Isoko Imara Inyota Church

Isoko Imara Inyota Church But he is in one mind, and who can turn him? and what his soul desireth, even that he doeth. Job 23:

04/02/2024

Mission Kristo Yesu yasigiye torero.

Mk 16:15-16

[15]Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.

[16]Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.

Yesu ashimwe bene Data! Amahoro y'Imana abe muri mwe! Turashima Imana cyane nk'Itorero kubwa bene Data babatijwe ejo kuw...
04/12/2023

Yesu ashimwe bene Data! Amahoro y'Imana abe muri mwe!
Turashima Imana cyane nk'Itorero kubwa bene Data babatijwe ejo kuwa 03/12/2023.
Imana ibakomereze mu mbaraga z'Umwuka Wera bakomeze urugendo.

07/05/2022

INAMA KU MUYOBOZI NYAWE.

Dusome; Kuv 18:21-23

[21]Kandi utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana n'inyangamugayo, banga impongano. Ubahe ubutware bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.

[22]Bajye bacira abantu imanza ibihe byose kandi urubanza rukomeye rwose bajye barukuzanira, ariko urubanza rworoheje abe ari bo baruca. Ni ho uziyorohereza umuruho, na bo bazajya bafatanya nawe.

[23]Nugira utyo Imana ikabigutegeka uzabishobora, kandi ubu bwoko bwose buzajya ahabwo bufite amahoro.”

Imana ibahe umugisha!

02/11/2021

Yesu Christo ashimwe!!
Amahoro y'Imana abe muri mwe!

Dusome: 1Abakorinto1:26-27.

26 Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab'ubwenge bw'abantu bahamagawe atari benshi, n'abakomeye bahamagawe atari benshi, n'imfura zahamagawe atari nyinshi.

27 Ahubwo Imana yatoranyije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatonyije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye.

07/06/2021

Dusangire Ijambo ry'Imana:

2Abakor 5:7
( Kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n'ibyo tureba).

Ncuti yanjye, icyampa uyu munsi Imana ikaguha amaso areba ibyo abandi batareba, n'amatwi yumva ibyo abandi batumva.

08/01/2021

Yesu ashimwe bakristo bene Data! Amahoro y'Imana n'abe muri mwe!

Mboneyeho umwanya wo kubifuriza kugira ibihe byiza byo gusenga muri iyi ntangiriro y'umwaka wa 2021 kuko tugeze mu gihe kigoye benshi Kandi kidasanzwe.

Ariko Yesu yavuze neza ngo" Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu". Luk 21:36.

Dufite urukingo rw'ingorane z'uburyo bwose rwitwa #. Urahirwa wowe ugiye gufata ibihe byo kuba imbere y'Imana cyane!

02/08/2020

**Ijambo ry'Imana*.

"Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n'umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe nawe, kuko iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe nawe".(2Ngoma 32:7).

*Witinya kandi ntukurwe umutima n'ingabo nyinshi za Satani ubona ziguhagurukiye, zikugabaho ibitero bikomeye zishaka kukugirira nabi. Humura Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe, kandi irakomeye ifite imbaraga zo kugutsindira izo ngabo zose zikurwanya.*

_Imana ni nziza cyaneee, iri kumwe nawe, iri m'uruhande rwawe._

18/07/2020

Amaganya ya Yeremiya 3:31-33

31)Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka.
32) N'aho yababaza umuntu ariko azamugirira ubambye, nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana.
33) Kuko atanezezwa no kubabaza abantu cyangwa kubatera agahinda.

Nshuti yanjye mwene Data, Uwiteka agufitiye imbabazi nyinshi kuko ntanezerewe kubw'ibyo uhagazemo bikomereye ubuzima bwawe udashoboye kwihananira. Imana ihaguruke igutabare mu izina rya Yesu kristo.

13/06/2020
24/04/2020
24/04/2020

Ndakwinginze ngo utege amatwi wumve!

Address

Kabuga Sector/Gasabo District
Kigali

Telephone

+250788456252

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Isoko Imara Inyota Church posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Place Of Worship

Send a message to Isoko Imara Inyota Church:

Share