Bibilia Yacu

Bibilia Yacu Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n'ibyiringiro bidashidikanywa.

Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo.(1 Abakorinto 15:57), Uhore umwemera mu migendere yawe y...
17/08/2023

Ariko Imana ishimwe iduha kunesha ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo.(1 Abakorinto 15:57), Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.
(Imigani 3:6)

IMANA YATANZE ICYARI GIKENEWE NGO UMUNTU ABASHE GUTSINDA ICYAHA!

Ikigeragezo gikomeye kuruta ibindi ntigishobora kuba urwitwazo rwo gukora icyaha. Nyamara uko byakomerera umuntu kose, gucumura ni igikorwa cyacu ubwacu. Isi ndetse n’ikuzimu nta mabaraga bifite zo guhatira umuntu uwo ari we wese gukora ikibi.

Satani adutera aturutse aho dufite intege nke, ariko ntabwo dukwiriye gutsindwa. Uko twaterwa bikomeye cyangwa bitunguranye kose, Imana yaduteganirije ubufasha kandi mu mbaraga zayo dushobora kunesha.

17/08/2023
KWIZERA, IYOBERA RYAYOBEYE BENSHI"Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamir...
09/08/2023

KWIZERA, IYOBERA RYAYOBEYE BENSHI

"Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby'ukuri" ( Abaheburayo 11:1 )

Kwizera ni ukumenya neza uwo wizeye, ukamenya icyubahiro afite, ukamenya imbibi zaho ubushobozi bwe bugarukira, ukamenya uburemere bw'ijambo rye, ukamenya n'uburyo ibyo ategeka bimwubaha kandi bikamwumvira.

Kwizera niwo murimo wo gukiranuka twahamagariwe. Ntabwo ari ukubaka insengero, gufasha imfubyi, abakene n'abatagira kivurira nta nubwo ari gukora ibiterane bikomeye ( Great revivre ), umurimo twahamagariwe gukora ni ukwizera Yesu Kristo uwo Data wa Twese yatumye mw'isi. ( Yoh 6:28-29)

Ufite Kwizera abona irembo mu rukuta kandi koko yarugera imbere rukikingura agatambuka akimbagira abantu bagasigara bifashe ku munwa. Soma Ibyakozwe 5:22-24.

Ufite Kwizera iyo ageze imbere y'inyanja ayibonamo umuhanda mwiza kandi munini kandi koko yayigezamo ikirenge ya nyanja ikikinguramo umuhanda utagira uko usa, abari hakurya y'inyanja bakifata mu maso babonye uyambutse. Soma Kuva 14:24-31.

Ufite Kwizera azenguruka Yeriko karindwi ntakwivovota habe no kurambirwa kuko aba azi ko igitangaza kizakoreka namara gusohoza icyo Imana yavuze. Bya byifuzo washyize imbere y'Imana bigereranywa n'Umujyi ukize kandi ukomeye wa Yeriko. Inkike n'ibihome bigose uwo Mujyi bigereranywa n'ibyo bigeragezo bikugose. Kwizera niko gukubita hasi izo nkike z'ibigeragezo ukigarurira Yeriko yose n'ibiyirimo. ( Yosuwa 6:1-25 )

Ufite Kwizera iyo ageze mu ntare nzima kandi zishinyitse amenyo, abona ari ibikinisho ( ibipupe ) abana bakinisha kandi koko yazigeramo zikamurebera zituje nk'intama. ( Daniel 6:16-22 )

Ufite Kwizera asuzugura kandi agaca intege indwara z'igikatu nka Kanseri cyangwa Sida akazimwaza. Azitegeka kugenda mw'Izina rya Yesu nkuko nyir'urugo ategeka akabwa k'iwe kari kamukurikiye kagasubirayo.

Ufite Kwizera ategeka n'iyindi mibumbe yo mu kirere mw'Izina rya Yesu kandi ikamwumvira. Yosuwa intwari ikomeye mu Kwizera ntiyari azi itandukaniro riri hagati y'ubuzengurukazuba ( Héliocentricité ) n'ubuzengurukasi ( Géocentricité ) ariko ubwo yari ari mu ntambara z'Uwiteka, abonye bumwiriyeho yaravuze ati: Ndategetse ngo zuba hagarara maze kuko isi ariyo yagendaga irahagarara. Soma Yosuwa 10:11-15.

Kutizera Imana si ukuyisuzugura gusa, ahubwo ni no gupfobya ububasha ifite kubyo yaremye. Nicyo gituma Bibiliya ivuga ko utizera bidashoboka ko yanezeza Imana ibyo yakora byose. ( Abaheburayo 11:6 )

Aho ukwizera kubera iyobera ( mystère ) ni uko kudasaba amashuri cyangwa imyaka y'ubukuru. Umwana muto mw'isomo ryo Kwizera abona icumi kw'icumi naho umubyeyi we ijuru ryamukosora akagira zero kw'icumi.

Aho ukwizera kubera iyobera injiji itazi gusoma no kwandika irabishobora ariko intiti zize kaminuza zikabiyoberwa. Kwizera ntigusomwa mu bitabo cyangwa muri za Laboratwari. Arahirwa ufite Kwizera k'umwimerere ( originale et authentique ) gukubiye mu kumenya neza uwo wizeye kuko uyu muntu atambuka kw'isi nk'igikomangoma. Nta cyamwitambika imbere kuko, muri Yesu byose arabitegeka.

Kwizera ni ukumenya ukuyobora ntabwo ari ukumenya aho akuyobora. Nutegereza kubanza kumenya aho Imana ikuyobora ( uko hameze ) ntuzigera na rimwe ukorana nayo. Niba uziranye n'Imana ukwiye kuyigirira icyizere ( Nous ne savons pas où Dieu nous dirige mais nous savons très bien qu'il nous dirige ).

Mbese ujya ugirira Imana icyizere ? Bwira Yesu uti : Mwami ndakwizeye nkiza kutizera. ( Mariko 9:24 )

Address

Kigali

Telephone

+250780631455

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Bibilia Yacu posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share