20/07/2025
IMISENGERE ITEMERWA IMBERE Y'IMANA
Turi mu gihe aho buri wese afite uburyo asenga Imana, ndetse kandi hakaba hariho namadini menshi ndetse nuburyo bwinshi bw'imisengere.
Ariko nubwo hariho uburyo bwinshi bw'imisengere hari abasenga maze Uwiteka akavuga Ati: "Bansengera
ubusa,Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’ ” ( Matayo 15:9)
Hari abasenga birengagije amategeko y'Imana ariko nanone ijambo ry'Imana riravuga ngo: "Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,Gusenga kwe na ko ni ikizira".( Imigani 28:9)
Bibiliya iravuga ngo: "... Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete".(Yakobo 5:16) Ariko benshi bashyira umwete mu misengere idafututse maze bikarangira basengeye ubusa amasengesho yabo akaba imfabusa aho kubona inyungu bakabona ibihombo.
Yesu atwigisha uburyo bwiza bwo gusenga ati: ''Nimusenga ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo".
( *Matayo 6:5)*
Nanone Yesu yaravuze ngo: “Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa". (Matayo 6:7). ariko benshi muba gatorika bakomeza kuvuga ndakuramutsa Mariya bungikanya amagambo inshuro zirenga mirongo irindwi 70 bibwira ko kubivuga kenshi aribyo bituma bumvirwa kandi ibyanditswe byera bivuga byeruye ko iyo misengere ari iy'abapagani nkuko tumaze kubisoma hejuru muri bibiliya. Ijambo ry'Imana ritugira inama riti: "Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba".( Matayo 6:8)
Nanone kandi iyo bamaze gusenga mu buryo bwo gutoteza Imana mu magambo barahindukira bakiyambaza abatagatifu, bakiyambaza Mariya , bakiyambaza abapfuye kera kugirango nabo babingingire Imana babahuze na Data wa Twese kandi ijambo ry'Imana riratubwira ngo: "Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w'Imana n'abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo ".( 1 Timoteyo 2:5)
Ntitugomba gusenga abantu bapfuye , ntitugomba gusenga abatagatifu, ntitugomba gusenga abamarayika kuko handitswe ngo :
" Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”( Ibyakozwe 4:12)
Gusenga twishingikirije kubantu bapfa nabyo biri mu misengere idafututse imbere y'Imana , Ari nayo mpamvu umuhanu*i atugira inama Ati: "Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?".(Yesaya 2:22)
Inshuro nyinshi abantu iyo bari muri gahunda zo gusenga usanga bafite inyifato zitandundukanye bamwe usanga barimo kubyina,gusakukuza ,barambaraye hasi , barimo gutitira ndetse kuburyo udashobora no kumva amajwi y’abantu barimo gusenga ariko se mu byukuri Bibiliya ibivugaho iki?
Matayo 6:6 ‘’ *Wehoho nusenga ujye mu nzu winjira* *mu nzu ubanze ukinge urugi ,* *uhereko usenge so* *mwiherereye.Nuko so ureba* *ibyiherereye azakugororera."*
YESAYA 30:15 ‘’….Nimugaruka mugatuza muzakizwa , *mu ituze no mubyiringiro nimo* *muzaherwa imbaraga."*
Mbega ukuntu ijambo ry’Imana ritumenyesha ko mu ituze kandi twiherereye harimo imbaraga ikomeye cyane , mbega ukuntu twigomwa umugisha wo gusenga mu ituze?
Mbese yesu igihe yari ku isi iyo yajyaga gusenga byagendaga gute?
" Hanyuma y’ibyo hashize iminsi munani,ajyana petero na Yohana na yakobo azamuka umusozi ajya gusenga".(Luka 9:28)
‘’Maze Yesu agerana nabo ahitwa i Getsamani ,abwira abigishwa be ati nimube mwicaye aha *nigire hariya nsenge " .*( Matayo 26:36)
“Atandukana na bo umwanya ungana n’ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga” (Luka 22:41).
Nshuti mukudwa mbega ukuntu yesu nawe iyo basengaga bagiraga ibihe byo gusenga biherereye kandi badafite urusaku. Mukundwa niyo mpamvu yesu inshuro nyinshi yigishiriza ku nkombe z’imigezi ndetse no ku misozi ahantu hatuje.
Mukundwa abafarisayo mu gihe cya yesu nibo basengaga basakuza ndetse no mu masoko, mu rugo ndetse no mu masinagogi(insengero). Igihe abantu basenga n’ingenzi ko basenga baciye bugufi kandi bubashye umuremyi kandi amajwi akaba yumvikana neza cyane
“Nimuze twunamye, dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu” (Zaburi
95:6
“ *Ni cyo gituma mpfukamira* *Se w’Umwami* *wacu Yesu Kristo” (Abefeso 3:14).*
" kuko Imana itari *iy'umuvurungano* ,*ahubwo ari iy'amahoro.* Nk'uko bimeze mu matorero yose y'abera,"(1 Abakorinto 14:33)
Nshuti Mukundwa Imana yacu niya Mahoro rwose ntabwo Ari byiza gusenga Hari kuvurungana ndetse no gusakuza cyane ahubwo iyo duciye bugufi Kandi Twubashye Imana iratwumva cyane. Nkwifurije guhinduka ndetse kwirinda kugira umuvurungano mu gihe cyo gusenga.
Mureke dusabe Uwiteka atwigishe gusenga mu buryo bwiza butanga umusaruro mu izina rya Yesu!
YouTube : Impanda y'Imperuka Ministry
Facebook : Impanda y'Imperuka Ministries
Instagram : impandayimperuka
Imana ibahe gukomera!