11/05/2022

ESE KOKO BABA BERETSWE?
💒⛪🏫💒⛪🕌🕌🕍🛕
Tugeze mugihe cyavuzwe n'ubuhanuzi bwa bibiliya ngo"
Mariko 13:22
kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.
Hadutse abahanuzi bibinyoma benshi mu madini atandukanye kandi barimo kuyobya intore z'Imana nkuko byavuzwe n'ubuhanuzi.
Kuri ubungubu idini ry'ibanda ku kwigisha bibiliya ntiryishimiwe mu maso ya rubanda ahubwo hishimiwe idini rivuga amayerekwa ndetse rigakora nibitangaza, bagahanurira nabantu kuzagira ishya nihirwe.
Intumwa pawulo yabihanuye muri aya magambo ati"
2 Timoteyo 4:3-4
kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo,
kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma.
Kubyina, guhanurirwa ,imyidagaduro ndetse nibindi binezeza biryoheye amatwi ya rubanda nibyo bikurura abantu mu nsengero ziki gihe, ugasanga bakuruwe nibinezeza kandi ntamutima wo kubaha Imana ubarangwamo.
Ijambo ry'Imana ryongera kugaruka ku bahanuzi biki gihe riti"
Yeremiya 14:14-15
Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry'ibinyoma, n'iby'ubupfumu n'ibitagize umumaro, n'uburiganya bwo mu mitima yabo.
Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby'abahanuzi bahanurira mu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati ‘Inkota n'inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’ Ati ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n'inzara.’
Muri iyi minsi abahanuzi bahanurira abantu kugira amahoro, umutekano ,kugura amamodoka, viza zo kujya ibirayi, ndetse n'ibindi byinshi byiza maze bagahisha abantu yuko bazarimbuka nibakomeza kuba mubyaha, nubwo babahanurira ibyamahoro ijambo ry'Imana rivuga ko Ntamahoro yabanyabyaha.
Ezekiyeli 13:6
Babonye iyerekwa ry'ubusa n'ubupfumu bw'ibinyoma, kandi baravuga bati ‘Ni ko Uwiteka avuga.’ Nyamara Uwiteka atari we wabatumye, ariko bemeza abantu kwiringira ko ijambo ryabo rizasohora.
Ezekiyeli 13:7
Mbese iyerekwa mwabonye si iry'ubusa, ubupfumu mwavuze si ubw'ibinyoma, ubwo muvuga muti ‘Uwiteka yavuze’, kandi ari nta cyo navuze?”
Uwiteka ntago azakomeza kwishimira abahanuzi bamubeshyera ngo yavuze kandi ntacyo yavuganye nabo ahubwo bishakira amaramuko.
Ijambo ry'Imana rivuga kuri abo bahanuzi riti"
Ezekiyeli 13:9
Kandi ukuboko kwanjye kuzibasira abahanuzi babona iyerekwa ritagize icyo rimaze, bagahanura ibinyoma. Ntabwo bazaba mu nama y'ubwoko bwanjye, kandi ntabwo bazandikwa mu gitabo cy'inzu ya Isirayeli, habe no kwinjira mu gihugu cya Isirayeli, namwe muzamenya ko ndi Umwami Uwiteka.
Impamvu ituma Uwiteka azabahana y'Ihanukiriye nuko bahanurira abanyabyaha ko bazatunga bagatunganirwa aho kubahugurira kwihana. Uwiteka aravuga ati"
Ezekiyeli 13:10
“Ni ukuri bashutse ubwoko bwanjye bavuga ngo ‘Ni amahoro’ kandi ari nta yo, kandi iyo hagize uwubaka inkike bayihomesha ishwagara ridakomeye.
Yeremiya 23:32
Dore mpagurukiye abahanura iby'inzozi by'ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k'ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga.
Uwiteka anezezwa nuko abanyabyaha bimenyaho ububi bwabo maze bakamuhindukirira bakihana , ariko abahanuzi basezeranira abanyabyaha ibyiza kuburyo umunyabyaha agirango ni ingororano zibyaha yakoze.
2 Pet 2:18-19
kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry'umubiri n'imigenzo y'isoni nke.
Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z'ibiboze....
Kera muri isirayeli Imana yacyashye abahanuzi , ndetse ibashyiriraho n'Ibihano iti"
Gutegeka kwa kabiri 18:20
Ariko umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvuga akarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry'izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.”
Ariko abahanuzi biki gihe bashize ubwoba bihimbira kuvuga ibyo Imana itababwiye kandi bakabivuga ntambebya , ariko vuba bidatinze amateka agiye gucibwa maze bahanirwe icyaha gikomeye cyo kubeshera Imana ndetse no kubeshya abantu bayo.
Ijambo ry'Imana riravuga riti"
Gutegeka kwa kabiri 18:21-22
Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?”
Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.
Abahanuzi tugomba gutinya cyane ni abahanura kandi batatumwe n'Uwiteka kandi bikabaho.
Bahanura ubuhanuzi buteshyura abantu kw'ijambo ry'Imana, bahanurira abantu guhindukirira ubutunzi bw'isi nsetse n'irari ry'iby'isi , maze ugasanga aba Kristo basigaye bashyira Imbere kubona ubutunzi kuruta kubona Imana.
Aba bahanuzi batatumwe n'Imana kandi bahanura bikabaho , ibyabo byavuzwe ngo"
Gutegeka kwa kabiri 13:2-5
Muri mwe nihaboneka umuhanuzi cyangwa umurōsi, akakubwira ikimenyetso cyangwa igitangaza,
icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza kigasohora, icyo yakubwiye agira ati “Duhindukirire izindi mana izo utigeze kumenya tuzikorere”,
ntuzemere amagambo y'uwo muhanuzi cyangwa y'uwo murōsi, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba ibagerageza, ngo imenye yuko mukundisha Uwiteka Imana yanyu imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose.
Ahubwo mujye muyoborwa n'Uwiteka Imana yanyu muyubahe, mwitondere amategeko yayo muyumvire, muyikorere muyifatanyeho akaramata.
Ijambo ry'Imana ritubuza kwifatanya n'abahanuzi bahora batwereka isumbwe n'icyubahiro tuzagira mu isi kuruta kutswereka ubukungu bw'iteka ryose tuzagira mu ijuru. Kugirango tutimura Imana tugasigara dusenga imirimo yamaboko yacu
_MBESE NAWE IMANA YAVUGANA NAWE?_
Imana yaravuze iti"
Yeremiya 29:13
Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.
Imana yiteguye kwiyereka no kuvugana na buri umwe wese uyishakana umutima we wose.
Mbese abavuga ko beretse ibyacu nuko aribo bashakisha Imana kuturusha?
Iyo dushishikariye gusenga Imana tuyishakisha Imitima yacu yose iratwiyereka ntakabuza.
Imana iravuga iti"
Yeremiya 29:12
Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
Nkwifurije gushaka Imana aho gushaka abahanuzi.
Yak 4:8
Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab'imitima ibiri, nimwiyeze imitima.
Nkwifurije kugira umwete wo gushaka Imana maze nawe ikakubwira ibyawe aho kubibwirwa nabandi. mu izina rya Yesu.
*website:
*YouTube : IMPANDA Y'IMPERUKA MINISTRY
*Facebook : Impanda y'Imperuka Ministries
* Instagram : impandayimperuka

Imana ibane namwe!