02/10/2025
Ndashima Imana ko ubu imyaka 30 yuzuye numviye ijwi ry'Uwiteka.
Uku kwezi iteka kunyibutsa urugendo rwanjye rw’ubumisiyoneri n’ivugabutumwa.
Umunsi w’itariki ya mbere z’Ukwakira 1995, ubworo bw’ikirenge cyanjye bwakandagiye mu gihugu cy’Imisozi Igihumbi. Ndi jyenyine, ndi umwe gusa, nta muntu runaka nari nzi mu gihugu, gusa ari ukumvira umuhamagaro w’Imana.
Umutima wanjye wuzura amashimwe, kuko uhereye mu itangiriro rito cyane ngeze mu Rwanda, nkabona uko umurimo wagutse, ukagera ku isi hose: muri Afurika, Uburayi, Aziya, Oseyaniya, ndetse na Amerika, nongera gusubiza Imana icyubahiro cyayo.
Imana yambashishije kujyana ubutumwa bwayo kuva mu Rwanda kugera ku isi yose, ni iyo kwizerwa.
Mfashe umwanya nshimira abashumba, abavugabutumwa, abepisikopi, abahanuzi babanye nanjye, ndetse nawe watugaragarije urukundo, wadufashije mu buryo ubwo ari bwo bwose ndagushimiye, Uwiteka azakwibuke.
Ndashimira n'abashumba bumviye umuhamagaro wanjye bakaza tugafatanya kubaka Itorero rya Kristo, Imana ibahe umugisha.
Njyewe n'umuryango wanjye turabashimiye cyane.
Uwiteka utibagirwa abagirire Neza
▶️🌐
I thank God that it has now been 30 years since I obeyed the voice of the Lord.
This month always brings back memories of my journey in missionary and preaching the Gospel.
On October 1st, 1995, the sole of my foot stepped into the Land of a Thousand Hills. I was alone, knowing no one in the country. I had come only in obedience to God’s calling.
My heart overflows with gratitude. From that humble beginning when I arrived in Rwanda, I have witnessed the growth of the ministry as it expanded across the world throughout Africa, Europe, Asia, Oceania, and in the America. I give all the glory back to God.
God empowered me to carry His message from Rwanda to the nations. He is so Faithful.
I take this moment to thank the pastors, evangelists, bishops, and prophets who have walked alongside me and you as well, who showed us love and supported us in every way. I thank you, and may the Lord bless you.
I also thank the pastors who accepted my calling and came to partner with me in building the Church of Christ. May God bless you abundantly.
I & my family extend our heartfelt thanks.
May the Lord who never forgets show you His goodness.
▶️🌐
Je remercie Dieu car cela fait 30 ans que j'ai obéi à la voix du Seigneur. Ce mois-ci me rappelle toujours les souvenirs de mon parcours missionnaire et de la prédication de l'Évangile. Le 1er octobre 1995, j'ai posé le pied au Pays des Mille Collines. J'étais seul, sans connaître personne dans le pays.
J'étais venu simplement par obéissance à l'appel de Dieu. Mon cœur déborde de gratitude. Depuis mes humbles débuts au Rwanda, j'ai été témoin de la croissance du ministère, qui s'est étendu à travers le monde, en Afrique, en Europe, en Asie, en Océanie et en Amérique. Je rends toute la gloire à Dieu. Dieu m'a donné la puissance de porter son message du Rwanda aux nations. Il est si fidèle.
Je profite de ce moment pour remercier les pasteurs, les évangélistes, les évêques et les prophètes qui ont marché à mes côtés, ainsi que vous, qui nous avez témoigné votre amour et nous avez soutenus de toutes les manières possibles. Je vous remercie et que le Seigneur vous bénisse.
Je remercie également les pasteurs qui ont accepté mon appel et qui se sont associés à moi pour bâtir l'Église du Christ. Que Dieu vous bénisse abondamment.
Ma famille et moi vous adressons nos sincères remerciements. Que le Seigneur, qui n'oublie jamais, vous témoigne sa bonté.