Inzira y'ukuri Intwari zidahemuka

Inzira y'ukuri Intwari zidahemuka Kuyoborwa na Jambo muri byose

13/05/2022

AKAGA GATERWA NO KUTUMVIRA MWUKA WERA.

Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.Yohana 16:23

Umumaro wa Mwuka Wera ni ukuyobora abantu mu kuri kose(Hano hagomba kwutonderwa).Ubwo rero iyo habayeho gushaka gukorana na Mwuka igice,ni ikimenyetso cy'uko umuntu yifuza kuromboreza mu nzira ebyiri icyarimwe,muri make ntashaka gukonja kandi ntashaka gushyuha ahubwo anyuzwe nuko ari akazuyazi(Ibimenyetso biranga itorero rya nyuma Lawokokiya, Ibyah 3:16)
Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.”Itangiriro 6:3

Nubwo Imana ari urukundo,ariko ntabwo Mwuka wayo azahora asuzugurwa n'abantu,Igihe kiragera abantu ntibabe bagikorana na Mwuka wera,Icyo gihe ni ryari?Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka. 2Abatesalonike 2:9-12

kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk’Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abibwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y’ibirimarima icura umwijima.Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu,maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa, n’iby’ibiguruka, n’iby’ibigenza amaguru ane, n’iby’ibikururuka.Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakor ibiteye isoni bononane imibiri yabo,kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen.Abaroma 1:21-25

Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akahebwe bakora ibidakwiriye.Buzuye gukiranirwa kose n’ububi, no kurarikira n’igomwa, buzuye n’ishyari n’ubwicanyi, n’intonganya n’ubugambanyi no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano,n’abatukana, n’abanga Imana n’abanyagasuzuguro, n’abirarira n’abahimba ibibi, n’abatumvira ababyeyi n’indakurwa ku izima, n’abava mu masezerano n’abadakunda ababo n’intababarira,nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora. Abaroma 1:28-32

Nibyiza rero ko umuntu wese yakwigenzura kugiti cye,bityo binyuze mu gusuzumishwa ijambo ritibeshya agahamya ko ayobowe n'Umwuka Wera cyangwa ayobowe n'indi mbaraga.Ntakindi gipimo ntihakagire uwishuka,Ijambo ry'Imana ni ryo dupimirwamo,niryo Timasi,udashaka guca muri iryo rembo,uwo si uwa Kristo.
Akaga ko kutemera kuyoborwa na Mwuka Wera bisubiza umuntu inyuma kuburyo usanga uwo muntu aba arutwa n'inyamaswa mu ntekerezo hagendewe ku mwanzuro afata.Ni abantu bangahe bagurisha ubugingo bwabo kuri satani babitewe no kwanga kurengana bazira Kristo?babitewe no kwanga kwicwa n'inzara,kwirukanwa mu kazi,gutana nabo bashakanye,...Ibyo byose bakabikora bazi ko ari ibyigihe gito bigatuma bihakana Sebuja wabaguze amaraso.Ibanga rikomeye ritazwi na benshi,Mbese abanzi b'Imana bajya bazirikana ko igije kije aho ibyo abantu baguranye Imana byose bagiye kubyamburwa?

Icyo umunyabyaha atinya ni cyo kizamugeraho, Ariko icyo umukiranutsi yifuza azagihabwa.Imigani 10:24

Bavushije amaraso y’abera n’ay’abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.”Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo,kandi kuribwa kwabo n’ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir’ijuru, ntibīhana imirimo yabo.Ibyahishuwe 16:6;10-11

Kuko amaboko y’abanyabyaha azavunika, Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi.Uwiteka azi iminsi y’abatunganye, Umwandu wabo uzahoraho iteka Ntibazakorwa n’isoni mu gihe cy’ibyago, Mu minsi y’inzara bazahazwa.Ariko abanyabyaha bazarimbuka,Kandi abanzi b’Uwiteka bazashira nk’ubwiza bw’urwuri,
Bazarimbuka,bazarimbukira mu mwotsi.Imigani 37:18-20

Ndakwifuriza kuba mu itsinda ry'abatubararira inyamaswa n'igishushanyo cyayo bategereje gusukwaho umujinya w'Imana byose nk'inkaruka yo gukingirana Mwuka Wera we ubemeza ukuri bakwiye gushikamano,niba warariganijwe kandi ukumva Mwuka akwemeza amakosa yawe nkutuye aya magambo:Nimuze tujye inama”,ni ko Uwiteka avuga,“Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.Yesaya 1:18-20

13/05/2022

Maranatha.

Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.Yohana 9:4
Yesu arababwira ati “Hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.Yohana 12:35

Hariho umpamagara ari i Seyiri ati “Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”Umurinzi aramusubiza ati “Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.”Yesaya 21:11,12

Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.“Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo.Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’Matayo 25:5-8

Dukwiriye gukora hakiri ku manywa,kuko niturindira ko bwira icya mbere ntituzaba tukibona ikindi twahunikira.umwijima iyo ubuditse,hakenerwa urumuri.mbese ntibikwiye ko tugira umwete wo gutegura ibikoresho bizadufasha kugenda mu mwijima tutarindagira?Yego!Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye.Zaburi 119:105

Nyamara turimo turabona imikorere itandukanye n'icyo Imana itubwira,mu gihe itugira inama y'icyo twakora mu gihe nk'icyi cy'umwijima utarigeze ubaho mu by'umwuka,ahubwo ni bwo abantu barimo basa nkabiteguye kuririmba intsinzi ariko ishingiye ku bupfapfa bwo kutamenya kugenzura ibihe, Nyamara Kristo aravuga ati"Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.Yohana 16:23.

Ikibazo Mbese Mwuka azakorana n'abantu babaswe n'irari ry'iby'isi?biziba amatwi ngo batumva ukuri?aho kumvira icyo Mwuka abemeza ahubwo bakabanza kureba niba hari ukomeye wabyemeye cg ushyigikiye uko kuri?abandi bakabanza kureba niba bizakirwa neza n'inshuti zabo,imiryango cg ibihugu babarizwamo.Nshuti umva uko Kristo akubwira"Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.Matayo 10:38.None Kristo avuga ko dufatanije na bangahe umutwaro wacu?namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”Yohana 8:32.Uwanga kwemera ukuri wese nk'umucyo Imana irimo imwohereza murino minsi iheruka agomba kumenya ko azagwa mu bubata bwa satani kandi ko vuba agiye gusangira na babuloni ku byago byayo(Wasoma Ibyahishuwe 16)

Igiteye agahinda kurusha ibindi,ni ukobona imbaga y'abantu bose baziruka bashaka umucyo bateye umugongo nyamara mu gihe cy'agahenge Imana yagiye itanga,bo bagakoresheje mu gusangira n'abasinzi abandi baba biboneye umwanya wo kwaya no kunezeza kamere aho kugakoresha bashaka ubwenge.

Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.Ibyahishuwe 3:19

21/12/2021

UMUNYABUGOME (umugabane 3)

2Abatesalonike 2:11

17/12/2021

UMUNYABUGOME (umugabane 2)

2Abatesalonike 2:8

14/12/2021

UMUNYABUGOME (umugabane 1)
Ahabanza
• Urukurikirane rw’ibyigisho bivuga UMUNYABUGOME uvugwa mu gitabo cy’Abatesalonike igice cya kabiri,bigendereye kurushaho gukangurira abantu kuba maso bakagenzura neza ibimenyetso by’ibyemperuka.
• Bimaze kugaragara ko abantu benshi ku bijyanye n’iyobokamana beguriye intekerezo n’imitimanama byabo gutegekwa n’abayobozi babo,cyangwa abafite impano zitandukanye,kandi usanga bamwe muri abo biringirwa,ari ibikoresho satani akoresha kugirango asohoze imigambi ye bitamugoye kandi koko ni inkoramutima za satani kuko bamukorera umurimo inkota itashoboye gukora. Abo banyempano zitandukanye iyo bihurije hamwe bashobora kugera kubintu bikomeye kandi bikorohera intekerezo z’abantu kubona ko umusaruro uzava muri ubwo bwiyunge ari iterambere n’amahoro,nyamara iyo ubwo bwiyunge bugezweho bugendereye gusuzugura Imana itanga ubwenge,ntawundi musarura uvamo utari ubuyobe Butera kurimbuka.
• Ni nde uri ku ruhembe rw’imbere muri iyi ntambara yo kurwanya ubwami bwa Kristo kandi ni nde utanga amabwiriza?Nta gushidikanya ni satani( Cya kiyoka kiracibwa,ariyo cyo ya nzoka ya kera yitwa umwanzi na satani,aricyo kiyobya abari mu isi bose.Ibyahishuwe 12:9)

2Abatesalonike 2:3< Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose,kuko uwo munsi utazaza kurya kwimura Imana kutabanje kubaho,kandi urya MUNYABUGOME atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.4’Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa,kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana,yiyerekane ko ari Imana.>
Ubupapa bwatekereje guhindura itegeko ryatanzwe kugira ngo ritere umuntu kwibuka Umuremyi we. Bwatekereje guhindura itegeko rikomeye ry’Imana mu mategeko icumi bityo bwireshyeshya n’Imana ndetse bwishyira hejuru y’Imana. Uwiteka ntahinduka, ubwo rero n’amategeko ye ntahinduka. Ariko Papa yarikujije yishyira hejuru y’Imana ubwo yahinduraga amategeko yayo adahinduka y’ubutungane, ubutabera n’ubugwaneza.IZ p.58
ZABURI 119:91

12/06/2021

MURAHO NEZA NSHUTI Z'UMWAMI YESU?
Ubuntu, amahoro, imigisha,umuhati,guhamya no kumvira biva Ku Mwami wa byose bibane namwe kandi mugire umwete wo kumva ijambo rye kuko isarura rirenda kugera maze agakoranya amahanga kugira ngo ahunike ingano,umurama azawusesa!Nkwifurije kuzaba muruhandi rw'abanyuze mu nzira ifunganye ijya Ku bugingo,ndabararikira kuva mu nzira ngari kuko inyuranmo benshi bishuka kandi bibwira ko na bo Imana yemera ibitambo byabo,nyamara ntibashaka kubaho bagengwa n'urondora Imitima ahubwo bajyana n'isi kuko ariyo bahanze amaso!
Ndabararitse tuzasubukura ibyigisho byacu vuba gusa ndagira nti“MUBE MASO.”

10/12/2020

DANIYELI IGICE CYA KANE UMUGABANE WA KABIRI

Umwami Nebukadinezari yarose inzozi arizo izi:Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ni byo ibi:nagiye kubona mbona igiti kiri mu isi hagati,uburebure bwacyo bwari bukabije.Icyo giti kirakura kirakomera,ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru,cyitegera abo ku mpera y’isi yose.ibibabi byacyo byari byiza,cyari gihunze imbuto nyinshi kandi muri cyo harimo ibyo kurya bihaza abantu bose.Inyamaswa zo mu ishyamba zahundagaraga mugicucu cyacyo,kandi ibyari bifite umubiri byose byatungwaga na cyo. Dan 4:7-9
Umwami Nebukadinezari yifuza kumenyeshwa ibyizo nzozi ariko Abakonikoni n’abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi baraza ariko ntihagira n’umwe umumenyesha izo nzozi uko zisobanura.
Dan 4:4
Ikibazo nuko bari bananiwe kumenya ubusobanuro dore ko yaramaze kuzivuga kurino nshuro?
Abakaludaya ni bo mpuguke kandi ni bo bandikaga amateka.Ibyabaye kuri Nebukadinezari ntibyabashimishije kuko byahinyuzaga amagambo yabo yo gushyeshya umwami ngo azahoraho iteka.
Kenshi iyi si urebye rwose usanga yubakiye ku buhanuzi bw’ibinyoma,kubeshya ubu nibyo bitungishije abantu bamwe,uburiganya butandukanye burakorwa amanywa n’ijoro abantu ngo bagere ku byo bararikiye.Abakaludaya na bo babashaga guhanura ibinyoma cyangwa bamenya n’ukuri gushyira amafuti yabo ku mugaragaro bakariganya,none iyi minsi twe turimo bimeze bite?
Icyo giti Nebukadinezari yarose ni we ubwe(Dan 4:17-19)Daniyeli kuko yakoreshwaga n’Umwuka w’Imana nka Yeremiya mu guhanura kwe,ntiyaciye ibintu hejuru ahubwo yabivugaga uko biri kandi yabyeretswe,ni we wabashije kubwira neza ijambo ku ijambo umwami Nebukadinezari inzozi yarose n’icyo zisobanura.
Ariko nyamara Daniyeli akimara kumenyesha umwami inzozi,yamugiriye inama ko yakuzaho ibicumuro bye gukiranuka,kugirira abakene impuhwe,,,,

UMWAMI NEBUKADINEZA AMAZE KUMENYA INZOZI YITWAYE ATE?
Hashize amezi cumi n’abiri,umwami yari I Babuloni arambagira mu rugo I bwami,aravuga ati’Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho,mpubakishije imbaraga z’amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.’’Dan 4:26-27
Nebukadinezari kudamarara kwe n’ibyo yaramaze kugeraho byamuteye kwibagirwa ibyo mu gice cya kabiri n’icya gatatu cya Daniyeli bituma yishyira hejuru ariko:
-Abantu bose ni nk’ibyatsi,babaho none ejo bagashiraho,ntawe uruho ku bwe ahubwo twese tubeshwaho n’Imana buri kanya(Yesaya 40:6;1Petero 1:24)
-Ntawikiza,ubukire bwose tubuhabwa n’Imana ari Ingabire yayo(Gutegeka 8:18)
-Kwibona kubanziriza kurimbuka,kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.(Imigani 16:18)
Amagambo yo mu murongo wa 22 w’igice cya kane cya Daniyeli yasohoye ku mwami uko yakabaye nyuma yo kwanga inama yagiriwe.hanyuma yiyo minsi ibyo bimusohoyeho,yemeye kubura amaso ayerekeza mu ijuru nyuma y’imyaka y’igihano yahawe n’Imana ariko cyirimo urukundo kuko cyatumye yongera guhimbaza Imana,agarura akenge Ashima Imana cyane,bityo asubizwa mu bwami bwe yemera guca bugufi imbere y’irondora imitima kuko imirimo yayo yose ariyo gukiranuka.Dan 4:31:34
Nyuma yaya magambo magufi,wafata umwanya ukiga ijambo kurindi ukabasha kunguka inama z’uko waca bugufi kandi ukaba umuhamya w’ukuri nka Daniyeri ntiwemere kwizirika ku byisi bishira vuba ngo bitume uhemukira Umuremyi wawe n’ibiremwa bye.
IMPANDE ESHATU TUBARIZWAMO ZAGARAGAYE MURI KINO GICE:
1)NEBUKADINEZARI:Uhagarariye abibone,birata ibyisi kandi bakunda icyubahiro n’ubutegetsi bashaka guhoraho nyamara bishyira hejuru y’iyabaremye ikababumba,abatemera kugirwa inama ku bw’uhanganjye biyiziho.
2)DANIYELI:Uhagarariye abanyakuri,bubaha Imana,bashize ubwoba bwo guhamya Imana yabo imbere y’abantu,baretse ibinezeza by’akanya gato,muri rusange abakoreshwa n’umwuka w’Imana.
3)ABAKALUDAYA:Bahagarariye itsinda ry’ibyigende,ababeshwaho n’ubuhemu bariganya,abakunda imyanya y’imbere mu buyobozi,abanga ukuri bose,abakunda kuvugwa neza,abigira abanyabwenge cyane kurusha abandi.Uhagaze he muri aya matsinda wowe?
Ba umunyakuri,hamya ukuri,wizere ukuri kuko iyaguhamagaye ari iyukuri,Uwiteka agufashe wowe usoma ubu butuma ku bwa Yesu,Amen.

10/10/2020

DANIYELI IGICE CYA KANE

UMWAMI AROTA INZOZI AZIROTORERA DANIYELI

Mugenzi nkunda dusangiye urugendo rugana mu ijuru,reka mbere ya byose tumenye ko guca bugufi ari ikintu cyiza rwose kandi Imana ikunda.Wirinde we kwishyira hejuru y’uwakuremye wanga kumva inama akugira kuko akwifuriza ibyiza,naho imigambi y’abanyabyaha ni ubupfu no kwandavura.Irinde we gusuzugura umubyeyi wawe,umuvandimwe,umuturanyi ndetse nundi wese umukangisha amashuri,icyubahiro,ubukire n’ibindi kuko ibyo byose bishira mu mwanya muto bikibagirana rwose ariko gukiranuka kw’Imana ko guhoraho iteka ryose.Amen
Yohana umubatiza ubwo yigishaga anabatiza abantu bemeye ubutumwa bwiza yigishaga,Yeruriye abantu ko atariwe mesiya ndetse ubwo yongeraga guhamya Yesu yaravuze ati”UWO AKWIRIYE GUKUZWA,NAHO JYE NKWIRIYE KWICISHA BUGUFI’’(yohana 3:30)

Ibyo umwami Nebukadinezari yarose ni byo ibi:
Dan 4:7 Nagiye kubona mbona igiti kiri mu isi hagati,uburebure bwacyo bwari bukabije.8 Icyo giti kirakura kirakomera,ubushorishori bwacyo burakura bugera ku ijuru,cyitegera abo ku mpera y’isi yose.9 Ibibabi byacyo byari byiza,cyari gihunze imbuto nyishi kandi muri cyo harimo ibyokurya bihaza abantu bose.Inyamaswa zo mu ishyamba zahundagaraga mu gicucu cyacyo,ibisiga byo mu kirere byabaga mu mashami yacyo,kandi ibyari bifite umubiri byose byatungwaga na cyo.
10 Ibyo neretswe ndi ku gisasiro ngibi:nabonye Uwera wagizwe umurinzi amanuka ava mu ijuru,11 ararangurura ati’’Tsinda icyo giti ugikokoreho amashami,ugihungureho ibibabi,unyanyagize imbuto zacyo,kugira ngo inyamaswa zikive munsi kandi n’ibisiga bive mu mashami yacyo.12 Ariko igishyitsi n’imizi byacyo ubihambirize ibyuma n’imiringa,ubirekere mu gitaka mu bwatsi bwo ku gasozi,kugira ngo kijye gitondwaho n’ikime cyiva mu ijuru,kandi kirishane n’inyamaswa ubwatsi bwo ku gasozi.13 Maze umutima wacyo we kugumya kuba nk’uw’umuntu,ahubwo gihabwe umutima nk’uw’inyamaswa kimere gityo Ibihe birindwi.
DANIYELI ASOBANURIRA UMWAMI INZOZI ZE
Daniyeli amara akanya yumiwe,ni ko kubwira umwami ati’Nyagasani,izo nzozi zirakaba ku banzi bawe,kandi gosobanurwa kwazo kurakaba ku babisha bawe.Dan 4:16
Icyo giti ni wowe,nyagasani.Warakuze urakomera.gukomera kwawe kurakura kugera ku ijuru,n’ubutware bwawe bugera ku mpera y’isi. (Dan 4:19)
21 Nyagasani:Umenye ko ari itegeko ry’Isumbabyose rigeze ku mwami databuja ngo’22 Uzirukanwa mu bantu ubane n’inyamaswa zo mu ishyamba,uzarisha nk’inka,uzatondwaho n’ikime kiva mu ijuru uzamare ibihe birinwe umeze utyo,kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ariyo itegeka ubwami bw’abantu ikabugabira uwo ishaka wese.23 kandi nk’uko bategetse ko igishyitsi n’imizi by’icyo giti bigumaho,ni ko ubwami bwawe buzakomeza kuba ubwawe,umaze kumenya ko ijuru ari ryo ritegeka. 24 Ni cyo gituma nkusaba,nyagasani,ngo wemere inama nkugira:kuzaho ibyaha byawe gukiranuka kandi ibicumuro byawe ubikuzeho kugirira abakene impuhwe,ahari aho uzungukirwa amahoro.’’
Daniyeli hano hagaragara ubutrwari yagize bwo kubwira umwami inzozi zidashimishije,mu gihe abakaludaya bo kutazibwira umwami si uko batari bazimenye ahubwo batinye kubwira umwami ibintu bibi nk’ibyo bibwira ko abica(Dan&rev p,32)
IBY’INZOZI BISOHORA KU MWAMI:ARAHANWA HANYUMA ARAKIRA

-Hashize amezi cumi n’abiri umwami arimo arambagira mu rugo ibwami yirata ibyo yagezeho n’imbaraga ze (Dan 4:27)
-Atararangiza kuvuga yumva ijwi rimubwira ko ubwami bwe abwirukanywemo(Dan 4:28)
-Muri uwo mwanya iryo jambo risohora kuri Nebukadinezari akajya arisha nk’inka umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru kugeza aho umusatsi we wabereye urushoke nk’amoya y’ikizu,inzara ze zihinduka nk’izibisiga.(Dan 4:30)
-Hanyuma y’ibyo Umwami agarura akenge yuburira amaso mu ijuru,ahera ko ashima Isumbabyose,arayambaza yubaha ihoraho iteka ryose,kuko ubwami bwayo ari ubwami butazashira(Dan 4:31)
-Ariko abo mu isi bose ni nk’ubusa imbere yayo,ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi,kandi ntawe ubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati’Uragira ibiki?’’(Dan 4:32)
-Nebukadinezari asubizwamo ubwenge ubwiza burabagirana yahoranye bumusubizwamo ubwami bwe burongera bugira icyubahiro.
None njyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mu ijuru,ndamusingiza,ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iy’ukuri kandi inzira ze ari izigororotse,ariko abibone abasha kubacisha bugufi(Dan 4:33,34)

Nebukadinezari nk’umwami ukomeye wayoboye isi mu gihe cy’ubwami bwa Babuloni,ni urugero rw’uko abantu bashatse gufata icyubahiro cy’Imana bakacyiyitirira kubw’ubushobozi bafite ariko nyamara baribeshya kuko icyubahiro cy’Imana ntizagiha undi,ushobora kutagira umusozo nk’uwo umwami Nebukadinezari yagize ahanwa imyaka irindwi aba mu gasozi,ariko tuzirikane y’uko byabaye kugira ngo bitubere akabarore kuko umunsi w’urubanza rwa bose uri bugufi ibikorwa bya buri muntu bigashyirwa ahagaragara.Ndakwifuriza kugira umusozo mwiza ariko none ni ho hawe ejo si ahawe,Uwiteka abane na buri wese ku mwanzuro mwiza ari bufate.

Address

Kigali

Telephone

+250722372993

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Inzira y'ukuri Intwari zidahemuka posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share

Category