06/04/2026
π§ββοΈπ§π§ββοΈπ§π§ββοΈπ§π§ββοΈπ§π§ββοΈπ§β
Uwiteka Mana y'ubuntu bwinshi, Mana y' imbabazi n' urukundo rutarondoreka; wowe watanze umwana wawe Kristo kugira ngo umwizeye abone ubugingo (Yohana 3.11-21) shimwa uhimbazwe n' abari mu isi bose, wubararirwe kuko ari nta yindi Mana iriho yakora imirimo ukora.
β
_βUturinda buri munsi, ibyo tutabonesha amaso byakadukuye muri uyu mubiri ukabiturinda ntibibarika, kuryama tugasinzira tukabyuka bikemera ni wowe tubikesha. Duhe kukwiringira Mana, turinde ubupfapfa bw' uburyo bwose, uduhe kumenya ubushake bwawe kandi tubugenderemo. Uyu munsi turinde amajya n' amaza, kandi amaso yacu yongere abone gukomera kwawe; tubisabye mu izina rya Yesu wabambwe amena._