30/03/2026
UKARISTIYA NTAGATIFU – ISAKARAMENTU RY'URUKUNDO RW'IMANA
“Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe,.... mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.” (Luka 22,19)
Bavandimwe Nkoramutima z'Ukaristiya, Kristu Yezu akuzwe. Kuri uyu munsi mukuru w'uwa Kane Mutagarifu, hamwe na Kiliziya yose turahimbaza Iremwa ry'isakaramentu ry'Ukaristiya ndetse n'ubusaserdoti. Nk'umwihariko wacu twebwe Inkoramutima z'Ukaristiya, buri mwaka ku*irikana iryo sangira ryanyuma mu mwiherero ku maparuwasi yacu.
1) Ukaristiya : Impano ikomeye Yezu yaduhaye
Ku wa Kane Mutagatifu twibuka ko Yezu, mbere yo kubabara no gupfa, yasize aduhaye impano iruta izindi: Ukaristiya.
Mu isangira rya nyuma, Yezu yafashe umugati arashimira, awuha umugisha, arawumanyura, awuha abigihwa ati: “Uyu ni Umubiri wanjye”, abaha na Divayi ati: “Aya ni Amaraso yanjye”.
Kiliziya yemera ko Yezu ari wese mu Ukaristiya.
Ukaristiya ni isoko y’ubu*ima bwa gikristu, ni ifunguro ry'ubugingo buhoraho kandi ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje rwa Kristu. (Yohani 6, 50-58)
2) Kwitegura neza kwakira Yezu
Bavandimwe, Mutagatifu Pawulo intumwa mu ibaruwa yandikiye abanyakorinti agira ati “Buri wese nabanze yisuzume rero maze abone kurya kuri uwo mugati no kunywa kuri iyo nkongoro.” (1 Abanyakorinti 11, 28). Ndetse itegeko rya kane mu mategeko y'Umuryango w'Inkoramutima z'Ukaristiya rigira riti: "Urajye uhazwa kenshi, witonze, wicishije bugufi kandi witeguye neza!"
Kwitegura neza kwakira Yezu ni ngombwa:
- Kwisuzuma m'umutima
- Kwicuza ibyaha byose/ Guhabwa Penetensiya
- Kwakirana Ukaristiya ukwemera n’icyubahiro.
3) Gushengerera Yezu mu Ukaristiya.
Yezu ari muri Taberenakoro ategereje inshuti ze, abo twebwe yacunguye.
“Mwananiwe no kuba maso isaha imwe?” (Matayo 26, 40).
Gushengerera ni :
- Ukurangamira Yezu,
- Kuganira na Yezu imbona nkubone,
- Gusabana na Yezu imbere y'Isakaramentu ry'Ukaristiya.
* Mu ishengerera tubwira Yezu kandi kandi tukamutega amatwi, akatubwira...
4) Ukaristiya iraduhindura mu bu*ima bwa buri munsi.
Ukaristiya itubeshaho, ikaduhindura tugasa na Yezu duhabwa.
Urya Umubiri wa Kristu agomba kubaho mu rukundo, kubabarira abandi, gufasha abakene, kwicisha bugufi n'indi migenzo myiza yose.
DUSENGE TUGIRA TUTI:
Yezu uri mu Ukaristiya, nyongerera ukwemera. Sukura umutima wanjye ukwakirane cyubahiro n’urukundo, ntera umwete wo kugusura kenshi no kugukunda mu bu*ima bwanjye bwose. Amina
Bikira Mariya Mutagatifu, mubyeyi w'Imana n'uwacu, mugabekazi w'Inkoramutima z'Ukaristiya adusabire twese kandi ujye aduherekeza m'ubutumwa bwacu bwa buri munsi!
IBIBAZO BIZAGANIRWAHO MU MATSINDA:
1) Igihe maze mu Nkoramutima yUkaristiya ni iki nahungukiye?
2) Jyewe ku giti cyanjye ni iki nkora ngo RMPP/MEJ igere ku ntego aho nkorera: muri Santarali, ku ishuri ... (Kwitabira inama n'ibindi bikorwa, umusanzu, gufasha abayobozi...)
3) Niteguye gukora iki/gute ngo ngire icyo marira RMPP/MEJ, nanjye ngire icyo mpungukira?
GAHUNDA Y'UMWIHERERO WO KUWA KANE MUTAGATIFU 2026:
* 8h00:8h30: Kwidagadura
* 8h30-9h30: Gutangira-amasengesho abanza+gusingiza Imana (Louanges)
* 09h30-10h00: Gusomera hamwe iyi nyigisho.
* 10h00-11h00: Kuganira ku nyigishono no gusubiza ibibazo mu matsinda y’abantu batarenze 12
* 11h00-12h00: Gusangira ibyavuye mu matsinda.
* 12h00-12h15: Indamutso ya Malayika
* 12h15-13h00: Kuruhuka
* 13h00-13h10: Kwidagadura
* 13h10-14h00: Kurebera hamwe imbuto z'igisibo n'iz'umwiherero.
* 14h00-14h30: Gusoza+gufata umugambi+Kwitegura Misa y'isangira rya nyuma.
Tubifurije inyabutatu nziza ya Pasika itwinjiza mu ibanga ryo gucungurwa kwacu-Pasika
Ikipe nyobozi ya RMPP/MEJ Rwanda