NIYO Desire Family

NIYO Desire Family This page is for enhancing our Freindship and Sharing different necessary information*

23/06/2024

Uko warema myiza mu bana bawe.

~~~~~~~~

1. Niba ushaka kujya mu cyumba cyabo, komanga utegereze bakingure cyangwa bakubwire karibu.

Ibi bizatuma bakura bazi ko kwinjira mu cyumba cy' undi muntu bikenera uruhushya rwe.

2. Uvuye ku kazi cyangwa urugendo basuhuze ndetse unabahobere. Bizabigisha urukundo.

3. Bana n'abaturanyi neza kandi ntukabavugeho ibibi abana bumva.
Bizabarinda kubana nabi nibakura.

Burya ijambo ryose uvuze umwana ahita arimira.

4. Niba ufite ababyeyi ukabasura jya ujyana n'abana kandi niba ubahamagaye kuri telephone jya uha n'abana babavugishe. Bizatuma barushaho kugukunda no kukwitaho nawe numara gusaza. .

N.B Nubajyana gusura sogokuru/nyogokuru wijyana ibyo mwashajishije(Imyenda,isafuriya,ibikombe nibindi...)
jyana ibyiza kugirango nawe nusaza abana bawe batazagufata nkuko ufata abakubyaye.

5. Niba ubatwaye mu modoka wigenda ucuranga imiziki inyuranye ahubwo genda ubaganiriza unabaha inama zizabafasha ahazaza. Iyo miziki n ikindi gihe bayumva.

6. Gerageza igihe ubonye akanya ubasomere igitabo kirimo inkuru zijyanye n imyaka yabo cyangwa se inkuru zubaka batoze gusoma na Bibiriya .
Bizabafasha gukura mu bwonko.

N.B: harigihe wowe byakunaniye gusoma bobazabikunda.

7. Ibuka kugira isuku atari uko ugiye gusa ahubwo no mu rugo wambare ibifuze, usokoze, woze amenyo, bizatuma bakura baziko isuku ari isoko y' ubuzima.

8. Wibajambuza igihe cyose cyangwa ngo uhore ubereka ko bari mu makosa buri gihe.

Bizatuma bakura bifitiye icyizere nabo ntibahore bumva ko nta cyiza bakora.

9. Ntawe udakosa. Niba usanze hari aho wabarenganyije cyangwa wabakoshereje, ca bugufi ubasabe imbabazi.

Bizabigisha kubaha, guca bugufi no kwiyoroshya.

10. Wigaya cyangwa ngo useke ibyo bakoze niyo wabikora wikinira kuko birababaza.

11. Ubaha ibyo bagize ibanga nabo. Niba ari icyo yahishe, ukaba ukibonye kandi ubona nta kosa riri mu kugihisha, igendere ntubereke ko wabibonye. Buri wese akenera rimwe na rimwe kugira ibye bwite bitazwi n 'undi.

12. Wikibeshya ko bashobora kumva ikintu ubabwiye bwa mbere. Kwigisha no gutanga inama bihoraho kandi bisaba kwihangana.

13. Buri gitondo abakuze jya ubabaza icyo bumva bapanga gukora umunsi wose. Bizabafasha gukura bagira gahunda.

14. Ntukave mu rugo utabasezeye ngo unabasabire umugisha Ku Imana cyane cyane iyo ugiye mu gitondo.
Bizabigisha urukundo no gusabana kandi bubahe Imana nawe

I am blessed to have you my wonderful parents. I really love you 💖God guides you🙏❤️
05/06/2024

I am blessed to have you my wonderful parents. I really love you 💖
God guides you🙏❤️

To Youths 🙌🍷
05/06/2024

To Youths 🙌🍷

Glory be to the Father Lord... 🙏
05/06/2024

Glory be to the Father Lord... 🙏

It's one month after our Wedding my Love❤️ I will always love you and take care of our Vow* Be blessed my desire ❤️🌹
05/06/2024

It's one month after our Wedding my Love❤️ I will always love you and take care of our Vow* Be blessed my desire ❤️🌹

19/05/2024

- The richest person in the history of earth was Mansa Musa from mali( Black )
- The Greatest Pop Musician was Michael Jackson (black)
-The greatest jazz singer" The famous Aretha Franklin. (Black)
- The greatest footballer was Pele (black)
- The Greatest boxer was Muhammed Ali (black)
- The largest and richest golfer is Tiger Woods (black)
- The greatest basketball player was Michael Jordan (black)
- The world's tallest runner and only record is Usain Bolt (Black)
-The greatest female tennis player is Serena Williams (black)
- Greatest Hip Hop Artist Was 2PAC (Black)
-The greatest philosophers were Malcolm X and Martin Luther King Jr (black)
- The Greatest Reggae Artist Was Bob Marley (Black)
-The most educated president was Robert Mugabe (black)
- The greatest president of the world was Nelson Mandela (black)
- the man who successfully built the American space shuttle to the moon was called " Arineitwe " a Ugandan ( Black )
- The most famous general was Colin Luther Powell (black)
The greatest surgeon in the world is Ben Carson (black)
- The greatest medical invention.. The revolutionary robot used in brain surgery of the French Beninese Bertin Nahum (Black).

*The next big person is You!
*Stop thinking that whites are superior to Us. *we are all equal In the sight of God
*Start discovering the superiority in You. *
*Let us wake up dear African brothers. !
*Start discovering the superiority in You. *
*Let us wake up dear African brothers. BLACK IS BEAUTIFUL 💕💕💕💕

29/04/2022

*Mbese wowe n'iki cyaguteye gushyingirwa*

• Abantu 29% bashyingiranwa babitewe n’urukundo
• Abantu 19% baba bashaka umuntu umwe wo kwitirirwa
• Abantu 18% bashyingirwa kuko ari ngombwa
• Abantu 13% babikorera guhunga kuba bonyine
• Abantu 12% babikorera kugira ngo babyare abana
• Abantu 5% baba barambiwe kubana n’ababyeyi
• Abantu 3% babona batwite bagahitamo gushyingirwa.

Niba icyaguteye gushyingirwa atari urukundo biragoye kuzabonera umunezero murugo rwawe.

Ariko niba wemera kwihana ku Mana no kuri mugenzi wawe wemeye gushakana nawe utabitewe n'urukundo nyuma yo kwihana uzababarirwa noneho usabe Imana urukundo wige kurushyira mu bikorwa nawe usarure kumunezero Imana yakuzigamiye mugushyingiranywa.

12/07/2021

Bibiriya yanditswe ryari kandi gute ?
– Umwanditsi wa mbere wa Bibiliya ni MOSE
yanditse igitabo cya mbere cya YOBU
acyandikiwe I MIDIYANI mu 1486 mbere ya
Yesu Kristu ( Av.Jc ).
Igitabo cyanditswe nyuma y’ibindi ni
IBYAHISHUWE cyanditswe n’intumwa YOHANA
ari i PATIMO muri 95 ( Nyuma ya Yesu Kristu
( Ap.Jc ). Ibitabo 39 byo mu isezerano rikuru
byanditswe imyaka isaga igihumbi ( 1000 ) ,
naho ibindi 27 byo mu isezerano rishya
byandikwa mbere y’uko ikinyejana cya 1 cya
nyuma ya Kristo kirangira. Ni ukuvugako
ugereranije kwandika BIBILIYA byatwaye
imyaka isagaho gato 1600.
Bibiliya yanditswe n’abantu(40) batandukanye
barimo :
– Abami : Dawidi, Salomo
– Abarobyi : Yohana
– Abakarani : Ezekiyeli, Matayo
– Abaganga : Luka
– Abashumba : Amosi
Waruzi ko Bibiliya yandikiwe ahantu
hatandukanye :
– Sinayi: Itangiriro
– Imidiyani: Yobu
– Palesitina: Yesaya
– Mesopotamiya: Ezekiyeli
– Aziya nto: I Korinto
– Ubugereki: Abaroma
Menya uburyo Bibiliya yanditswe mu ndimi
zitandukanye :
– Isezerano rya kera ryanditse mu
GIHEBURAYO keretse imirongo micyeya yanditswe
mu Runyarameya.
– Isezerano rishya ryanditswe mu KIGIRIKI.
– Bibiliya ya mbere ihindurwa yanditswe na
Yohana Wycliffe ayihindura mu cyongereza mu
1382 kugeza mu 1386 ubu Bibiliya imaze
gusobanurwa mu ndimi zirenga 1400.
Sobanukirwa nuko Bibiliya Yera iteye :
Bibiliya yera igabanyijemo imigabane ibiri ;
– Isezerano rya kera rifite ibitabo 39
– Isezerano rishya rifite ibitabo 27
– Bibiliya yera yose ifite ibitabo 66
– Ifite Ibice 1189
– Ifite Imirongo 31.175
– Ifite Amagambo 810.697
– Ifite Inyuguti 3.866.480
* Igice kirekire kiri muri Bibiliya ni Zaburi
119, gifite imirongo 176
* Igice kigufi kiri muri Bibiliya ni Zaburi 117,
gifite imirongo biri
* Umurongo muremure muri Bibiliya uboneka
muri Esiteri 8: 9
* Umurongo mugufi muri Bibiliya uboneka mu
Kuva 20: 13, 15.
* Umurongo uri hagati muri Bibiliya uboneka
muri Zaburi 118 : 8 ni ukuvugako ugabanyamo
Bibiliya kabiri.
* Izina rirerire muri Bibiliya riboneka muri
Yesaya 8: 1 ni ‘’MAHERISHALALIHASHIBAZI’’
* Izina rigufi muri Bibiliya riboneka muri 2
Abami 17: 4 ni ‘’ SO ’’ yari Umwami wa
EGIPUTA.
* Igitabo kitabonekemo ijambo Imana muri
Bibiliya ni muri ESITERI.
* Igitabo gisoza isezerano ryakera ni MARAKI
* Umwami uvugwa muri Bibiliya wayoboye
akiri muto afite imyaka irindwi ni YOWASI (2
Ingoma 24 :1)
* Imigabane minini igize isezerano rishya ni
ibiri (2) ariyo :
– Ibyakozwe n’intumwa
– Ibyahishuwe
* Menya Imisozi yahawe umugisha nkuko biri
muri Bibiliya :
– SINAYI
– KALVALI
– KARUMERI
– ELAYONO
Mbashimiye uburyo mwakiriye ubu bumenyi
kuri Bibiliya kandi mbifuriza
kurushaho gusobanukirwa ndetse no gukunda
gusoma iki gitabo ( Bibiliya ) gifite agaciro ku myizerere yacu knd ninayo ibitse amasezerano yacu.
Amen*

29/05/2021

*NTUZAMBURE IMYENDA UMUGABO WAWE.*

(Ngakuye ahantu nifuza kukabasangiza)

Ubwo yahamburaga impano yari yahawe n'abantu benshi mu bukwe bwe , yafashe igikarito kinini atangira kugifungura vuba vuba yihuta n'amatsiko menshi kuko yibukaga neza ko yayihawe na Mama we mu bukwe bwe , yashakaga kumenya ni iki Mama we yamuhaye ! Igikarito cyari cyoroshye cyane , aragifungura asangamo agapapuro gato kanditseho ngo " *NTUZAMBURE IMYENDA UMUGABO WAWE "* nta yandi magambo yari yanditseho !

Byaramutangaje cyane kuko yari yamaze kurongorwa knd icyo kibazo cyo gukuramo imyenda umugabo we yaragikoze ubwo bari bari mu kwezi kwa buki ( honeymoon ) ! Umunsi wakurikiyeho yagiye kureba Mama we , amubaza icyo yashakaga kuvuga , nibwo Mama we yatangiye kumusobanurira amubwira ati:

" Kamwe mu kazi gakomeye mu rugo ( mu rushako ) ni *UGUHISHIRA UMUGABO WAWE "* ako ni akazi kawe ugomba kumufashamo nk'umugore we! Nta muntu wuzuye udakosa , birashoboka ko uzamusangana inenge yaba ku mubiri we cg se mu mico ye , gerageza kumuhishira inenge ze ! Iyo utangiye kuzibwira inshuti zawe uba uri kwambura imyenda no gutesha agaciro umugabo wawe imbere yabo !
Umenye ko uruhererekane rutazagarukira aho , nk'uko byakunaniye kwifata ukabwira inshuti zawe ko umugabo wawe ameze gutya na gutya , ni na ko na bo bazananirwa kwifata , bazagenda nabo babibwire inshuti zabo , babibwire abagabo babo , nabo babiganire usange inkuru ze ahantu hose zahageze n'aho akorera ku kazi ke bizabageraho !
Aho azajya aca , abantu bazajya bamureba bamurebere mu ndorerwamo ya za nenge ze , kabone n'ubwo yakora ikintu cyiza , abantu bazibonera za nenge ze , maze bamusuzugure "

Abaza Mama we n'ubwoba bwinshi ati : *"None se Mama nzakore iki umunsi nananiwe kwihanganira inenge ze ?*

Mama we aramusubiza ati : _"Niba afite imico mibi gerageza kuganira na we , nimba hari inenge afite ku mubiri we , imenyereze kubana nazo , uramenye ntuzamuhoze ku nkeke ku kintu adashoboye guhindura , kuko si we wiremye , nawe ubwawe nturi shyashya afite ibyo akwihanganiraho , knd n'abo ubwira , abagabo babo nabo bafite inenge n'uko bo abagore babo batazitangaza !_

Arangiza amubaza ati : *"None se mwana wanjye , umugabo wawe aramutse afite uturenge duto , nubibwira inshuti yawe , utwo turenge tuzahita tuba tunini ? "* Umukobwa ati oyaaa , Mama we ati rero nta mpamvu yo kubitangaza , bana na we neza n'izo nenge ze " umukobwa ahita asubira iwe mu rugo yishimye anishimiye urugo rwe !

*_Tureke kuba ba ambasaderi ( ambassador) b'ibibi bya bagenzi bacu !_*

26/05/2021

[10:43, 5/24/2021] Blaise Desire⚙️: *IMYITWARIRE IKWIRIYE MU GIHE CY’UMUTINGITO*

*NI GUTE TWAKWITWARA MU GIHE CY’UMUTINGITO NA NYUMA YAWO*
 *Mu gihe uri mu nzu igihe cy’umutingito*

-Shaka ahantu hatekanye wikinga,uhagume kugeza igihe umutingito ucogoreye.
-Ihishe munsi y’ibikoresho byo mu nzu nk’ameza, intebe, igitanda…
-Twikira umutwe wawe kugirango wirinde ko ibintu birimo gutakara hasi byakugwa mu mutwe,
-Fata igikoresho wihishe munsi ugikomeze
- Niba uri mu iguriro, hungira mu bubiko bw’ibicuruzwa buri hafi ahongaho.
- irinde kwegera amadirishya cyangwa ahateretse ibicuruzwa biremereye.
-Niba uri ku ishuri, jya munsi y’intebe cyangwa ameza, ubifate ubikomeze.
-Irinde kureba mu madirishya
-Niba uri mu igare ry’abafite ubumuga, funga neza amapine, urebe ikintu wegamaho kirinda igice cy’inyuma cy’umutwe n’ijosi.

 *Mu gihe uri hanze mu gihe cy’umutingito*

-Guma hanze
-Jya ahantu hisanzuye hategereye inyubako cyangwa insinga z’amashanyarazi
-Niba uri mu bantu benshi, reba aho wikinga kugirango batakubyiganiraho bakagukandagira.

 *Mu gihe uri mu modoka mu gihe cy’umutingito*

-Jya ku ruhande rw’umuhanda, ahantu hatekanye ariko udafunze inzira y’ibindi binyabiziga
-Kura mu muhanda ibintu byabangamira imodoka z’ubutabazi
-Irinde kunyura ku biraro, imihanda inyura hejuru y’indi cyangwa munsi y’indi, inyubako cyangwa ikindi kintu gishobora kukugwira.
-Hagarika imodoka uyigumemo.
-Kurikira radiyo yo mu modoka yawe, wumve amabwiriza y’abashinzwe ubutabazi
-Irinde kuva mu modoka yawe, igihe uzengurutwe n’insinga z’amashanyarazi zaguye mu muhanda, tegereza ababishinzwe baze bagufashe.
- Mu gihe ukeneye ubufasha,shyira icyapa gisaba ubufasha mu idirishya ry’imodoka yawe
-Mu gihe uri muri bisi, guma mu ntebe yawe kugeza igihe ihagarariye.
-Ihishe ahantu hatekanye, mu gihe bidashoboka, ugerageze kwicara uhinnye amavi uyegereje igihimba, uhishe umutwe mu maguru kugirango utagwirwa n’ibice by’ibintu bigenda byitura hasi.

 *Mu gihe uri mu cyuma kizamura/kimanura abantu mu miturirwa*

-Mu gihe uri mu cyma kizamura kikanamanura abantu mu miturirwa mu gihe cy’umutingito, kanda akuma ko gusohoka aho waba ugeze hose, kugira ngo usohoke vuba vuba uko bishoboka.

 *Nyuma y’imitingito*

-Itegure indi mitingito ya hato na hato izakurikiraho
-Kurikira radiyo na televiziyo, wumve amakuru atangazwa n’ubuyobozi
-Genzura inyubako yawe, urebe ibyangiritse , n’ibindi byateza ingorane.

Address

Kabaya

Telephone

+250788981084

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when NIYO Desire Family posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Place Of Worship

Send a message to NIYO Desire Family:

Share