04/02/2024
*ADEPR GASANGE*
Dukomeze gufashwa n'ijambo ry'Imana hamwe na *EV.Emmanuel NDUWAYEZU*
🧊1 "Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.
3 Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
4 Kandi aho njya, inzira murayizi."
5 Toma aramubwira ati"Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?"
6 Yesu aramubwira ati"Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
(Yohana 14:1;6)
🧊19 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke,
20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,
21 no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana.
(Abagalatiya 5:19;21)
🧊Theme/Intego y'ijambo: *UBWAMI BWACU* */UBWAMI BWO MU IJURU*/ *UBWAMI BW'ABERA*
Ibiri muri ubwo bwami:
➡️Urupfu ntirubayo
➡️Nta kunanirwa
➡️Nta mbeho
➡️Nta zuba
➡️Nta ndwara
➡️Nta byago...
🚨🚨🚨 *Ibintu bizatuma Abantu batagera muri ubwo bwami:*
➡️Gusambana
➡️Gukora ibiteye isoni n'ibyidoni nke.
➡️Gusenga ibushushanyo
➡️Kuroga
➡️Kwangana
➡️Gutongana
➡️Ishyari
➡️Umujinya
➡️Amahane
➡️Kwitandukanya no kwirema ibice
➡️Kugomanwa no gusinda
➡️ Ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo.
🧊22 Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka,
23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.
(Abagalatiya 5:22;23)
Imana ibahe umugisha!!!
📖📖📖📖📖📖📖📖