23/08/2022
MENYA AMATEKA YA ASIYAH (AS) UMUGORE WA FARAWO UMWAMI WA MISIRI.
ASIYAH (AS) UMUGORE WA FARAWO
Mu mateka y’ikiremwa muntu hari abantu bagiye babaho umuntu yakumva amateka yabo y’uko bababyeho, akumva birenze ubwenge bwe bitewe n’ibikorwa abo bantu bakoze bigendanye n’igihe bari barimo ndetse n’uburyo bari babayeho. Amwe mu mateka atangaje ni amateka ya Asiyah(as) umugore wa Farawo (Ramses II) umwami wa Misiri (Egiputa). Uyu mutegarugori wakoze agikorwa gihambaye cyari gushoborwa na bacye muri icyo gihe, byatumye aba umwe mu bantu bazahora bavugwa mu mateka igihe cyose. Icyo gikorwa nta kindi ni ukwemera kuyoboka Imana Imwe rukumbi no kwemera ubutumwa bw’intumwa y’Imana M***a cyangwa se Mose (as) wanahamagariraga abantu kuyoboka Imana imwe rukumbi mu gihe abantu bo muri icyo gihe basengaga ibigirwamana.
Hari abakwibaza bati ese kwemera Imana imwe rukumbi nicyo gikorwa gihambaye yakoze cyamugize umuntu uhambaye mu gihe hari n’abandi bantu bemeye Imana muri icyo gihe?. Igihambaye cyane Asiyah(as) yakoze ni ukwemera Imana imwe rukumbi agahakana umugabo we Farawo wiyitaga Imana bikanarenga aho akiyita Imana isumba izindi mana zose. Ikindi gitangaje Asiyah yakoze ndetse kikaba ari n’igikorwa cy’ubutwari, ni ukwitandukanya n’imyemerere y’umugabo we mu gihe yari umwamikazi, akemera kwirengera ingaruka zizamubaho dore ko muri icyo gihe ntawatinyukaga kuba yahakana ubumana bwa Farawo maze akagaragaza ko yemeye Imana ya M***a (as) ndetse agashikama ku cyemezo cye , agakorerwa iyicarubozo kugeza yishwe nabi ariko akicwa adateshutse ku cyemezo n’imyemerere ye.
Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe amateka ya Asiyah(as) kugirango turusheho gusobanukirwa no kumenya neza ibivugwa kuri uyu mutegarugori w’imbonera ndetse turusheho kumusobanukirwa no kumufataho urugero nk’uko Imana ubwayo muri Qor’an muri Surat At-Tahrim ayah ya 11 yamutubwiye kugirango tumufateho urugero aho yagize iti:
وَضَرَبَ اللَّهُ مَثَلًا لِلَّذينَ آمَنُوا امرَأَتَ فِرعَونَ إِذ قالَت رَبِّ ابنِ لي عِندَكَ بَيتًا فِي الجَنَّةِ وَنَجِّني مِن فِرعَونَ وَعَمَلِهِ وَنَجِّني مِنَ القَومِ الظّالِمينَ
“Kandi Allah yatanze urugero rw’abemeye (ukuri);umugore wa Firiawuni (wari umugore w’umugabo wari ruharwa mu buhakanyi). (Ibutsa) ubwo uwo mugore yavugaga ati: “ Ayii! Allah mugenga wange we! Nyubakira inzu hafi yawe muri Jana, unankize Firiawuni n’ibikorwa bye (bibi), kandi unkize abantu b’inkozi z’ibibi”.
Turasaba Imana ko iyi nyandiko yagirira akamaro abayisoma ndetse ibiyirimo bikabagirira akamaro hano ku isi no ku munsi w’imperuka.
ASIYAH (AS) UWO ARIWE.
Asiya ni umukobwa wa Muzahim mwene Ibin Ubayd bni Rayaan bni Walid akaba n'umugore wa Farawo umwami wa Misiri (Egiputa).
Ku kijyanye n’ubwoko Asiyah (as) yakomokagamo, amateka abigaragaza mu buryo butandukanye muri ubu buryo: Muri Majma 'al-Bayyan fi Tafsir al-Qor'an handitsemo ko Asiyah(as) yari umugore ukomoka mu bana ba Isiraheli wari umwe bakobwa beza bari bafite uburanga buhebuje n’umutima mwiza. Yari umukobwa ukomoka mu rubyaro rw’abahanu*i, yagiriraga impuhwe n’imbabazi abemeramana akabaha imfashanyo bakeneye.
Muri Tafsir Ithna Ashra handitsemo ko Asiyah(as) umugore wa Farawo yari umwe mu bagore bakomoka ku bantu b’intungane bo mu bwoko bwa Bene Isiraheli. Muri iyi Tafsir kandi handitsemo ko Asiyah (as) yari nyirasenge w’intumwa y’Imana M***a (as).
Abavuga ko Asiyah(as) yakomokaga mu bwoko bwa Bene Israheli babivuga bashingiye ku kuba Muri Egiputa hari harimo abantu bo mu bwoko bubiri aribo Abanyegiputa ari nabo bari benshi n’abantu bo mu bwoko bwa Bene Israhili bahabaga nk’abacakara. Intumwa y’imana M***a(as) na Asiyah(as) bakaba barakomokaga muri ubwo bwoko bwa Bene Israhili.
ASIYAH (AS) MURI QOR’AN
Nkuko twabivuze, Asiyah(as) yari umugore ugandukira Imana kandi wemera Imana imwe rukumbi, Imana y’intumwa y’Imana M***a(as).
Ubwo intumwa y’Imana M***a(as) yari imaze guhabwa ubutumwa mu ijoro ubwo yari iri mu butayu bwo mu gace ka Sinai, maze Imana ikamutegeka kujya kubwiriza abantu bo mu bwoko bwa Egiputa no kujya kurokora abantu bo mu bwoko bwa Bani Isirail, icyo gihe Imana yahaye ububasha M***a(as) bwo kujya akoresha inkoni ye ibitangaza. Ubwo M***a (as) wari wavuye muri Egiputa (tubibutsa ko M***a(as) yakuriye mu ngoro ya Farawo) yagarukagayo akaza yahawe ubutumwa n’Imana, yaraje mu rwego rwo kwerekena ko ibyo avuga ari ukuri guturutse ku Mana atari umukonikoni (ukoresha imyuka mibi) nk’abandi bakonikoni bari beze muri icyo gihe, habaye amarushanwa hagati ye n’abakonikoni maze kubw’imbaraga zabo zikomoka ku myuka mibi bakora ibimeze nk’inzoka nini cyane maze abari aho bagira ubwoba bwinshi. Intumwa y’Imana M***a(as) akoresheje inkoni ye nayo yahindutse inzoka nini cyane, nuko imira za nzoka zose z’abakonikoni. Asiyah(as) waruri mu bari bateraniye aho, yahise yemera ubuhanu*i bwa M***a(as) yemera Imana ye ndetse na ba Bakonikoni nabo bubamira Imana ya M***a(as) barayemera ariko Farawo we akomeza kwinangira.
Intumwa y’imana Muhammad (saww) yaravuze iti:
أَفْضَلُ نِسَاءِ الْجَنَّةِ أَرْبَعٌ: خَدِیجَةُ بِنْتُ خُوَیلِدٍ وَ فَاطِمَةُ بِنْتُ مُحَمَّدٍ (صلیاللهعلیهوآله) وَ مَرْیمُ بِنْتُ عِمْرَانَ وَ آسِیةُ بِنْتُ مُزَاحِمٍ، إمْرَأَةُ فِرْعَوْن
Abagore beza b’imbonera kandi b’intungane mu bandi bagore ni bane:
Khadidjah(as) umukobwa wa Khuwaylid,Fatwimah(as) umukobwa w’intumwa y’Imana Muhammad (saww),Mariyam(as) umukobwa wa Imran na Asiyah (as) umukobwa wa Muzahim umugore wa Farawo.
Ukwemera no kwibombarika kwa Asiyah(as) kwageze ku rwego rw’uko Imana yamutanzeho urugero rw’umwemeramana ugomba gufatirwaho urugero n’abagore n’abagabo, aho Imana muri Qor’an yagize iti:
وَضَرَبَ اللَّهُ مَثَلًا لِلَّذِينَ آمَنُوا امْرَأَتَ فِرْعَوْنَ إِذْ قَالَتْ رَبِّ ابْنِ لِي عِنْدَكَ بَيْتًا فِي الْجَنَّةِ وَنَجِّنِي مِنْ فِرْعَوْنَ وَعَمَلِهِ وَنَجِّنِي مِنَ الْقَوْمِ الظَّالِمِينَ ﴿۱۱﴾
Kandi Allâh yatanze urugero rw'abemeye [ukuri]; umugore wa Firiawuni, [wari umugore w'umugabo wari ruharwa mu buhakanyi]. [Ibutsa] ubwo [uwo mugore] yavugaga ati: Ayii! Allâh Umugenga wanjye we! Nyubakira inzu hafi yawe muri Jana, unankize Firiawuni n’ibikorwa bye [bibi], kandi unkize abantu b’inkozi z’ibibi.
ASIYAH (AS) N’INTUMWA Y’IMANA MUSSA(AS)
Intumwa y’Imana M***a(as) yavutse mu gihe kibi ubwo Farawo yari yarategetse ko umwana w’umuhungu wese ukomoka kuri Bene Israheli uzajya avuka, bazajya bamwica. Nyina wa M***a(as) witwaga "Nahib" cyangwa se"Afahiyah" cyangwa "Bukhayid" nk’uko bigaragazwa na bamwe mu bamenyi b’amateka, wabyaye M***a(as) muri icyo gihe kibi, yaramubyaye abanza kumuhisha kugirango batamwica. Ariko aza kugira ubwoba bw’uko bishobora kumenyekana ko afite umwana w’umuhungu. Muri uko kugira ubwoba nibwo Imana yamubonekeye (yabwoherereje Wahayi yayo) imubwira ko afata uwo mwana akamushyira mu gapaniye (agatebo) akamushyira mu ru*i rwa Nil ko kandi atagomba kugira bubwoba imusezeranya ko izamumugarurira ari mu*ima kandi afite urwego ruhambaye. Ubwo umwe mu bantu bo kwa farawo yabonaga uwo mwana bakabibwira Asiyah(as), Imana yashyize mu mutima wa Asiyah(as) urukundo ruhebuje rwo gukunda M***a(as) maze asaba Farawo ko bamurerera mu ngoro yabo, maze Farawo arabyemera.
Qor’an igaragaza uburyo Imana yakoze ibitangaza maze M***a(as) wagombaga kuba intumwa n’uzarokora ubwoko bwa Israheli bwari bwarakandamijwe na Farawo, akurira mu rugo rwa Farawo aramurera arakura. Inkuru y’intumwa y’Imana M***a(as) n’uko yarerewe mu ngoro ya Farawo bigizwemo uruhare na Asiyah(as) umugore wa Farawo, turayisanga muri Qor’an muri Surah al-Qaswas kuva kuri ayah ya 3kugeza ku ya 14 aho Imana ivuga iti:
نَتْلُو عَلَيْكَ مِنْ نَبَإِ مُوسَى وَفِرْعَوْنَ بِالْحَقِّ لِقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ ﴿۳﴾
3. [Ntumwa y'Imana (Sal-Allaahu 'alayhi Wa Aalih Wa Sallam) we!] Turagusomera mu kuri bimwe mu nkuru zivuga ku [Muhanu*i] Musa na Firiawuni, kugira ngo nawe uzazibwire abantu bafite imitima ikiranutse.
إِنَّ فِرْعَوْنَ عَلَا فِي الْأَرْضِ وَجَعَلَ أَهْلَهَا شِيَعًا يَسْتَضْعِفُ طَائِفَةً مِنْهُمْ يُذَبِّحُ أَبْنَاءَهُمْ وَيَسْتَحْيِي نِسَاءَهُمْ إِنَّهُ كَانَ مِنَ الْمُفْسِدِينَ ﴿۴﴾
4. Mu by’ukuri Firiawuni yishyize hejuru cyane mu gihugu [cye cya Misiri], maze aca abantu be mo ibice, abogamira ku gice kimwe muri byo, nacyo kiryamira ikindi, yica abana babo b’abahungu, abana babo b’abakobwa ntiyagira icyo abatwara. Mu by’ukuri yari umwe mu bakoraga iby’ubwononnyi, bahoraga batera amacakubiri n’ubwumvikane buke mu bantu.
وَنُرِيدُ أَنْ نَمُنَّ عَلَى الَّذِينَ اسْتُضْعِفُوا فِي الْأَرْضِ وَنَجْعَلَهُمْ أَئِمَّةً وَنَجْعَلَهُمُ الْوَارِثِينَ ﴿۵﴾
5. Nuko Dufata icyemezo cyo kugirira impuhwe n’ubuntu abantu bari barakandamijwe, bagasuzugurwa muri icyo gihugu, Tubahindurira urwego Tubagira abayobozi [mu buryo bwo kwemera], Tunabagira abaragwa.
وَنُمَكِّنَ لَهُمْ فِي الْأَرْضِ وَنُرِيَ فِرْعَوْنَ وَهَامَانَ وَجُنُودَهُمَا مِنْهُمْ مَا كَانُوا يَحْذَرُونَ ﴿۶﴾
6. Tunabaha ububasha mu gihugu, kugira ngo Twereke Firiawuni na Hamani n’ingabo zabo, ibyo babatinyiraga.
وَأَوْحَيْنَا إِلَى أُمِّ مُوسَى أَنْ أَرْضِعِيهِ فَإِذَا خِفْتِ عَلَيْهِ فَأَلْقِيهِ فِي الْيَمِّ وَلَا تَخَافِي وَلَا تَحْزَنِي إِنَّا رَادُّوهُ إِلَيْكِ وَجَاعِلُوهُ مِنَ الْمُرْسَلِينَ ﴿۷﴾
7. Twahishuriye nyina wa Musa Tuti: Onsa uwo mwana wawe kugeza igihe uzabonera ko ubu*ima bwe buri mu kaga, [icyo gihe uzamushyira mu gituza cyawe maze uzamutware], umushyire mu ru*i, kandi ntuzatinye cyangwa ngo ugire agahinda ku mutima, kuko Tuzamurinda, Tukazongera kumukugarurira ari mu*ima, kandi Tuzamuha inshingano yo kuba umwe mu Intumwa.
فَالْتَقَطَهُ آلُ فِرْعَوْنَ لِيَكُونَ لَهُمْ عَدُوًّا وَحَزَنًا إِنَّ فِرْعَوْنَ وَهَامَانَ وَجُنُودَهُمَا كَانُوا خَاطِئِينَ ﴿۸﴾
8. Nyuma yaho imihengeri y’amazi imukura mu ru*i hagati, imutwara ku nkombe y’uru*i, aho niho yakuwe n’umwe mu bantu bo mu muryango wa Firiawuni, utari u*i ko yari kuzaba umwanzi wabo ukomeye wari kuzabatera akababaro. Mu by’ukuri Firiawuni, Hamani n’ingabo zabo, bari abanyabyaha [batagiraga ikintu na kimwe kiza bakora, kandi ni ukuri bakoraga ibinyuranye n’ubushake bwa Allâh].
وَقَالَتِ امْرَأَتُ فِرْعَوْنَ قُرَّتُ عَيْنٍ لِي وَلَكَ لَا تَقْتُلُوهُ عَسَى أَنْ يَنْفَعَنَا أَوْ نَتَّخِذَهُ وَلَدًا وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ ﴿۹﴾
9. Nuko umugore wa Firiawuni [abonye uwo mwana ategeka abasirikare b’ibwami bari bashinzwe umutekano] ati: Ntimumwice, kuko yazashobora kutugirira akamaro, cyangwa tukaba twanamugira n’umwana wacu. Rwose [umugore wa Firiawuni, umugabo we n'ingabo ze] ntabwo bari bazi [icyo uwo mwana azaba mu gihe kiri imbere].
وَأَصْبَحَ فُؤَادُ أُمِّ مُوسَى فَارِغًا إِنْ كَادَتْ لَتُبْدِي بِهِ لَوْلَا أَنْ رَبَطْنَا عَلَى قَلْبِهَا لِتَكُونَ مِنَ الْمُؤْمِنِينَ ﴿۱۰﴾
10. Umutima wa nyina wa Musa, wasigaye nta kindi kintu kiwurimo [uretse gutekereza ku mwana we gusa]; ku buryo yari hafi kugaragaza [ko uwo mwana yari uwe] iyo Tutaza gukomeza umutima we kugira ngo abe umwe mu bemera [isezerano yari yahawe na Allâh].
وَقَالَتْ لِأُخْتِهِ قُصِّيهِ فَبَصُرَتْ بِهِ عَنْ جُنُبٍ وَهُمْ لَا يَشْعُرُونَ ﴿۱۱﴾
11. Nyina wa Musa abwira mushiki we ati: Genda urebe aho [agahinja Musa] kari [mu ru*i] urebe uko kameze. [Maze mushiki we amanuka agana ku ru*i, ntiyakegera] ahubwo akarebera kure kugira ngo [abanya Misiri] batagira icyo bamenya [ku birebana n’isano yari hagati yabo].
وَحَرَّمْنَا عَلَيْهِ الْمَرَاضِعَ مِنْ قَبْلُ فَقَالَتْ هَلْ أَدُلُّكُمْ عَلَى أَهْلِ بَيْتٍ يَكْفُلُونَهُ لَكُمْ وَهُمْ لَهُ نَاصِحُونَ ﴿۱۲﴾
12. Nuko kuva mu mizo ya mbere dutuma uwo mwana yanga konka amashereka y’umugore uwo ariwe wese utari nyina. [Kugeza igihe mushiki we yagiriye inama abo mu muryango wa Firiawuni] ati: Birashoboka ko uyu mwana namutwarira umuryango washobora kumubarerera neza, akamwitaho nkuko bikwiriye?
فَرَدَدْنَاهُ إِلَى أُمِّهِ كَيْ تَقَرَّ عَيْنُهَا وَلَا تَحْزَنَ وَلِتَعْلَمَ أَنَّ وَعْدَ اللَّهِ حَقٌّ وَلَكِنَّ أَكْثَرَهُمْ لَا يَعْلَمُونَ ﴿۱۳﴾
13. Maze uwo mwana tumusubiza nyina, kugira ngo asubize umutima mu gitereko, areke gukomeza kwicwa n’agahinda, no kugira ngo amenye ko isezerano rya Allâh ritajya rihera ahubwo rihora ari ukuri. Ariko abenshi mu bantu ibyo ntibajya babimenya.
وَلَمَّا بَلَغَ أَشُدَّهُ وَاسْتَوَى آتَيْنَاهُ حُكْمًا وَعِلْمًا وَكَذَلِكَ نَجْزِي الْمُحْسِنِينَ ﴿۱۴﴾
14. [Musa] amaze kuba umuntu mukuru, Twamuhaye ubwenge n’ubumenyi, kandi bene uko, niko dukorera abakora ibikorwa byiza.
URUPFU RWA ASIYAH(AS)
Farawo nk’umwami wari uzwiho kuba umugome cyane ndetse utagira impuhwe, cyane cyane ubugome bwe bukaba bwaragaragariraga ku bantu batamwemera nk’Imana, aho iyo yamenyaga ko hari umuntu usenga indi Mana itari we, yamwicaga nabi cyane. Asiyah(as) nk’umugore wa Farawo wari u*i uburyo umugabo we yica nabi abantu bemeye Imana imwe, ubwo yari amaze kwemera Imana imwe ya M***a(as) yagerageje kubihisha umugabo we n’abandi bantu bose ndetse na nyina umubyara ntiyabimenya. Ariko uko iminsi igenda ishira abantu batangira kubona ibimenyetso kuri Asiyah (as) bigaragaza ko atemera Imana za Farawo ndetse nawe ubwe atamwemera nk’Imana. Babibwira Farawo ntabyemere, ariko nyuma aza kubyemera abyibwiriwe na Asiyah (as) ubwe.
IYICWA RY’UMWOGOSHI WITAGA KU BAKOBWA BA FARAWO
Amateka avuga ko Farawo yabyaranye na Asiyah(as) umwana w’umukobwa witwaga Anissa [Amateka avuga ko uyu mwana w’umukobwa mu bwana bwe yarwaye indwara idakira kandi itazwi iramuzahaza ahinduka ikimuga. Farawo wari warazengurutse mu baganga be bose bakananirwa iyo ndwara, yigiriye inama yo kubaza abatambyi n’abashinzwe imana zo muri Egiputa aho yakura umuti uvura umukobwa we. Nibwo abo bantu bakoresheje imbaraga zabo, babonye ko uwo mwana azavurwa n’amacandwe y’umuntu uzaza ibwami azanwe n’amazi y’uru*i rwa Nil.
Farawo na Asiyah(as) bakomeje gutegereza umuntu wazazanwa n’amazi ya Nil biza kugera ubwo babonye umwana ariwe intumwa y’Imana M***a(as) aje ari mu gapaniye(agatebo) maze baramufata bamujyana ibwami. Asiyah(as) wari warakomeje ku*irikana ibyo abapfumu n’abakorera imana zo kwa Farawo bavuze, yafashe amacandwe ya M***a(as) ayasiga umwana we maze agiye kubona abona umwana rakize neza ahinduka umuntu mu*ima ahantu hose]. Farawo wakundaga umukobwa we yamushakiye umugore uzajya umwogosha akanamusiga imitako y’ubwiza ijyanye n’umuco w’abantu b’ibwami bo muri Egiputa. Uwo mugore witwaga Swiyanah, yari umugore wa Ezekieli (Hezeqiyil) wari umwe mu bagabo bemera Imana imwe rukumbi babaga muri Egiputa.
Ubwo uyu mugore yari ari mu ngoro y’umwami Farawo arimo gusokoza Anissa umukobwa ba Farawo, igisokozo yamusokoreshaga cyaguye hasi maze ubwo yari agiye kugifata aravuga ati: “Bismillah”(Ku izina ry’Imana), nk’uko yari asanzwe abivuga ari wenyine. Umukobwa wa Farawo yararimo gusokoza abyumvise aramubaza ati: “Ese Imana uvuze ni data Farawo cyangwa n’indi mana uvuze?”. Umwogoshi (umugore) aramusubiza ati:” Oya! Imana mvuze ntago ari So ahubwo ni Imana isumba byose,Imana ya So,Imana yawe ikaba n’Imana yange”. Umukobwa wa Farawo asubiza umwogoshi ati:” Ibi bintu umbwiye ndabibwira Data Farawo (ndakurega kuri data ko ufite indi Mana usenga itari data). Umwogoshi aramusubiza ati:” Genda ubimubwire! Ngewe nta bwoba binteye!”.
Umukobwa yahise ajya aho Se yari ari, maze amubwira ibyo yumvanye umwogoshi wabo. Farawo akibyumva biramurakaza cyane maze ahamagaza uwo mwogoshi n’abana be n’umugabo we maze aramubaza ati:” Imana yawe ni Imana bwoko ki?”. Umwogoshi aramusubiza ati:”Imana mvuga niyo Imana yange ikanaba Imana yawe?. Farawo akibyumva ategeka ko bacana itanura yakundaga gutwikiramo abantu, kugirango atwikiremo uwo mwogoshi n’abana be. Ubwogoshi bamugejeje imbere y’itanura ryari rikoze mu muringa ryatukuye cyane ryuzuye umuriro, yabwiye Farawo ati:” Ndagusaba ikintu kimwe cy’uko numara kuntwika uza gutegeka abantu bawe bagafata amagufa n’ivu ry’umubiri wange n’abana bange maze mubikusanye mubishyingure”. Farawo aramusubiza ati:” Kubera ko narimfite icyo nkugomba nk’umukozi wange,ibyo unsabye ndabyemeye”.
Farawo mu rwego rwo kugerageza uwo mugore w’umwogoshi no kugirango ashake uburyo yava ku izima agahakana Imana ye rukumbi akemera ubumana bwa Farawo, yabanje gufata abana b’uwo mugore ahera ku murongo ajugunya umwana wambere mu itanura nyina areba.Yamara kujugunyamo umwana akabaza umugore niba nanubu ataremera kuva ku izima agahakana Imana ye akemera Farawo nk’Imana, ariko aumugore akomeza gushikama ku mwemera kwe. Farawo yakomeje kujugunya abana b’uwo mugore mu itanura areba ariko umugore yanga kuva ku izima. Farawo agera ku mwana w’uruhinja wa nyuma w’uwo mugore yari akikiye maze bafata amaguru y’urwo ruhinja barucurika mu itanura, mu gihe umugore yari afite agahinda kenshi, kwiheba n’ikiniga nibwo umwana w’uruhinja yamuhumurije ku bw’igitangaza umwana wari utarageza igihe cyo kuvuga Imana imuha ububasha bwo kuvuga niko kubwira nyina ati:”
«اِصْبِرِي يا اُمّاه! اِنَّكِ عَلَي الْحَقِّ
“Yewe Mawe!Ihangane kuko uri mu kuri”.
Muri ako kanya Farawo n’uburakari bwinshi yahise afata wa mugore n’umwana we bose abajugunya mu itanura barashya barakongoka. Ntibyagarukiye aho kandi kuko na Ezekieli umugabo w’uwo mugore nawe Farawo yategetse ko bamwica maze umubiri we bamucamo ibice bice.
Intumwa y’Imana Muhammad (saww) ivuga iby’urugendo yakoze ijya mu ijuru urugendo rwiswe Mi’raj,yaravuze iti:” Mu ijoro rya Mi’raj ubwo narindi mu kirere numvise umuhumuro mwiza cyane udasanzwe mbaza malayika Jibril (Gaburiheli) nti:”Uwo muhumuro mwiza urimo guturuka kuki?”. Malayika aransubiza ati: Ubwo mu humuro mwiza urimo kumva, urimo guturuka ku ivu ry’umwogoshi w’abakobwa ba Farawo wishwe ahowe Imana”.
UKWEMERA KWA ASIYAH (AS) KUMENYEKANA AKICWA
Asiyah (as) nk’umugore wakiranukiraga Imana cyane ndetse akagira impuhwe bihebuje, ubwo Farawo yari amaze kwica uwo mugore w’umwogoshi, yaramwegereye amutekerereza uburyo amaze kwica ubwogoshi watunganyaga imisatsi y’abana babo akanabasiga imitako yose ikenewe, ndetse anamubwira uburyo yamwicanye n’abana be abatwitse mu itanura. Asiyah (as) akimara kubyumva yabwiye Farawo ati: “Uragowe yewe Farawo! Ni iki cyaguteye kurengera , gutinyuka no kwiyemera ku Mana ishobora byose ako kageni?”. Farawo aramubaza ati:” Nawe wataye ubwenge nk’uriya mwogoshi?”. Asiyah aramubwira ati:” Ntabwo nataye ubwenge, ahubwo mfite ukwemera gushikamye. Nemera Imana isumba byose,Imana yange ,Imana yawe ,ikaba Imana nyiribiremwa byose”. Farawo akibyumva ahamagara nyina wa Asiyah (as)(nyirabukwe) aramubwira ati:” Umukobwa wawe yasaze! Ndahiye ku Mana ko natemera kuva ku Mana ya M***a(as), ndaza kumwica mutwitse (mutaye mu itanura)”. Nyina wa Asiyah(as) yajyanye umukobwa we ahantu hiherereye maze aramubwira ati:” Mukobwa wange we! Urabizi neza ko Farawo ari umuntu utagira impuhwe kandi ibyo yavuze abikora.Urabizi neza kandi ko ibyo urimo[Kwemera Imana imwe rukumbi, Imana ya M***a(as)] ari icyaha gihambaye gikomeye cyane mu mategeko y’ubu bwami bwa Egiputa. None nge nka nyoko ndakugira inama y’uko wava mu byo urimo ukumvikana na Farawo ukemera ibyo agusaba [ukemera kuva ku Mana ya M***a (as)] kuko nubyanga arakwica nabi nkuko yabivuze.
Asiyah (as) amaze kumva amagambo ya Nyina yamubwiraga, aramusubiza ati:” Sinshobora na rimwe guhakana Imana ya M***a(as). Imana imwe rukumbi isumba byose!”. Farawo abonye Asiyah(as) yanze kumvira inama za Nyina, yakoresheje ubundi buryo bwose bushoboka ngo arebe ko Asiyah (as) yava ku izima ariko akomeza kwanga ahubwo yerekana ko ashikamye ku mana ye. Farawo yamuhaye imitungo myinshi y’agaciro gahambaye ngo arebe ko yakwemera kava ku izima,ariko Asiyah(as) ntiyayemera. Farawo abonye ibyo gukoresha inzira nziza byanze atangira gukoresha uburyo bwo kumubabaza. Yamwambuye abana be bose amushyira mu nze ye wenyine, amwirukana ibwami amujyana mu mazu asanzwe yo hanze y’ibwami ndetse amwambura bimwe mu byo yari atunze cyangwa yakeneraga nk’umwamikazi. Ibyo byose Farawo yakoze ntacyo byahinduye kuri Asiyah (as) kuko yakomeye kubaho atuje bigaragara ko yiyeguriya Imana ye by’ukuri.
URUPFU RWA ASIYAH(AS)
Farawo abonye ko ibyo akoze byose ntacyo bitanze, yategetse abagaragu n’ingabo ze ko bafata Asiyah(as) bakamujyana mu butayu ahantu hari izuba n’ubushyuhe bwinshi bukabije, maze ategeka ko batera imisumari minini ine (imambo z’ibyuma) mu butaka nuko ategeka ko bafata umugore we Asiyah (as) bakamubamba (bakamu*irika) kuri iyo misumari agaramye (aho bafashe akaguru kamwe bakazirika ku musumari umwe, akandi nako bakazirika ku wundi amaguru bayatagaranyije.Bafata akaboko kamwe bakazirika ku musumari akandi nako bakazirika ku wundi musumari nayo barakwega). Barangije bafata ibuye rinini cyane kandi riremereye cyane barishyira mu gatuza ke.
Asiyah(as) bitewe n’ububabare yari afite kubwo kumutanyura amaguru no kumukwega amaboko hakiyongeraho ibuye riremereye bari bamushyize mu gatuza, byatumye ananirwa guhumeka akajya ahumeka insigane. Ubwo Asiyah yari ari muri ubwo bubabare n’iyicarubozo, Intumwa y’Imana M***a(as) yanyuze aho yari ari maze imubonye imusabira ku Mana ko yamurinda ububabare. Muri ako kanya Asiyah(as) ntiyongeye kumva ububabare. Asiyah (as) wari wakangishijwe na Farawo kwirukanwa mu ngoro ye, yasabye Imana ko yamwubakira inzu (iruta ingoro ya Farawo yakangishwaga) nk’uko tubisanga muri Qor’an muri Surat Al-Tahrim ayat ya 11 aho Allah agira ati:”
وَضَرَبَ اللَّهُ مَثَلًا لِلَّذِينَ آمَنُوا امْرَأَتَ فِرْعَوْنَ إِذْ قَالَتْ رَبِّ ابْنِ لِي عِنْدَكَ بَيْتًا فِي الْجَنَّةِ وَنَجِّنِي مِنْ فِرْعَوْنَ وَعَمَلِهِ وَنَجِّنِي مِنَ الْقَوْمِ الظَّالِمِينَ ﴿۱۱﴾
Kandi Allâh yatanze urugero rw'abemeye [ukuri]; umugore wa Firiawuni, [wari umugore w'umugabo wari ruharwa mu buhakanyi]. [Ibutsa] ubwo [uwo mugore] yavugaga ati: Ayii! Allâh Umugenga wanjye we! Nyubakira inzu hafi yawe muri Jana, unankize Firiawuni n’ibikorwa bye [bibi], kandi unkize abantu b’inkozi z’ibibi.
Muri ako kanya Asiyah(as) wari ufite intege nkeya yumvise ijwi (wahyi) yiturutse ku Mana rimubwira riti:” Egura umutwe wawe urebe mu kirere!”. Asiyah(as) yegura umutwe maze abona inzu ishashagirana yubakishije imitako ihenze cyane maze akiyibona asagwa n’ibyishimo atangira guseka. Farawo amubonye yishimye abwira abari bateraniye aho ati:” "Murebe ibisazi by'uyu mugore navugaga! Araseka mu gihe ari mu iyicarubozo rikabije nk'iri!”. Asiyah (as) nubwo atari akirimo kubabara bitewe n’ubusawe bw’intumwa y”Imana M***a(as), bitewe n’ibuye rinini bari bamushyize mu gatuza, izuba n’ubushyuhe bwo mu butayu, inyota ikabije no kuba bari bamutanyuye amaguru banakweze amaboko ye,ibi byose byatumye agera aho ananirwa guhumeka yitaba Imana atyo. Asiyah(as) yitabye Imana adateshutse ngo ahakane Imana ye ahubwo ashikama ku kwemera kwe yitaba Imana yishimye aseka.
Aho twabisanga:
Ibin Athir: Al-Kamil fi Al-Tarikh: umu*ingo wa 1, urup. 169 / Tabarsi, Fadwil bin Hassan:Tafsir Jawamiu al-Jamiu: umu*ingo wa 3, urup. 323 / Makarim Shirazi Nasser: Tafsir Nemuneh: Umuz. wa 24, p. 302
Tarjamah (ibisobanuro) Majma` al-Bayan fi Tafsir al-Qor'an: umu*ingo wa 18, urup. 164 / Ibin Kathir: Al-Bidayah wa al-Nihayah: umu*ingo wa 1, urup. 239 / Seyyed Ali Akbar Qurashi: Tafsir Ahsan Al-Hadith: umu*ingo wa 8, urup. 17
Hussein Ibin Ahmad Ibin Husseini Shah Abdul Adwimi:Tafsir Athna Ashra: umu*ingo wa 10, urup. 106 no mu mu*ingo wa 13, urup. 233 / Kashani: Khulaswah al-Minihaj: umu*ingo wa 4, urup. 152 / Ibin Athir: Al-Kamil fi Al-Tarikh: umu*ingo wa 1, urup. 169 / Tabarsi, Fadwil bin Hassan:Tafsir Jawamiu al-Jamiu: umu*ingo wa 3, urup. 323 / Makarim Shirazi Nasser: Tafsir Nemuneh: Umuz. wa 24, p. 302
Tarjamah (ibisobanuro) Majma` al-Bayan fi Tafsir al-Qor'an: umu*ingo wa 18, urup. 164 / Ibin Kathir: Al-Bidayah wa al-Nihayah: umu*ingo wa 1, urup. 239 / Seyyed Ali Akbar Qurashi: Tafsir Ahsan Al-Hadith: umu*ingo wa 8, urup. 17
Hussein Ibin Ahmad Ibin Husseini Shah Abdul Adwimi:Tafsir Athna Ashra: umu*ingo wa 10, urup. 106 no mu mu*ingo wa 13, urup. 233 / Kashani: Khulaswah al-Minihaj: umu*ingo wa 4, urup. 152 / Kashani, Fathullah: Zabdah al-Tafasir: umu*ingo wa 7, urup. 118
Ibin Ashur, Muhammad bin Twahir: Al-Tahrir wa Al-Tanweer: umu*ingo wa 28, urup. 337
Tabatabai, Muhammad Hussein: Al-Mizan fi Tafsir Al-Qor'an: umu*ingo wa 14, urup. 145 / Abu al-Futuh al-Razi, Hussein bin Ali: Rawdwa al-Jannan wa Ruhu al-Jannan fi Tafsir al-Qor'an: umu*ingo wa 19, urup. 306. Ibin Athir: Al-Kamil fi Al-Tarikh: umu*ingo wa 1, urup. 169 / Tabarsi, Fadwil bin Hassan:Tafsir Jawamiu al-Jamiu: umu*ingo wa 3, urup. 323 / Makarim Shirazi Nasser: Tafsir Nemuneh: Umuz. wa 24, p. 302
Tarjamah (ibisobanuro) Majma` al-Bayan fi Tafsir al-Qor'an: umu*ingo wa 18, urup. 164 / Ibin Kathir: Al-Bidayah wa al-Nihayah: umu*ingo wa 1, urup. 239 / Seyyed Ali Akbar Qurashi: Tafsir Ahsan Al-Hadith: umu*ingo wa 8, urup. 17
Hussein Ibin Ahmad Ibin Husseini Shah Abdul Adwimi:Tafsir Athna Ashra: umu*ingo wa 10, urup. 106 no mu mu*ingo wa 13, urup. 233 / Kashani: Khulaswah al-Minihaj: umu*ingo wa 4, urup. 152 / Kashani, Fathullah: Zabdah al-Tafasir: umu*ingo wa 7, urup. 118
Ibin Ashur, Muhammad bin Twahir: Al-Tahrir wa Al-Tanweer: umu*ingo wa 28, urup. 337
Tabatabai, Muhammad Hussein: Al-Mizan fi Tafsir Al-Qor'an: umu*ingo wa 14, urup. 145 / Abu al-Futuh al-Razi, Hussein bin Ali: Rawdwa al-Jannan wa Ruhu al-Jannan fi Tafsir al-Qor'an: umu*ingo wa 19, urup. 306
.Faydwi Kashani, Muhammad bin Shah Murtadwa: Tafsir Al-Swafi: umu*ingo wa 5, urup.198 / Al-Suyutwi, Abdul Rahman bin Abi Bakr: Al-Durr Al-Manthur fi Tafsir Al-Mathur: Umuz. 8, urup. 229 / Mughniyah, Mohammad Javad: Tafsir Al-Mubin: urup. 508 / Makarem Shirazi Nasser, Tafsir Nemuneh: umu*ingo wa 24, urup. 303
Al-Tahrim / Sura ya 66: umurongo wa 11. Surat Al-Qaswas ayah ya 3-14. Ibin Athir: Al-Kamil fi Al-Tarikh: umu*ingo wa 1, urup. 169 / Tabarsi, Fadwil bin Hassan:Tafsir Jawamiu al-Jamiu: umu*ingo wa 3, urup. 323 / Makarim Shirazi Nasser: Tafsir Nemuneh: Umuz. wa 24, p. 302
Tarjamah (ibisobanuro) Majma` al-Bayan fi Tafsir al-Qor'an: umu*ingo wa 18, urup. 164 / Ibin Kathir: Al-Bidayah wa al-Nihayah: umu*ingo wa 1, urup. 239 / Seyyed Ali Akbar Qurashi: Tafsir Ahsan Al-Hadith: umu*ingo wa 8, urup. 17
Hussein Ibin Ahmad Ibin Husseini Shah Abdul Adwimi:Tafsir Athna Ashra: umu*ingo wa 10, urup. 106 no mu mu*ingo wa 13, urup. 233 / Kashani: Khulaswah al-Minihaj: umu*ingo wa 4, urup. 152 / Kashani, Fathullah: Zabdah al-Tafasir: umu*ingo wa 7, urup. 118
Ibin Ashur, Muhammad bin Twahir: Al-Tahrir wa Al-Tanweer: umu*ingo wa 28, urup. 337
Tabatabai, Muhammad Hussein: Al-Mizan fi Tafsir Al-Qor'an: umu*ingo wa 14, urup. 145 / Abu al-Futuh al-Razi, Hussein bin Ali: Rawdwa al-Jannan wa Ruhu al-Jannan fi Tafsir al-Qor'an: umu*ingo wa 19, urup. 306
.Faydwi Kashani, Muhammad bin Shah Murtadwa: Tafsir Al-Swafi: umu*ingo wa 5, urup.198 / Al-Suyutwi, Abdul Rahman bin Abi Bakr: Al-Durr Al-Manthur fi Tafsir Al-Mathur: Umuz. 8, urup. 229 / Mughniyah, Mohammad Javad: Tafsir Al-Mubin: urup. 508 / Makarem Shirazi Nasser, Tafsir Nemuneh: umu*ingo wa 24, urup. 303
Al-Tahrim / Sura ya 66: umurongo wa 11.
Surat Al-Qaswas ayah ya 3-14
Tafsir Noor al-Thaqalayin:umu*ingo wa 4, urup. 521
Tafsir Noor al-Thaqalayin: umu*ingo wa 4, urup. 521
Bihar al-Anwar: umu*ingo wa 13, urup. 163
Al-Tahrim / Sura 66: umurongo wa 11
Bihar Al-Anwar: umu*ingo wa 13, urup. 164 / Majmau al-Bayan: umu*ingo wa 10, urup. 319.