27/09/2021
UBUHAMYA BUDASANZWE BW'UMUGORE WASAMBANYE N'ABAGABO BENSHI AKAMERA UMURIZO
Ishimwe Lorie yabanje kuririmba Hip Hop akabifatanya no kumansura, yaje kuba indaya aryamana nâabagabo atibuka umubare barimo nâabakozi bâImana.
Ishimwe Lorie usengera mu Itorero ryâAbapantekoti yemeza ko atarakira agakiza mu buryo buhamye ngo yabanje kuba indaya yari izwi cyane i Nyamirambo, yanyoye urumogi, asambanira amafaranga nâibindi bikorwa bibi yita âibyâumwijima yabagamoâ ataramenya Yesu.
Ibi byose yabyinjiyemo ashakisha uburyo yazajya abona amafaranga yo gukora umuziki wa Hip Hop mu gihe abamureraga[yari imfubyi akaba nâikinege] babimubuzaga bakamuhatira ishuri ariko we akinangira.
Nâamafaranga yâishuri kenshi barayamuhaga aho kuyatanga akajya kuyanywa urumogi asigaye akayajyana muri studio gukora umuziki. Yaje guhura nâabakobwa bâinshuti ze bari abamansuzi bamugira inama ko yajya kubana na bo ahitwa kuri 40 i Nyamirambo bakazamurangira nâakazi keza.
Ati « Igihe cyarageze bafata umwanzuro ko bazajya banyishyurira amafaranga yâishuri nkazajya kwiga nsanga baramaze kubirangiza. Nanjye nahise mfata umwanzuro wanjye, nagiye kuba kuri 40 i Nyamirambo, mbana nâabakobwa bari abamansuzi. «
Yongeraho ati « Bahise banshakira akazi ko kumansura kugira ngo njye mbona amafaranga. Najyaga kwiga bitewe nâuko naramutse cyangwa ibyo urumogi rwambwiye mu mutwe. »
Lorie yari indaya yamaramajeâŠ
Uyu mugore uvuka i Nyamirambo mu Kagari ka Munanira yemeza ko ageze ku myaka 14 ari bwo yatangiye kunywa ibiyobyabwenge akabifatanya no gusambanira amafaranga.
Ati « Muri uko kumansura natangiye kuraruka, byasaba kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo utagira isoni. Twatahaga saa cyenda zâijoro nkaba mfite urutonde rwâabasore bari bunsambanye iryo joro. »
Yize ku bigo byinshi, aho yatangiriye ku Kibuye muri ES Ngoma bamwirukanye atahamaze kabiri kubera uburara yakoraga nyuma ajya kwiga i Gitarama ahitwa i Mushubati naho baramwirukana hanyuma abamureraga bamwimurira mu Ishuri ryisumbuye ryâabayisilamu rya CIESK i Nyamirambo aho yakajije umurego mu gusambana ndetse ngo nâUmuyobozi wâikigo bararyamanaga bikamworohereza kwiga.
Yagize ati « Najyaga ku ishuri nabishatse kuko nari indaya yâumuyobozi wâikigo, ba animateur ntacyo bashoboraga kumbwira kuko nabaga ndyamana na directeur wâishuri. »
Ubwo yigaga i Nyamirambo ngo yari « Indaya yihagazeho kuko nacishagamo nkajya no kwiga, urumva ko nari niyubashye ukuntu. Akenshi nasambaniraga amafaranga ibihumbi 50 ukantwara no mu modoka nziza. »
Ubusambanyi yaje kubuvamo yakira agakiza ariko bya nyirarureshwa. Yageze mu rusengero akomeza ubusambanyi mu bundi buryo ahereye ku bo basenganaga nyuma nâabakozi bâImana bazamo.
Ati « Ninjiye mu nzu yâImana ariko sinakizwa ngo maramaze. Nagezemo nakijijwe bimwe ariko ibindi ndabigumana, nakijijwe kuba indaya no kunywa urumogi ibindi ndabigumana. »
Yongeraho ati « Nari umukozi wâImana nkaririmba mu rusengero ariko nkabikoresha nabi, naratahaga ngakubitana nâabapagani bo mu rusengero [âŠ] mu wundi mwanya hakaba hari umuhanuzi uri kubica mu rusengero nanjye nkazajya kumureba ngo andebereyo, namugerayo, mu kanya akambwira ati âuri mwizaâ nti ni sawa, mu wundi mwanya akaba atangiye kunsoma ubundi akamfatafata, tukaba turasambanye, ejo tugasubira mu rusengero numva nta kibazo. »
Ngo hari nâigihe yabaga yajyanye nâumukozi wâImana mu biterane hanze ya Kigali, bataha bagera Nyabugogo bakajya ahantu ngo banywe fanta ariko bikarangira bahasambaniye.
Yahanishijwe kumera umurizo
Mu 2014, Ishimwe Lorie yemeza ko Imana yamuhaye igihano imuha kumera umurizo, ngo yaje kuwukira ubwo yari yagiye mu masengesho yabereye i Masaro nyuma yâuko yemeye kwatura akavuga ibyaha bye byose.
Ati « Umurizo waje nkâigihano kugira ngo Imana inyereke ko idakinishwa. »
Yongeraho ati « Nari mfite ubwoba, ndi kuribwa [âŠ] twageze CHUK bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kudoda umurizo nâikibuno. Bahise bavuga ko batwohereza muri Afurika yâEpfo ariko tugahita twishyura indege intwara, byaratunaniye kuko byari bihenze cyane. »
Yongeyeho ko bamugejeje i Masoro ahabereye icyumba cyâamasengesho ngo yaratuye avuga ibyaha byose Imana imubwira ko imukijije umurizo ariko ataha utaracika.
Ngo yageze mu rugo araryama bucyeye asanga wagiye.
Ubu, Ishimwe Lorie arubatse, amaranye imyaka hafi ine nâumugabo. Yakomeje amashuri ye muri UNILAK ndetse mu gushimangira ubuhangange bwâImana, yasohoye indirimbo yise « Yesu ni umugabo ». andika amen niba wemerako yesu arumugabo kandi Imana ishobora byose kandi niba utarakora kuri yikore kugirango post nkizi zigisha ujye uzibona bitakugoye kora mumagroupe ubamo usangire abandi ntiyabura icyo ibigisha mbikora nonaha kuri page post mumagroupe ubamo