03/10/2024
*KU WA GATANU 3 UKWAKIRA*
*IBIHAMYA YESU*
Igitangaza cyo ku Kidendezi cy'i Betesida cyahaye Yohana amahirwe akomeye gushimangira uwo Yesu ari We. Yohana akoresha imirongo icyenda asobanura iki gitangaza,
n'indi mirongo nka 40 (ubona hepfo) asobanura Uwakoze igitangaza.
*Soma amagambo ari muri Yohana 5:16-18. Ni kuki Yesu yatotejwe kubw'igikorwa yakoze ku Isabato?*
*_________________________________________________________*
Amagambo yo muri Yohana 5:18 ashobora guteza akaga kuko asa nk'agaragaza ko Yesu
yaziruraga Isabato. Nyamara iyo umuntu yumvise neza ibikubiye muri _Yohana 5:16-18_ asanga ayo magambo yerekana ko Yesu asobanura ko "umurimo" akora ku munsi w'lsabato uhuye n'isano afitanye n'Imana Data. Imana ntijya ihagarara ngo ireke kwita ku isanzure ku munsi w'Isabato. Ni yo mpamvu, umurimo Yesu akora ku munsi w'lsabato wari ugize kimwe mu bihamya Ubumana Bwe. Abayobozi b'idini bamurenganyaga bavuga ko yica (azirura) Isabato kandi akifata nk'uhwanye n'Imana.
*Soma Yohana 5:19-47. Ni iki Yesu yavugaga kugira ngo afashe abayobozi babashe kumubona uko ari koko, ari na cyo gihamya gikomeye cyashimangiwe n'igitangaza yari amaze gukora?*
*______________________________________________________________________*
Yesu yisobanuye ku bikorwa bye mu ngingo eshatu: Iya mbere, asobanura isano ikomeye afitanye na Data _(Yohana 5:19-30)_ . Yesu yerekana ko We na Data buzuzanya mu bikorwa, ku buryo Yesu afite ububasha bwo guca imanza no kuzura abapfuye _(Yohana 5:25-30)._
lya kabiri, Yesu yisobanura mu mirongo ikurikirana avuga "abamuhamya" bane cyangwa "ibihamya" bine - Yohana Umubatiza _(Yohana 5:31-35),_ ibitangaza Yesu akora (Yohana 5:36), Data _(Yohana 5:37, 38),_ n'lbyanditswe Byera (Yohana 5:39). Buri "gihamya" muri ibi byose ni ubuhamya buvugira Yesu.
Bwa nyuma, muri _Yohana 5:40-47_ , Yesu yereka abamurega ko baba biciraho iteka ubwabo, akabahishurira itandukaniro riri hagati y'umurimo We n'ibyifuzo byabo byo kwikunda.
Ababwira ko ukwiciraho iteka kwabo kuzava kuri Mose _(Yohana 5:45-47),_ ari we bavuga ko biringiye.
*Ni buryo ki dushobora kwirinda kutagwa mu mutego wo kwiringira Imana, ndetse tukaba dufite n'amahame y'ukuri, ariko tukaba tutiyegurira Kristo mu buryo bwuzuye? Ku Isabato uzazane igisubizo cyawe mu itsinda ryawe y'Ishuri ryo ku Isabato.*