17/05/2026
UBUNTU BW’IMANA BURADUHAGIJE BUDUSHOBOZA GUTEGEKA IBYAHA
📚Ubuntu bw’Imana si uruhushya rwo gukora ibyaha, ahubwo ni imbaraga z’Imana zidufasha kubinesha. Pawulo yigishije ko umuntu utwarwa n’amategeko aba munsi y’igitugu cy’icyaha, ariko umuntu utwarwa n’ubuntu aba afite ubushobozi bwo kubaho mu gutsinda ibyaha.
*Abaroma 6:14 :*
“Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.”
🌍 Ibi bivuze ko ubuntu bw’Imana budukuraho uburetwa bw’ibyaha. Iyo umuntu yiringiye amategeko gusa ngo abe ari yo amukiza cyangwa amuhindure umukiranutsi, ibyaha birushaho kugira imbaraga muri we bikamuganza.
Ni yo mpamvu Pawulo yavuze mu baroma 7:5 ko:
“Irari ry’ibibi muri we ryabyukijwe n’amategeko...”
Amategeko yerekana icyaha ariko ntatanga imbaraga zo kugitsinda.
Ahubwo agaragaza intege nke z’umuntu wa kamere. Pawulo yongeye kuvuga mu baroma 7:9 ati:
“Itegeko rije icyaha kirahembuka mpera ko ndapfa...”
Icyaha gifata amategeko nk’amahirwe yo gukorera mu muntu wa kamere. mu *1 Abakorinto 15:56* haravuga ngo:
“Imbaraga z’ibyaha ni amategeko.”
Ariko Imana ntiyadusize aho Kuko Yazanye Kristo Yuzuye Ukuri n'Ubuntu bw'Imana Kugira go Gukiranuka n'Ubugingo Buhoraho no Kubaha Imana Tubiheshwe n'Ubuntu kubwo Kwizera.
Abaroma5:21
[21]kugira ngo nk'uko ibyaha byimitswe n'urupfu, abe ari na ko n'ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.
🎤 Ubuntu bwa Kristo burusha kure imbaraga z’icyaha. Iyo twizeye Kristo, ubuntu bwe buduha umutima mushya, imbaraga nshya, n’ubushobozi bwo kubaho tunezeza Imana. Ntitube tukiyoborwa n’icyaha, ahubwo tuyoborwa n’Umwuka Wera.
Isomo rikuru:
Amategeko agaragaza icyaha.
Ubuntu bwa Yesu butanga imbaraga zo kunesha icyaha.
🌍 Umukristo nyakuri ntabwo ategekwa n’ibyaha kuko atwarwa n’ubuntu bw’Imana.
🌍 Ubuntu bw’Imana ntibutuma dukomeza gukora ibyaha; buduha imbaraga zo kubivamo no kubitsinda.
💕Ubuntu bw'Imana ni Kristo Muri Twe Ukorera byose Muri Twe. Yewe Ubuntu nibwo Bwatuzaniye Agakiza Kandi nibwo Budushoboza Kubaho Ubuzima Bwo Kubaha Imana , duhamije ko Ubuntu buduhagije.
Tito 2:11-12
[11]Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,
[12]butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none