakaze kurusha uko mbere basibaga. Mu byaukuri ni uko Allah ashaka ibyoroshye KUBERA MWE, adashaka ibikomeye KUBERA MWE: Allah arahindura amateka y’ikiremwamuntu kubera mwe, niyo mpamvu mukeye IKOSI/ training (isomo rirakomeye, murangize iminsi yagenwe, muhabwe impamyabushobozi (graduation day ariwo munsi wa Eid) , Hanyuma uwo munsi musingize Allah kuko yabayoboye. Ibi byose ni bishya ku gisibo cya Ramadhan; byongera gushimangira ko ubu intego zo gusiba muri Ramadhan ari urundi rwego, rutandukanye n'urwa cyera

✍🏾 kuva training irangiye rero, mweretse umubiri no kwifuza kwanyu ko Allah ariwe mukuru. Ubu noneho mukomeze mwerekane ko Allah ariwe mukuru, hanyuma mushimire uburyo Allah yabayoboye, akabakorera training kugirango habeho koroherezwa muri mwe ndetse no mu bantu muri rusange: byerekana ko Ramadhan igomba gusiga iduhinduye, turi abagaragu nyabo bakora ibyo Nyagasani wabo yishimira, batsinda irari naibyifuzo byabo, bagakora ibyo Allah abashakaho.

✍🏾 Abemera basabwa kongera kuredecouvra quran nkaho ari nshya, kugirango bayigeze no ku bandi. (Ni umuyoboro ku bantu BOSE). Uzafasha abandi kuyimenya ute se nawe ntayo ufite?

‼ Abacyera basomaga igisomo kikamera nko kumva khutba ya Allah (taraweh), nyamara ubu taraweh yacu yarahindutse, ntitwumva amagambo nk’abacyera. Tugomba kongera gushaka gusobanukirwa n’ubuhangange bwa Allah, kugirango tubone Huda, bayyihan na furqaan. Tugomba kwirinda kwihutira kurangiza ibisomo mu gihe ntacyo dukuramo. Tugomba GUKURAMO UBUTUMWA, tukabona Hudda, bayinnah na Furqaan mu bisomo byacu.

☪ # # # CONCLUSION: UMUSARURO WO KWEGERA QURAN # # # (ayat ya 186)

💝 Quran ni ikiganiro hagati ya Allah n'abagaragu be:

👉🏾 Quran ni Ikiganiro cyacu na Allah: Allah aravuga natwe tukamusubiza: Allah avuga muri quran natwe tukamubwira mu duaa. (Urugero ni surat al Fatiha, aho ayats kuva kuri 1 kugera igice kimwe cya aya ya 4 ari ikiganiro cya Allah, hanyuma igice gikurikira cya aya ya 4 kugera 7 kikaba ikiganiro cy'umugaragu abwira Allah)

👉🏾 Aya ya 186 ikomeza ivuga ibyo gusaba Allah. Ramadhan ni igihe cyiza cyo gusaba Allah, ariko bigomba kubanzirizwa no kumva Allah kwanza: Ni ngombwa kumwumva mbere yuko tumusaba kutwumva. Kuko nitumusaba azaba ari bugufi yacu yiteguye kutwumva nk'uko abivuga muri aya ya 186

👉🏾 uburyo Allah avuga iyi aya buratangaje! Avugaba icyizere ko abagaragu bari bushake Allah. Abagaragu bari bukumbaze: Allah ntabwo yihebye kuri twe, ategereje ko tumushaka, n’ubwo twaba tumeze nabi dute, aracyadufitiye icyizere ko tuzaza gusaba we gusa, nawe aradutegereje

💗Twegera Allah kuri Quran hanyuma natwe Allah katwegera mu duaa

💗 Intumwa niyo itwigisha uburyo bwiza bwo gusaba Allah ninayo mpamvu Allah yiteze ko tuzabaza Intumwa aho Allah ari ngo tumusabe, nawe akahatwerekesha amaduaa atwigisha n'imigenzo myiza imutwegereza. Ariko iyo bigeze gusubiza Allah ahita agusubiza direct atanyuze ku ntumwa, niyo mpamvu avuga ahita yibwirira umugaragu en direct, ntatume intumwa ngo Genda ubabwire ko ndi bugufi bwabo...

💗 Allah arasubiza byuzuye, ako kanya, agasubiza guhamagara k’usaba (uwariwe wese usaba, uko umeze ukwariko kose). Iyo urebye uwo Allah asubiza usanga agomba gusa KUZA GUSABA. Allah ntakubaza aho wari uri mbere cg ngo akwishyuze inema yaguhaye.... arashaka ko uza gusaba gusa

💗 nuza gusaba gusa rero, hari ikindi Allah agusaba kugirango nawe agusubize: nawe ugomba kugerageza gusubiza Allah: Gushyira imbaraga, ubushake mu gusubiza Allah (kugerageza gutunganya ibyo agusaba, kubyuka kuri fajr, kureka haraam, kugerageza kugaragira Allah mu mibereho yawe ya buri munsi, mu bybo wambara, mu byo uvuga, mu byo urya,… . Allah icyi agutezeho agukeneyeho cyane ni IMBARAGA N'UBUSHAKE. Arabona KUGERAGEZA KWAWE, imbaraga uri gushyiramo, ntasaba ko uhita utungana 100%, ahubwo shyiramo ubushake ugerageze.

➡➡➡ Ibyo byose bizabageza ku nzira igororotse: mu gihe mwateza Allah amatwi mukagerageza kumusubiza, mukamusaba mwizeye… NIKO KUYOBOKA KWANYU, NIKO GAKIZA KANYU, NIYO NZIRA ITUNGANYE KURI MWE!


‼‼ ICYITONDERWA: Ayats zibanziriza izi n'izikurikiraho zivuga ku mutungo, kuzungura,… Taqwa uzasarura mu kwegera Allah unyuze mu gitabo cye, uzasanga izagaragarira mu buryo ubona rizk n'uko uyikoresha. Burya umutungo ni ikigeragezo gikomeye! uko wasenga kose ariko ukaba muri business zitari zo, ukambura abantu, ukabeshya, ukagavura, ukariganya, ukarya umutungo waturutse aho Allah yabujije (haram), … nta taqwa uzaba ufite. Niwirinda ibyo urya nibyo unywa muri iki gisibo, uzabasha kwirinda no mu gushaka rizk. Uzizera Allah ko ariwe Ar Razaq, umutinye nawe akugaburire ibikwiye. Uzanamutinya mu mibereho yawe yose nawe akugorororere ubu*ima buri ku murongo!

Ndasoza nshima Allah wadutoranije akatuyobora kuri uyu murongo, musaba ko yaduha ibyiza byauku kwezi, akadusobanurira amagambo ye atangaje kandi agafungura imitima yacu ikemera kujya kuri gahubda ya Quran.

Jazakulah al Khair, wassalam alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh

(IRI SOMO RYAKUWE KU ISOMO RYATANZWE NA USTADH NOUMAN ALI KHAN RYITWA RAMADHAB IN ALLAH'S WORDS)

07/12/2015

Assalam Alaikum warhamatullah wabarakatuh
TUGIYE GUKOMEZA IGICE CYA 2 Ku mateka ya Nabi Ibrahim:

Ibrahim a.s amaze kubona ukwezi yibwiye ko abonye nyagasani we noneho ukwezi kumaze kwijima ahita amenya ko atari nyagasani kuko nyagasani ahoraho igihe cyose nibwo yahise avuga ati rwose aho bigeze nyagasani natanyobora nzaba mubayobye.

👉🏻Ibrahim yakomeje gushaka nyagasani we kugeza ubwo yitegereje izuba

🌹Allah aragira ati:(abonye izuba rirashe aravuga ati uyu niwe nyagasani wajye uyu arabisumba rirenze aravuga ati:yemwe bantu rwose jye nitaruye ibyo mubangikanya.)surat al an am ayat78.

👉🏻Ibrahim abonye izuba yabonye rirenze ibyo yabonye byose maze ariyamira aravuga rwose mbonye nyagasani wajye maze izuba rirenze abona ko ridakwiye kuba nyagasani kuko ridahoraho maze aravuga ati:

🌹Allah aragira ati:(mubyukuri jye nerekeje uburanga bwajye kuwahanze ibirere nisi ndi hanif kdi jye sindi mubabangikanya.)surat al an amu ayat79.
[ 👉🏻abavandimwe ba Ibrahim bahabwaga ibigirwamana byabajwe nase bakajya kubigurisha
Maze igihe kimwe baha ibrahim kujya kujyana nabo kugurisha ibigirwamana ajyenda yabiziritse umugozi mu ijosi abikurura hasi avuga ati:ninde ugura imana idafite icyo ishoboye itumva itanavugaaaa avuga cyane..

Maze bageze murugo abavandimwe be bavuga ibyo Ibrahim yakoze bamufungira munzu bamubuza kuzojyera gusohoka narimwe.

👉🏻igihe kimwe baza kumubona arimo arasenga Imana imwe rukumbi nibwo bahamagaye ise araza amubwira nabi amubaza impamvu adasenga ibigirwamana
Ibrahim aramusubiza ati:

🌹Allah aragira ati:(ubwo yabwiraga se ati:Dawe kuki ugaragira ibitumva cg ibitareba cg ibidafite icyo bikumariye,

Dawe mubyukuri jye nagezweho na bumwe mubumenyi butakugezeho nkurikiza ntuyobe inzira igororotse.

Dawe wigaragira shaytwan kuko shaytwan ari ikigomeke kuri nyirimpuhwe.

Dawe mubyukuri jye mfite ubwoba ko uzafatwa nibihano bya nyirimpuhwe ukaba inshuti koya ya shaytwan.)

😢👆🏻ngaho amagambo Ibrahim yabwiye se.

Maze se nuburakari bwinshi😡 aramubwira ati:
🌹Allah aragira ati:(aravuga ati:wowe Ibrahim ese wanze Imana zajye?mubyukuri ndagutera amabuye kdi unyimuke igihe kirekire)

Ibrahim yasubije umubyeyi we ati:
🌹Allah aragira ati:(aravuga ati:amahoro ni abe kuri wowe nzagusabira nyagasani wajye kuguhanaguraho ibyaha mubyukuri we kurijye ni uwimpuhwe cyane.)surat mariam ayat42 kugeza kuri 47.

👆🏻nyuma yibi byose Ibrahim yahise yirukanwa murugo maze Ibrahim ajya kuba hanze yiwabo atangira kujya agenda abwiriza abantu kureka gusenga ibigirwamana kuko ntacyo ubwabyo byishoboreye.
👉🏻Ibrahim yakomeje guhamagarira abantu gusenga Imana imwe ishoboye byose ihoraho igihe cyose.
Cyera kabaye nibwo Ibrahim yaciye kuri se nagatsiko kabantu bari gusenga ibigirwamana maze Ibrahim arababaza ati:ese ibyo nibiki muri gusenga?
Bati ni Imana zacu
Arababaza ati:ese zirabumva?bati ntabwo zumva ntanubwo zivuga kuko ari ibibumbe.
Arababaza ati:ese iyo mu*itabaje zirabatabara?bati ntabwo zadutabara kuko ntizigenda.
Ati:nonese kuki musenga ibitishoboye ubwabyo bitanabatabara.
Baramusubiza bati:twasanze ababyeyi bacu aribyo basenga.

Arakomeza arababwira ati:
🌹Allah aragira ati:(aravuga ati:ese ntimubona ibyo mugaragira
Mwebwe nabakurambere banyu ba kera
Mubyukuri byo ni abanzi bajye uretse nyagasani wibiremwa.
Uwandemye akaba ariwe unyobora.
Ari nawe ungaburira akananywesha.
Niyo rwaye niwe umvura.
Ari nawe uzanyambura ubu*ima hanyuma akabunsubiza.)surat shuaarau ayat kuva kuri 75 kugeza 81.

👉🏻kera kabaye nibwo habaye umunsi mukuru wibigirwamana umwami nabantu bose bajya ahitaruye mubutayu kuwizihiza maze Ibrahim ntiyajyayo arasigara yinjra mububiko bwibigirwamana afite ibiryo muntoki nishoka maze akabitamika ati rya wakirwamana we,vuga ikitamusubije akakimena byose arabimena asigaza kimwe muribyo acyambika ishoka mujosi ryacyo.
👉🏻bavuye mumunsi mukuri baraje bageze munzu yibigirwamana basanga Ibrahim yabimenaguye byose.

🌹Allah aragira ati:(baravuga bati:ninde wakoreye ibi Imana zacu? Mubyukuri we ari mubahuguza.

Baravuga bati:twumvishe umuhungu abivugaho witwa ibrahim.

Baravuga bati:mumuzane imbere yabantu kugira ngo babihamye.

👆🏻👉🏻Ibrahim bajya kumuzana amaze kuhagera baratangira batamubaza bati:

🌹baravuga bati:ese ni wowe wakoreye imana zacu ibingibi yewe Ibrahim.

Aravuga ati:ahubwo byakozwe niki kinini muri byo mukibaze niba kivuga.

Hanyuma bubika imitwe yabo baravuga bati u*i neza ko ibi bitavuga.

Aravuga ati:ese musenga ibitari Allah ibitabagirira akamaro cg ngo bibagirire inabi

Uffin kuri mwe no kubyo musenga muretse Allah,ese ntabwenge mufite?

Baravuga bati:mumutwike murengere imana zanyu niba muri abakora.)surat al an'biyau ayat 59 kugeza 68.

👆🏻Ibrahim nyuma yo kumena ibigirwamana akazanwa imbere yabantu akababwira ko igikuru muri byo aricyo cyabikoze umwe mubantu bari aho yahise atanga igitekerezo cyo kumutwika kugira ngo barangere ibigirwamana byabo.

👉🏻nibwo umwami yatanze itegeko ......................
aho niho dusoreje tuzakomeza ejo Insh'Allah
................................BIRACYAZA................................

05/12/2015

Assalam Alaikum warhamatullah wabarakatuh,
Bavandimwe ubu tugiye kurebera hamwe amateka y'Intumwa y'Imana Ibrahim A.S aho tugiye guhera mumizi.

👉🏻kera hariho umwami witwaga Nam'rudh akaba yarafite umurozi wamuraguriraga akoresheje inyenyeri uwo murozi akaba yaritwaga Aazar.

Kera kabaye Aazar yegera umwami aramubwira ati:yewe Nam'rudh nabonye ko hari umwana ugiye kuzavuka akazana idini shyashya maze akarimbura ubwami bwawe.

Nam'rudh akibyumva aramubaza ati:ese uwo mwana yari yavuka??umurozi amusubiza ko ataravuka.
Nam'rudh ahita atanga itegeko ko buri mugabo agomba gutandukana numugore we nta kojyera kubonana hagati yumugabo numugore.

👉🏻uyu mwami atanga iri tegeko mama wa ibrahim yari yarangije gusama inda atwite Ibrahim a.s.

Nyina wa Ibrahim nyuma yo kumenya ko atwite yirinze kugira uwo abibwira kabone numugabo we.
👉🏻nyina wa Ibrahim ageze igihe cyo kubyara yagiye kubyarira ahihereye hatagerwa numuntu numwe amaze kubwimpungege yarafite zuko umwana we yakwishwa dore ko umwami yahigaga abana akabica nyina wa Ibrahim yareze umwana we bwihishwa kuburyo umwana yabyukaga gato akojyera agahita amusinziriza.

👉🏻Ibrahim amaze gukura ageze mumyaka 13 nkuko bivugwa nabamwe mubamenyi Ibrahim yakuze abona iwabo babaza ibigirwamana bakabigurisha.
👉🏻igihe kimwe Ibrahim yaritegereje areba ikigirwamana aragifata aragikubita,ajya kubindi bito bito arabimenagura maze arigamba aravuga ati:ese Imana idashobora kwiramira ni imana bwoko ki?nyuma nibwo yigiriye inama ajya gushaka Imana isumba byose.
👉🏻Ibrahim yaritegereje areba isi,areba ikirere

🌹Allah aragira ati:(uko niko tweretse Ibrahim ubwami bwibirere nisi kugira ngo abe mubadashidikanya.)surat al an amu ayat ya75.

👉🏻Ibrahim igihe kimwe ari kugenda ari nijoro areba inyenyeri aravuga ati uyu ni Allah.
🌹Allah ati:(ubwo ijoro ryamutwikiraga akabona inyenyeri akavuga ati:uyu niwe nyagasani wajye igihe izimiye aravuga ati:sinkunda ibizimira.)surat al an amu ayat76.

👉🏻Ibrahim nyuma yo kubona ko ibigirwamana nta bushobozi bifite yakomeje gushaka Imana nyamana areba kubiremwa yaremye.

Ijoro ryarageze areba inyenyeri ati uyu niwe nyagasanyi maze inyenyeri zigiye ibrahim ati sinkunda izimira ese igihe bizimiye byiyambaje nabikurahe?!. Hari indi mana ishobora byose ihoraho igihe cyose.

👉🏻nyuma yakomeje kwitegereza kuri buri kintu nibwo yaje kubona ukwezi.

🌹Allah aragira ati:(ubwo yabonaga ukwezi kubanduye aravuga at:uyu niwe nyagasani wajye,kwijimye aravuga ati nyagasani wajye rwose natanyobora nzaba mubayobye.)surat al an amu ayat 77.

Ibrahim a.s amaze kubona ukwezi yibwiye ko abonye nyagasani we noneho ukwezi kumaze kwijima ahita amenya ko atari nyagasani kuko nyagasani ahoraho igihe cyose nibwo yahise avuga ati rwose aho bigeze nyagasani natanyobora nzaba mubayobye.
.......................BIRACYAZA.............................................

Assalaam alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh sisters... please check this out....
29/09/2015

Assalaam alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh sisters... please check this out....

Women love to dress up and follow fashion and follow the commands of Allah swt. So, Hijab and Fashion. Can these work togther?Let's find out.

14/07/2015

Assalam Alaikum warhamatullah wabarakatuh
Bavandimwe reka twongere twibukiranye kuri ZAKKAT:

Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah nyir'impuhwe nyir'imbabaziAllah waturemye ntiyadutererana ahubwo atwiherereza Intumwa n'abahanu*i ngo badukure mu mwijima w'ubuhakanyi batuganishe mu nzira igororotse itujyana mu bihembo bihebuje bya Al jannat.

ZAKKAT

1. AKAMARO KA ZAKKAT

Muvandimwe muri Islam ! Nyuma y'iswala, Zakkat niyo nkingi ikomeye ikurikiraho mu nkingi zigize ubuyislamu. Benshi mu bantu bazi ko nyuma y'iswala, Swawmu ariyo ikurikiraho, ariko nk'uko tubigaragarizwa na Qur'an , Zakkat ifata umwanya wa kabiri nyuma y'iswala. Izi ni inkingi ebyiri zikomeye ubuyislamu bwubakiyeho, zitamutse zivanyweho Ubuyislamu ntibwakomera.

2. GISOBANURO CYA ZAKKAT

Zakkat bisobanura Kweza, umutungo umuntu aha abatindi n'abakene witwa Zakkat kubera ko yeza uwo mutungo, ikaneza uwawutanze. Umutungo umuntu atunze yahawe na Allah adatanga ntabwo uba usukuye, na roho ye ubwe iba yanduye kubera ko nta shimwe agira. Aba afite umutima udatanga, bigera aho agaragarira umutungo we akumva atawutanga, mbese umuntu nk'uwo ashobora kurwanirira idini ye koko ?

3. ZAKKAT NI IKIGERAGEZO

Allah agira itegeko Zakkat, tayari yahise iba ikigeragezo kuri beneadamu. Umuntu utanga mu byo Allah yamuhaye, akabiha abatindi n'abakene, aba afite urwego rukomeye imbere y'Imana kandi abarwa mu bizerwa. Naho umuntu wanga kuyitanga ntabwo abarwa mu bizerwa. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana Muhammad Imana imuhe amahoro n'imigisha amaze gupfa, bumwe mu bwoko bwari buhari bwanze gutanga Zakkat, Abubakar Swidiiq Radwiyallahu anhu abatangariza intambara, hamwe no kuba barasalaga, bakanafunga banahamya ko ari abayislamu.

4. ZAKKAT YARI ITEGEKO KURI UMMAT ZATUBANJIRIJE

Turebye muri Qur'an dusanga Swala na Zakkat byarabaye itegeko kuri ummat zagiye zibaho mbere ya Ummati Muhammad Swalallaahu alayhi wa salama, ibi bintu uko ari bibiri ntibyigeze bisigana. Nyuma yo kuvugwa kwa Ibrahiim Imana imwishimire hamwe n'ubwoko bwe, Allah aravuga ati :" Tubagira abayobozi bayobora ku bw'itegeko ryacu, tubahishurira gukora ibyiza, guhozaho amasengesho ( Swalat ) no gutanga Zakkat, kandi bari abatugaragira ". Qur'an 21: 73
Naho Nabii Ismail Imana imwishimire, Allah aravuga ati : " Yategekaga abantu be gukora amasengesho ( Swalat ) no gutanga Zakkat kandi kwa Nyagasani we yari uwishimiwe ". Qur'an 19 : 55
Nabii M***a Imana imwishimire yasabiye abantu be agira ati : " Unadushyire mubo wandikiye ibyiza muri iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka, rwose tukwicujijeho...." Qur'an 7 : 156Mu*i icyo Allah yamushubije?
Yaramubwiye ati : "...(Allah) aravuga ati "Ibihano byanjye mbihanisha uwo nshaka, kandi n'impuhwe zanjye zigera ku biremwa byose. Nzazigenera abatinya Allah, bagatanga amaturo (Zakat) ndetse na babandi bemera ibimenyetso byacu". Qur'an 7 : 156
Kubera ko abantu ba M***a , bari baratwawe n'amafaranga cyane, nk'uko mubona abayahudi uyu munsi, Allah yamubwiye ku mugaragaro ko ( asubiza ubusabe bwe ) : Abantu bawe nibaramuka batanze Zakkat uko bisabwa, isezerano ryanjye ry'uko bafite impuhwe zanjye ni ukuri, ariko nibatabikora bamenye ko ibihano byanjye bizabageraho".
Allah aravuga na none ati : "...... Mu by'ukuri Jye, ndi kumwe namwe nimuramuka muhojejeho amasengesho (Swalat), mugatanga amaturo (Zakat), mukemera intumwa zanjye, mukazishyigikira, mukanaguriza Allah inguzanyo nziza. Rwose nzabababarira ibyaha byanyu....". Qur'an 5 : 12
Mbere y'uko Intumwa y'Imana Muhammad Imana imuhe amahoro n'imigisha aza, yabanjirijwe na Issa Alayhi salaam, nawe yahawe iri tegeko nk'uko abandi barihawe : " Angira uw'imigisha aho ndi hose anantegeka gukora amasengesho ( Swalat ) no gutanga Zakkat igihe cyose nzaba nkiri mu*ima ". Qur'an 19 : 31.

REKA TUBE DUSUBIKIYE AHA TUZAKOMEZE EJO INSH'ALLAH
AHO TUZAREBERA HAMWE UKO "ZAKKAT NI ITEGEKO KURI UMMAT YA KIISLAMU"
NB: TURABIBUTSA KO UWABA AFITEHO IKIBAZO CG SE AHO ATASOBANUKIWE NEZA KURI IRI SOMO YABAZA .

WASSALAM ALAIKUM WARHAMATULLAH WABARAKATUH.

Sisters.. watch this (before me...), murambwira uko mwabyumvise!
28/05/2015

Sisters.. watch this (before me...), murambwira uko mwabyumvise!

Unconscious bias is a prevalent factor driving culture, causing us all to make assumptions based on our own upbringings and influences. Such implicit prejudice affects everything, and it's time for us to be more thoughtful, smarter, better. In this funny, honest talk, Yassmin Abdel-Magied uses a sur…

Byose biterwa n'impamvu twambara hijab... Niba tuyambara ngo Allah atwishimire ni ngombwa ko dukurikiza uko ayitegeka! A...
12/05/2015

Byose biterwa n'impamvu twambara hijab... Niba tuyambara ngo Allah atwishimire ni ngombwa ko dukurikiza uko ayitegeka! Allah adushoboze!

12/05/2015

ITANGAZO Assalam alaikum wa rahmatullah wa barakatuh, bavandimwe duhuje ukwemera muri iyi minsi ijana, abanyarwanda bibuka genocide yakorewe abatutsi, Umuryango Muslim sisters urabamenyesha ko kuwa 17/05/2015 saa munani, hari igikorwa cyo kuremera incike ( umubyeyi wiciwe abe mu gihe cya genocide), in shaa Allah. icyo gikorwa kizabera mu Nyakabanda aho bita ku gasoko, hafi y'umusigiti wa Taq'wa. abanyamuryango tuzahurira ku musigiti kwa khadafi mbere ya swalat Aswir maze nyuma yo gusali twerekeze aho uwo mukecuru atuye. muzaze muri benshi twifatanye muri icyo gikorwa. mbashimiye urukundo n'umurava muhorana. Presidente UWITONZE Nasira.

Bismillah Rahmani arahim Bavandinwe nkuko mwabubonye turacyakomeje isomo ryacu rijyanye na shahada ubu tugiye kurebera h...
19/04/2015

Bismillah Rahmani arahim Bavandinwe nkuko mwabubonye turacyakomeje isomo ryacu rijyanye na shahada ubu tugiye kurebera hamwe ibyangombwa kugira ngo shahada yacu ikeneye turarebera hamwe ibintu 9:

1.UBUMENYI: ‘Menya ko nta yindi Mana uretse Allah, unasabe guhanagurwaho ibyaha byawe n’iby’abemera n’abemerakazi, kandi Allah azi imyitwarire yanyu n’iherezo ryanyu (Muhammad, 19). ‘Abasaba utari we nta buvugizi bafite keretse uwahamije ukuri, kandi bo barabizi’ (Az Zukhruf, 86). Icya mbere shahada yawe icyeneye ni uko uvuga ibyo wumva neza, wemeranya n’ubwenge wawe (ubizi) ko koko ariko biri. Guhamya ukuri wemera ni icya mbere mu byo Shahada yawe ikwiriye kuba yujuje, ndetse no kumva icyo amagambo uvuze aba asobanura. Ntuzatangazwe no kubona bamwe mu baislsamu bajya mu bapfumu cyangwa bakaba bo, cyangwa bakora ibindi bizira; ariko ugasanga bambaye kiislamu, basali 5 ku munsi. Bigaragara ko shahada zabo ziba ari ku rurimi gusa, ariko batumva mu bwenge bwabo uburemere zigomba kugira mu bu*ima bwabo. Ese izo zizabakingurira ijuru?

2. KUDASHIDIKANYA /ICYIZERE: (Al yaqin) ‘Mu by’ukuri, abemera nyabo ni abemeye Allah n’intumwa ye nyuma ntibashidikanye, bakanaharanira inzira ya Allah batanze imitungo yabo nabo ubwabo, abo nibo banyakuri’ (Al Hudjuraat 15). Ubuhamya bukugira umuislamu mu gihe ibyo uvuga ubyemera koko udashidikanya, udategenya kugira ahandi ubona ukundi kuri uretse mu byamanuwe na Allah ndetse na sunna ya Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Shahada yawe izaba ifite ikibazo mu gihe hari bimwe wemera mubyo ibindi ukabishidikanyaho. Hari abo uzabona bavuga ako ari abemera, ariko basomerwa ibyo batishimiye ugasanga mu mitima yabo haje gushidikanya kuri byo, ndetse bakabishakira n’ibindi bisobanuro bibashimishije kandi nta bumenyi babifitemo. Ntibivuga ko abaislamu bemera buhumyi! Ahubwo gushaka ubumenyi nirwo rukingo ruzakurinda gushidikanya uko ariko kose, bikakurindira shahada.



3. KWEMERA (KWAKIRA): Umwemeramana nyuma yo kuba azi ibyo yahamije no kutabishidikanyaho, yemera nanone, cyangwa se yakira ibijyana n’iyo shahada ye, mu mutima we no ku rurimi rwe. Ahamya rwose ko ibyo yemeye ko bituruka kuri Allah yemeye ndetse no ku ntumwa ye yahamije, akabifata nk’amahame byose ntacyo asize inyuma, kuko uko niko kwemera k’ukuri, kuzagutandukanya n’uwavuze shahada gusa ku rurimi. Allah aravuga ati: ‘… Ese mwemera bimwe mu gitabo mugahakana ibindi? Nta kindi gihembo cy’ukora ibyo muri mwe uretse igisebo hano ku isi, naho ku munsi w’imperuka bazasubizwa mu bihano bikomeye cyane. Kandi Allah ntabwo ari indangare mubyo mukora’ (Al Baqarat, 85). Uburyo ureka ibyo wifuzaga n’ibyari bigushimishije kugirango ukurikize ibya Nyagasani wawe, nibyo bizakwereka uko shahada yawe ihagaze, niba koko wemera mu mutima wawe, cyangwa se niba bikiri mu magambo gusa.



4.KWICISHA BUGUFI KUBITEGETSWE: Nyuma yo kwemera ko guhamya ibyo shahada yacu ivuga mu bwenge bwacu, hakenewe ko noneho dushyira mu bikorwa uko kwemera kwacu mu bu*ima bwacu bwa buri munsi. Shahada yawe nta gaciro izaba ifite mu gihe ibikorwa byawe bigendana n’ibyo Allah yamanuye. ‘Oya, ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazemera by’ukuri kugeza ubwo bagusaba kubakiranura mu byo bashyamiranyeho, kandi ntibagire mu mitima yabo ingingimira mubyo waciyemo urubanza, kandi babyakire banyuzwe’ (An-nissa, 65). Nonone, ‘Ni nde wagira idini ryiza kurusha uwiyeguriye Allah kandi akaba umugiraneza akanakurikira inzira ya Ibrahim ari hanifaa, kandi Allah yagize Ibrahim inshuti magara’ (An-nissa, 125). Ibikorwa byawe rero nibyo bizerekana niba koko ubuhamya buri muri shahada yawe ari ubw’ukuri. Urugero: Benshi ntibakunze kwishimira izungura rya kiislamu. Ikizakweereka ko uri umuislamu ni uko uzabyakira kuko u*i ko biturutse kuri Allah wawe, ndetse ukanabyishimira.

5.UKURI KUTARIMO UBURYARYA: Shahada yawe igomba kuba koko ikuvuye ku mutima, hatarimo uburyarya cyangwa ubucabiranya. ‘Mu bantu hari abavuga bati: twemeye Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi bo ataria abemera. Baryarya Allah n’abemeye. Nyamara bariryarya ariko ntibabyiyumvamo. Mu mitima yabo harimo indwara, Allah abongerera uburwayi. Bafite ibihano bibabaza kubera ibyo babeshyaga’ (Al Baqarat, 8-10). Iyi ayat ntivuga gusa kuri babandi babeshyaga bagambiriye kugambanira intumwa n’abemera. Ahubwo iyi ayat igomba gutuma twese twisuzuma tukareba ko nta myitwarire y’indyarya dufite, kuko iravuga ngo izo ndyarya ntizibonaho ubwo buryarya bwazo, ntizinibonaho ko zibeshya! Harimo abavuga shahada yabo babitewe n’inyungu zabo bwite: kuba ushaka umugabo cg umugore wagusabye kuba umusilamu, kubona akazi ku musilamu, kujya mu gihugu cya kiislamu,… Ese iyi shahada ni iy’ukuri kuvuye ku mutima wawe?? Birumvikana shahada yawe niva ku mutima koko, izaza ihindura ibitekerezo n’ibikorwa byawe, bitume ubaho kiislamu koko, idini ibe iyawe. Aha Allah adushoboze kumenya kuhitondera!



6. KUBIVUGANA UMUTIMA UMWE, KUBERA ALLAH WENYINE: Shahada yawe, uretse kuba igomba kuba nta bundi buryarya burimo, ugomba kuyivuga gusa kubera Allah (Subhana wa Ta’ala) aribyo Ikhlas. Allah aravuga ati: ‘Rwose twe twakumaniriye igitabo mu kuri. Garagira Allah umwereje idini’ (Az –zumar, 2). Nanone ati, ‘Kandi ntacyo bategetswe uretse kugaragira Allah bakamwereza idini ari ba hunafaa, bagahozaho swalat bakanatanga zakat, iryo niryo dini riboneye.’ (Al Bayyinah, 5). Ibi birerekana ko nta yindi mpamvu ya shahada nyayo uretse Allah, kumugaragira no gukora buri kintu gitegetswe n’idini (cyangwa se uburyo bwo kubaho) kubera we wenyine! N’ubwo wasali 5 ku munsi, ugafunga Ramadhani, ugafasha imfubyi n’ibindi byiza byinshi, ariko utagambariye kwishimirwa na Allah wenyine, byose biba ari imfabusa kuko ntabwo uba watunganije idini rya Allah kubera we. Shahada yawe iba ifite ikibazo ndetse gishobora kuba shirk kuko uba uhaye undi icyubahiro cya Allah! Nukora ibada zigenewe Allah kugirango kanaka abibone, kubera societe ubamo cyangwa kugirango ababyeyi bawe bagushime cyangwa se ugaragaze ko uri mu dini y’umuryango utari murtadi (Allah abiturinde), niwikwiza Atari ukugirango Allah akwishimire ahubwo ari ukugirango ubone fiancé cyangwa se umugabo atakumerera nabi, ibyo byose byerekana ko uwo ugaragiye Atari Allah! Intumwa Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati: ‘Mu by’ukuri Allah yaziririje umuriro ku muntu wese uzavuga ashaka gusa ingabire za Allah ati ‘Nta yindi mana iriho uretse Imana imwe gusa’ (Muslim). NI ingenzi ko uvuga ubuhamya bukugira umuislamu gusa kubera Allah!



7. URUKUNDO: Shahada y’umwemeramana yemezwa nanone n’urukundo ayifitiye, kandi afitiye ibizana nayo byose. Uwemera agomba kuba afitiye urukundo ubuhamya bwe, agakunda ibyo bumutegeka n’ibyo bumubuza, agakunda abandi babufite kurusha ibindi. ‘No mu bantu hari abiringira igibirwamana baretse Allah, bakabikunda nk’uko bagakunze Allah. Nyamara abemeye bafitiye Allah urukundo rukomeye. Iyo abahuguje bazirikana ko nibabona ibihano bazabona ko imbaraga zose ari iza Allah, kandi ko mu by’ukuri Allah ari Nyiribihano bikomeye’ (Al Baqara, 165). Hano ntihavugwa gusa ibigirwamana nka bimwe by’ibishusho abantu basenga, havugwa ahubwo n’ibindi bintu uha agaciro kurusha Allah, ukabikunda kurusha uko ukunda Allah: ‘Vuga uti: Niba ababyeyi banyu, abana banyu, abavandimwe banyu, abo mwashakanye, imiryango yanyu, imitungo m wakoreye, ibicuruzwa mutiny guhomba kwabyo n’amacumbi mwishimira bikunzwe kuri mwe kurusha Allah n’intumwa ye no guharanira inzira ye, ngaho nimuturame kugeza Allah azanye itegeko rye. Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke.’ (Al-Tauba, 24). Nawe ibaze ibyo dukunda bijya bitubuza gukurikiza gahunda ya Allah: Amajeans (soma jinsi) meza twambara, meches cg se dreads zunze tujya dusuka, parfums no kwogosha ingohe tubuzwa kenshi, ibiganiro, films cyangwa se ibitotsi bitwibagiza gusali, imiziki, inkuru tutihanganiramo kutavuga abandi, imfubyi turya tuvuga ngo natwe ntacyo dufite, abasore dukundana (copinage) kandi islam itabyemera, inshuti zitari nziza n’ibindi byinshi tu*iranyeho! Twibuke ko ibyo byose bigira shahada yacu imfabusa! Kandi ngo ‘Allah ntayobora ibyigomeke’!!



8. GUHAKANA IBINDI BYOSE BISENGWA: Amagambo ya shahada ubwayo asobanura neza ko nta kindi gikwiriye gusengwa. Allah aravuga ati: ‘Nta gahato mu kwinjira mu idini. Ubuyoboke bwitandukabije n’ubuyobe. Uhakana twaghuut akemera Allah aba afashe umugozi uboshye ukomeye. Kandi Allah ni Uwumva cyane, Umumenyi cyane. (Al Baqara, 256), Twaghuut, cyangwa se ibindi byose bisengwa bitari Allah, si bimwe tumenyereye gusa. Bamwe bajya mu marimbi kwambaza abayarimo babita abatagatifu bijya bikorwa na bamwe mu baislamu, ndetse bamwe bajya muri za Nyabingi, bajya gushaka ibipande bibagira abakire cyangwa bibaha gutsinda,…. Abo shahada yabo iba yangiritse. Intumwa nayo yaravuze iti: ‘Umuntu wese uhamya ko nta wundi ukwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, agahakana ikindi icyo aricyo cyose cyasengwa kitari Allah, umutungo we n’amaraso ye birarinzwe, kandi ibarura rye riri kwa Allah.’ (Muslim).



9. KUGUMA KURI SHAHADA YAWE KUGEZA UPFUYE: Icya nyuma mubyo shahada yawe igomba kuba yujuje, ni uko ugomba kurinda uva muri ubu bu*ima ukiyikomeyeho. ‘Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah ukuri ko kumugandukira kandi ntimuzapfe mutari abaislamu’ (Al Imran, 102). Imvugo nyinshi nazo za Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) zerekanye uburyo hari abantu babaho bakora ibikorwa by’abantu bo mu ijuru, ariko bagasoza mu bikorwa by’abo mu muriro, kandi akaba ariho bajya (Allah awuturinde). Ibi ntibivuze gusa ko tugomba guhora tubisaba Allah, natwe tugomba guhora twicunga, tureba ko ntaho tuyoba. Uko bukeye, aho kugirango twirare ngo twabyutse tahajud mu cyumweru gishize, ahubwo tugategura izo mu minsi iza, tugahora tuzamura ibikorwa byiza byishimirwa na Allah buri gihe.

Bavandimwe, ngibi ibyangombwa (conditions) shahada yanjye n’iyawe bigomba kuba byujuje kugirango ibe yuzuye koko, twitwe abaislamu. Ibi si ibyerekana imani y’umuntu iri hejuru, ahubwo nibyo bishingiyeho ubuislamu bwe. Mu gihe ibi bidahari, ntabwo mu by’ukuri wavuga ko wifuza kuzamura imani yawe kuko n’ubuislamu bwawe ntibuba bwuzuye! Hari benshi mu baislamu babayeho bazi ko bafite shahada, baziko bazabasha gusubiza bya bibazo byo mu mva, baziko bafite passeport izabageza mu ijuru ikabarinda umuriro, bafite icyizere; nyamara mu by’ukuri, bari mu buyobe bukomeye!! Ntabwo ikigamijwe ari ugukura abantu mu idini, ahubwo ni ukugirango twisuzume tugifite uburyo bwo kubikosora.
Naho ubundi, byaba byoroshye cyane kubona ijuru kuko wavuze ngo ‘Ash’hadu an la ilaha illa Allah, wa Ash’hadu anna Muhammadan Ar rassulullah’ gusa; mugihe hari umurokore umaze imyaka 30 yararetse gusambana, kwiba, ubusinzi, ubugambanyi n’ibindi byaha, ufasha abapfakazi n’imfubyi n’ibindi byiza byinshi ariko we ntaribone. Ese wowe urumva byaba bitarimo akarengane?? Allah rero ntarenganya, niyo mpamvu tugomba kumenya imbaraga ziri muri shahada Allah yaduhaye, tukayikomeraho kurusha ibindi byose mu bu*ima bwacu kuko nta kindi gihwanye nayo!

"Ya Allah, turagushima ko watugize abaislamu ukaduha shahada. Ya Allah, turagusaba gufungura ubwenge bwacu tukayisobanukirwa, ukadushoboza gutunganya ibyo idusaba byose kandi ikaba koko umurongo w’ubu*ima bwacu, ya Allah aduhe kuba abaislamu wishimiye, kandi utuyobore ku nzira igororotse kuzageza tuvuye muri iyi si! Ya Allah, utubabarire ibyaha byacu n’amakosa twakoze, kandi uturinde kuyasubira. Ya Allah, uyobore inshuti, abavandimwe n’imiryango yacu ikiri mu buyobe, ya Allah uyobore Ummat Muhammad bamenye agaciro k’ubu buhamya, ya Allah azamure imani zacu kandi udushoboze kuba mubo wishimiye. Ya Allah, uduhe ubu*ima bwiza n’iherezo ryiza, ubabarire abacu batakiri kuri iyi si ubashyire aheza, ya Allah uhe intumwa yawe Muhammad amahoro n’imigisha kuri we n’ab’iwe n’abamukurikiye kugera ku munsi wanyuma, kandi uzaduhe kuba muri abo, Allahumma Ameen!"

"Kandi wibutse, kuko urwibutso rugirira neza abemera!"

Source: 'The Prerequisites of the Declaration of Faith, AL-BASHEER magazine' (Vol.7, No.5 January-February, 1994)

Bringing you 5 of the best deals and offers we can find on the internet. Updated daily :)

Address

Kigali

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Rwandan Muslim Sisters posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share