22/09/2025
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 8, 16-18).
Muri icyo gihe, imbaga ikaba ikoraniye iruhande rwa Yezu, abacira uyu mugani ati 16«Nta muntu ucana itara ngo arishyire mu nsi y’ikibindi, cyangwa mu nsi y’urutara, ahubwo arishyira ku gitereko agira ngo rimurikire abinjira bose. 17Koko rero nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye. 18Mwitondere rero uburyo mwumva aya magambo. Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa; naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka. »
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.