01/08/2023
⛱️⛱️⛱️⛱️⛱️⛱️⛱️⛱️
Con,t👇🏾
NI NDE DUKWIRIYE GUSENGA?
Bibiliya itwereka ko tugomba gusenga Imana Data (Neh.4.7; Mat.6.9), gusenga Umwami
Yesu Kristo (Ibyak.7.59; 1Kor.1.2; 2Kor.12.8; Rom.10.13; Ibyak.14.23). Tubwirwa kandi
kugirana ubumwe n‟Umwuka Wera (2Kor.13.14) n‟ubwo ntaho Bibiliya itwereka ko tugomba
kumusenga.
UBURYO BWIZA BWO GUSENGA
Bibiliya itwereka ingero z‟abantu b‟Imana bagiye basenga na gahunda yarangaga gusenga
kwabo:
👉🏾Kuramya Imana (kuyiha icyubahiro cyayo),
👉🏾Kwatura ibyaha byabo, no
👉🏾gusaba bayereka ibyifuzo byabo. Itubwira kandi no gushima (Abafil.4.6; Mat.11.25):
Nta buryo bwihariye Imana yashyizeho bw'uko umuntu ayisenga yifashe,
Uyisenga umeze uko umutima wawe ubikwemeza:
ushobora kuyisenga wicaye, ukayisenga uhagaze, ushobora gusenga upfukamye, wayisenga
ugendagenda, ushobora kuyisenga uririmba indirimbo zituje...
👉🏾 Si ngombwa ko umuntu asenga asakuza cyane kuko ataribyo bituma umuntu yumvirwa,
icyakora igihe uhawe umwanya wo kuyobora abandi mu mwanya wo gusenga biba byiza ko
usenga mu ijwi ryumvikana.
KUKI ARI NGOMBWA KO DUSENGA DUHUMIRIJE?
Nta hantu Bibiliya idutegeka ko tugomba gusenga duhumirije, icyakora abatubanjirije
basanze ari byiza ko umuntu asenga ahumirije kugira ngo hatagira ibimurangaza.
Gusa bijyanye n'aho umuntu ari (ku kazi k'izamu, mu isoko, mu muhanda) ashobora gusenga
adahumirije ariko akerekeza umutima ku Mana.
4. IBYO UMUNYAMASENGESHO AGOMBA KUMENYA:
(1) Gusenga ni ugusaba: igihe umuntu asenga agomba kumenya ko atagomba gutegeka Imana
ahubwo akayisaba ayinginga (1 Abami 18.36-37);
(2) Gusenga bijyana no kwizera: ni ngombwa ko umuntu asenga yizeye Imana kuko gusenga
bijyana no kwizera (Yak 1.6-8)
(3) Gusenga bijyana no kumvira: ni byiza ko umuntu asenga kandi akayumvira kuko Imana
ikunda abantu bayumvira (1 Sam 15.22; Hos 6.6)
(4) Usenga agomba kwirinda gusaba nabi: igihe umuntu asenga agomba gusaba neza, si byiza
ko umuntu asabira ibyago abanzi be cyangwa ngo asabe ibirenze ibyo akeneye... Yakobo 4.3
haravuga ngo murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi. Matayo 7.7 Yesu yaravuze ngo
"Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa."
5. IGIHE CYIZA CYO GUSENGA:
Ni ryari umuntu akwiriye gusenga?
Tugomba gusenga ubudasiba (Luk.18.1; Ef.6.18; 1Tes.5.17),
ku manywa na nijoro (Zab.88.2; Luk.18.7).
Dushobora gusengera aho ariho hose n‟igihe icyo aricyo cyose kuko Imana iba hose, ariko dukwiye no kugira ibihe byihariye byo gusenga no kwihererana n‟Imana (Mat.6.6). Yesu yakundaga kwihererana na Se ku musozi cyangwa se mu butayu
(Mat.14.23; Mko.1.35).
6. AHANTU DUKWIRIYE GUSENGERA:
Ni hehe tugomba gusengera?
👉🏾 Tugomba kumenya ko ahantu hose wasengera Imana ikumva (haba mu nzu, mu cyumba
cyawe, mu kazi, mu nzira ugenda, mu rusengero, muri gereza, mu ishuri...) hose yakumva.
👉🏾Ushobora gusengera mu iteraniro hamwe n'abandi bantu.
👉🏾Icyakora igihe ugiye gusenga biba byiza ko wasengera ahantu hari umutekano, hatuje kandi
hatari ibyakurangaza. Byaba bishoboka ugafunga urugi.
👉🏾 Ni ngombwa ko dusenga buri gihe, tukinginga Imana mu buryo butandukanye.
Tugomba gusengera ahantu hose, icyakora ni byiza gusengera ahantu (ibyumba, imisozi,
ubuvumo, ubutayu, amazi...) mbere yo kujya kuhasengera ugomba kubanza ukamenya niba
hazwi n'itorero usengeramo, ukamenya niba n'ubuyobozi bwa leta bwemera ko aho hantu
hasengerwa.
7. ABANTU TUGOMBA GUSABIRA, (IBYICIRO 5):
Ni bande tutagomba kwibagirwa gusengera mu masengesho yacu ya buri munsi?
Mu masengesho yacu dusenga buri munsi, buri gihe, tugomba kwisengera ubwacu, twisabira
ariko ntitwizirikane ubwacu twenyine ahubwo tukibuka n'abandi.
Tugomba gusabira abantu bo muri ibi byiciro bitanu (5) bikurikira:
👉🏾Tugomba kwisabira twebwe ubwacu (Zab 104.4; 2 Kor 12.7)
👉🏾 Tugomba gusabirana (Efes 6.19-20; Kol 4.3)
👉🏾 Tugomba gusengera imiryango yacu ndetse n‟abana bacu (1 Ngoma 29.19)
👉🏾 Tugomba gusengera igihugu n'abayobozi bacyo (Yer 29.7; 1 Tim 2.2-3)
👉🏾 Tugomba gusengera abaturenganya n'abadutoteza (Mat 5.44; Luka 6.28)
👉🏾 Tugomba gusengera abera bose ndetse n'abakozi b'Imana (Efes 6.18-20)
8. INZITIZI ESHESHATU (6) Z'AMASENGESHO:
(i) Gusaba nabi: (Yak 4.3)
(ii) Icyaha: (Yes 59.1-2)
(iii) Kwimika ibindi bigirwamana: (Ezek 14.3)
(iv) Kutababarira: Mar 11.25; Mat 5.23-25 “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo
mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha
byanyu.” (Mat 6.14-15)
(v) Kutizera: (Yak 1.5-7)
(vi) Ubwumvikane buke hagati y'abashakanye: (1 Pet 3.6-7)
9. GUSENGA NO KWIYIRIZA UBUSA (MAR 9.29):
(i) Kwiyiriza ubusa ni iki?
Mu nyigisho ze, Yesu yavuze ku kwiyiriza ubusa ati: “Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe
nk‟indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu
babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ariko
weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo abantu
batamenya ko wiyirije ubusa, keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye
azakugororera.” (Mat 6.16-18). Kwiyiriza ubusa ni byiza ku mukristo ariko ntidukwiye
kubikorera kwirata imbere y‟abantu.
(ii) Kwiyiriza ubusa bimaze iki?
Gusenga no kwiyiriza ubusa bigaragara mu isezerano rishya n‟irya kera:
Abayuda bari i Babuloni, Hamani yarabagambaniye ngo bicwe. Icyo gihe Esiteri yiyemeje
kujya guhakirwa bene wabo, ariko abasaba kumusabira biyirije ubusa (Est 4.10-16).
Abakristo ba mbere basengaga biyirije ubusa (Ibyak 13.2-3; 14.23).
Yesu yavuze ko hari abadayimoni bataneshwa n‟ikindi uretse gusenga no kwiyiriza ubusa
(Mar 9.25-29)
Kwiyiriza ubusa mu gihe cy‟amasengesho bigira umumaro munini mu mibereho y‟umukristo
ku giti cye ndetse no mu mushyikirano agirana n‟Imana mu masengesho. Bishobora gutuma
abohorwa, avugururwa, anesha ibigeragezo by‟uburyo butari bumwe ndetse no gukira
uburwayi.
(iii) Wakwiyiriza ubusa gute?
Hariho uburyo butatu (3) bwo kwiyiriza ubusa:
👉🏾 Kwiyiriza ubusa byuzuye: Wibuza ibyo kurya n‟ibyo kunywa (Gut 9.9,18; Ibyak 9.9; Est4.16)
👉🏾Kwiyiriza ubusa bisanzwe: Wibuza ibiryo ariko ukanywa amazi (2 Ngoma 20.3)
👉🏾 Kwiyiriza ubusa kw'igice: Kurya ibiryo bike, byoroheje no kwibuza ibyo ukunda (Dan10.2-3).
(iv) Inama ku kwiyiriza ubusa:
Igihe umuntu atangiye kwitoza gusenga yiyiriza ubusa, ni byiza ko ahera ku gihe kigufi,
agatangira yiyiriza igice cy'umunsi, nyuma akazakora umunsi wuzuye, iminsi 2, 3, 4 ...
Akabanza akitoza kwiyiriza ubusa by'igice nyuma akazasenga yiyirije byuzuye.
Igihe umuntu yinjiye muri gahunda yo gusenga iminsi myinshi yiyirije, biba byiza ko asenga
anywa n'amazi kugira ngo yirinde kuba yarwara impyiko.
Si byiza kumara iminsi itatu utagize icyo unywa kuko bishobora kwangiza ubu*ima
Mu gihe urangije igihe cyo kwiyiriza ubusa, ugomba kwitonda mu kurya: tangirira ku biryo
byoroshye: isosi, isupu, igikoma, ..., kugeza ubwo uzasubirira ku ndyo yawe isanzwe.
INAMA KU GUSENGA:
👉🏾 Niba abantu bakubwiye ngo mujye gusengera ahantu, ukaba u*i neza ko bishobora
kugukururira ingorane, uzabareke bagende bonyine.
👉🏾 Umuririmbyi w'indirimbo ya 62 muz'agakiza, igitero cya 3 yaravuze ngo: "Kandi
ntitwibagirwe, yuko aho tujya hose, yuko gusenga kwacu kugera ku Mana Data."
👉🏾 Muri iyi minsi hariho ubuyobe bwinshi...
Nihagira umuntu uza akubwira ngo yeretswe, ngo Imana yavuze ngo... akagusaba amafaranga
cyangwa akagusaba ko musambana kugira ngo agusengere imivumo, imyaku, imikasiro...
bikuveho, NTUZABYEMERE, UZAMWIRINDE kuko abantu nk'abo ari abatekamutwe
n'abambu*i (Buri muntu asabwa kwitondera ibintu byitwa “Delivrance”).
👉🏾 Ijambo ry'Imana riravuga ngo mugire ubwenge, NIYO MPAMVU TUGOMBA GUSENGA,
TUGAKIRANUKA KANDI TUKAGIRA N'UBWENGE.
Umurongo wo gufata mu mutwe: 1 Tes 5.17; Efes 6.18; Yak 5.16; Mar 9.29
Murakoze,
Tuzakomeza mu isomo rikurikira.