28/11/2021
TURIBO
Bahoze : Ni urubuga rwafunguwe n’umuryango w’Abafurere Abambari ba Jambo bafite icyicaro mu Karere Ka Gasabo, Umujyi wa Kigali mu Rwanda . uy’umuryango usanzwe wita kubakene batereranwe no gutoza urubyiruko kuyoboka Imana. Mugihe bamaze muri ub’ubutumwa babonye ko ari byiza ko habaho urubuga rwo gutabariza abababaye b’ingeri zose . Urubuga rwitwa Bahoze rwashyiriweho gutabariza abo bantu.
Twifuje guhumuriza abafite ibibazo bitandukanye mubuzima bw'ikigihe usanga isi yarahindutse. Abakeneye guhumurizwa ni Abakene, ingo z'abashakanye, urubyiruko, Abari m’urukundo no gusangira iJambo ry'Imana.
Urubuga BAHOZE ruzibanda cyane mugutabariza abakene batagira kivurira, ababuze ababuze ababitaho,abarwayi batagira ababarwaza, urubyiruko rwatereranwe, kuko iyo urebye hirya nohino kw’isi usanga hari abantu benshi bameze bacyo baburiwe urukundo bakaba bakeneye ineza yaburi wese bitewe n’umutima w’impuhwe aba agiriye bene abo bantu bacu.
Abazajya basoma inkuru zanditse hano bazajya bumva baruhutse k'umutima kuko buri wese aba afite ibimubuza amahoro k'umutima bityo tukaba dukuneye kwigishwa twese tukarangwa n' urukundo rukunda mugenzi wacu. Ibyo bizatuma gahoro gahoro turushaho guhinduka no kwemera ko ibyari ibikomeye bishobora koroha bitewe n’urukundo uzaba wakiriye.