21/03/2021
[03/19, 20:51] Tuyizere moriah: *_Kuwa Gatandatu w'Isabato 19 Werurwe 2021_*
*UMURINZI WO MU RUTURUTURU*
*Umutwe*
_Abanyabyaha bose bazashya babe ibishingwe._
*Malaki 3:19*
“Dore hazaba umunsi utwika nk'itanura ry'umuriro, abibone bose n'inkozi z'ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
*Amateraniro adasanzwe: azaba arimo Herode, Herodiya, Yohana, Pirato, Pawulo, Petero, Nero, Nyina wa Nero na Papa. Itegure uwo munsi!*
Ibyo bintu biteye ubwoba bigaragara nk'uko byakozwe. Satani n'abamarayika be hamwe n'abayoboke be bose, nta bushobozi bagifite bwo guhindura ibikorwa byabo bibi bakoze. Ikibi cyose umuntu wese yakoze akibona nk'uko yagikoze. *Herode* wishe abana b'abaziranenge b'i Beterehemu kugira ngo yicemo n'Umwami wa Isirayeli, *Herodiya* aremerewe n'igicumiro cy'amaraso ya *Yohana Umubatiza,* umunyantege nke *Pirato* wakoreraga gucungura igihe gusa, *Abasirikari b'abakobanyi, Abatambyi n'Abatware b'Abayuda, n'iteraniro ry'abantu bari bashutswe* bemera gusakuza bavuga bati: _''Amaraso ye azatubeho n'abana bacu!"_ Bose bibonera ububi bw'ibyaha bakoze. Bashatse aho bihisha igitsure cy'Umwami w'ijuru n'ubwiza bwe burabagirana nk'izuba, maze barahabura maze abacunguwe bo barambikaga amakamba yabo ku birenge by'Umukiza buri wese atera hejuru ati: _'Yaramfiriye!'_ muri iryo teraniro ry'abacunguwe harimo *intumwa za Yesu,* intwari *Pawulo* *Petero* w'umunyabwira, *Yohana* ukundwa kandi agakunda, ndetse na *bagenzi babo* bari hamwe *n'imbaga nini y'abapfuye bazira kwizera kwabo,* mu gihe hanze y'umurwa hazaba hari *ibibi n'ikintu cyose kizira,* hazaba *abarenganyirije abandi kwizera kwabo, ababashyize mu mazu y'imbohe, n'ababaciye imitwe.* Hazaba hari *Nero* wa mwami uteye ubwoba w'imico ya kinyamaswa n'umugizi wa nabi, azaba areba umunezero no gushyirwa hejuru kw'abo yicaga urubozo, kugira ngo anezeze Satani. *Nyina wa Nero* azaba ahari yirebera ingaruka z'ibikorwa by'umuhu