17/05/2019
URWANDIKO RW'ABIZERA
•
Mbabarira rwose mwenedata kuntera amarira angana atya ariko ntukurwe umutima nibyo kuko niko Imana yishimiye ko mbaho. Kuko ntagize andi marira arangwa mubuzima bwange haba mubyishimo cyangwa mumibabaro byubuzima bwange, habe nagato.
Ariko mubyuyu murimo niho amarangamutima yange asukwa nkamazi asukitse maze nkarira amarira menshi nkayo narize mbonye mugiye ariko kandi ubu ndayarizwa nibyishimo nterwa nuburyo Imana yamahoro se wumwami wacu yesu kristo ikaba na data watwese ikaba ari nayo yampamagaye nabenedata bo kwizerwa barimo abo wahoze uvuga kandi bakoze icyo bahamagariwe nkuko umwami wacu yabashoboje, yatwigaragarije.
•
Sibyo gusa kandi, Aya amarira yibyishimo ndira afite impamvu kuko nibuka ukuntu wambaye hafi tutari kumwe haba uri muri stage twaravuganaga, sinzibagirwa nsaba uruhushya ryo gukora ihererekanya bubasha(handover) rya Gbu ari ubwambere mbikoze numva bingoye ariko unkomeza umutima, sinzibagirwa unkomeza dufite urugendo rw'ubutumwa bwiza mubugesera nsabwa amafrw 280,000frw mfite 60,000frw tubura iminsi4 gusa ngo tugende😰😰😰 twagenda nkasanga wagezeyo. Gusa untahirize benedata basoje muri Gbu babanye natwe muruwo murimo wivugabutumwa ndetse nabadusabiraga Bose uti benshi bahawe kwizera kristo ndetse mwenedata Olivier na mama we twaravuganye kuwa2 ambwira ko nubu agikomeje ukwizera amaramaje(niwe wanyihamagariye ubwe) bintera imbaraga. Mubaducumbikiraga tubayo nabo baracyatugaragariza urukundo kuko tugenderanira nabo akadusura. Mwatubaye hafi rwose amahoro ya kristo agwire muri mwe!
•
Ndagushimira kandi abera Bose bo muri iprc Kigali byumwihariko bo muri Gbu muri rusange kuko bagandukaga cyane mumwami bakagira ishyaka badahatwa usibye abo U*i twungutse abashyashya bafite ishyaka rya kristo harimo Ba Murangira, Rutareka, Safari, Mutesi, Umuratwa, Uwineza, Kamariza, Shyaka, William akaba numucuranzi utari nkabikigihe kuko abikorana umutima uciye bugufi.
•
Reka nkushimire byumwihariko aba ATS bacu Patrick na Diane ariko byumwihariko numutima wange umaramarije kumugushimira uwo ni Nkundabanyanga kuko yatubereye umubyeyi byarenze kuba umwigisha aba umuvandimwe, ararenga atubera umubyeyi kuko aho twamukeneye haba kumanywa cyangwa ninjoro yigomwaga ibimubereye nkindamu akita kuritwe byo byarandengaga cyane!!! Uwiteka nzi ko yabirebaga.
•
Untahirize abera Bose dufatanije kwizerwa mumwami yesu, ubambwirire ko nubwo ndimo kubabazwa numubiri byigihwayihwayi ko nkikomeje kwizera Mumwami wange wambambiwe, ubwo atanyimye ubuzimabwe kubwubugingo nuyumubiri yawukiza. Bakomere kandi bashikame muriyisi yurusaku bumve ijwi Ry'Imana mubuzima bwabo.
•
Umwanditsi so Uwanziga!
Uwandikiwe Alain