Beracah Holy Church Byumba Parish

Beracah Holy Church Byumba Parish Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Beracah Holy Church Byumba Parish, Religious organisation, Gicumbi, Byumba.

08/01/2017

Icyumweru cyiza kuri mwese

04/01/2017

"KUGIRA AMAKENGA" Imigani 30:26 Impereryi nubwoko butagira imbaraga ariko ziyubakira amazu mubitare.

Zaburi 90:12 “ Utwigishe kubara Iminsi yacu uburyo butuma dutuga Imitima y’ubwenge

Ubundi impereryi nakanyamaswa gato ko mubwoko bw’inkwavu.
Ariko ako kanyamaswa kazi aho gatuye ko ari muntare mupyisi ingwe……
Noneho kumenya aho gatuye bigatuma kamenya icyo gukora, gakorogoshora urutare kugeza kabonyemo ubuhungiro. Nubwo kavunika gashaka ubuhisho murutare ariko kiringiye umusarurao kazavanamo “UBUHUNGIRO”
iyo intare ije cyangwa indi nyamaswa iyo ariyo yose kirukiramo kandi ntanyamaswa nimwe yabasha kukageraho kuko kari murutare.

gahora kazunguza utuzuru twako (kareha) amatwi yako maremare ameze nka RADARI ngo kumve kandi kamenye umwanzi aho aturuka.

Imana idufashe cyane kumenya kugira amakenga kuko umwanzi ari kurushaho cyane kandi agakoresha uburyo bwamayoberane, ariko yesaya we yaravuze ati 26:3 Ugushikamishijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye, Umudugudu ukomeye warituwe no kuwuzenguruka. Yosuwa yari yapanze urugamba (Yosuwa 1:10-18) ndetse abwira abazi kurwana ko bazavuna abandi nyamara abari kuvuna abandi ni abazi kuzenguruka si abazi kurasa ;Uwiteka we yamubwiye uko bazarwana ,ko bazazenguruka gusa kuko yabagabije Yeriko. Wibuke ko mu gutata Yeriko bari babonye ko irimo abantu bakomeye ndetse ba nini kuburyo bibonye ari nk’inzige imbere yabo kuzenguruka byari nko kugaragaza ko uwo mujyi ukomeye ari uwabo. Ariko bari bafite icyo bahagazeho, ijambo bavuganye n’Imana. Ntabwo bari bahagaze kubusa ijambo n’urutare kandi urwo rutare ni Kristo.

Abisiraheri Igihe cyose rero bahuraga n’ikintu kibarusha imbaraga nk’ikimenyetso ko bashobora kuneshwa bahitaga bacika intege ndetse ibyiringiro byabo bikaba ubusa. Iyo bashikama mu kwizera bari guhaguruka bajya i Kanani ariko bemera ko bagezeyo ndetse ko Kanani bayicayemo. Bityo ibyo bari guhura nabyo byose mu nzira bagombaga kubyita ibinyoma kuko Imana niyo yari yavuze ngo bagende. Gushega ku mwanzi ntikubasha gutuma batiringira ko banesheje. Ndetse rwose ntibashobora gusubira inyuma babonye basumbirijwe ( replis tactique) Mu byisi umuntu ajya ku rugamba yiringiye insinzi, ariko muby’umwuka uwizera ajya kurugamba afite insinzi Urugerero k’umwizera ntabwo ari ahantu ho kurasira amasasu akomeye ahubwo ni ahantu ho gusuzuguza umwanzi, ubyina insinzi ya Kristo. Intwaro zose zivugwa mu Abefeso 6 :13-18 zibwira umukristo ko agomba guhagarara ku nsinzi ya Kristo kurugamba. Ntizifite akamaro ko gushaka insinzi, zifite akamaro ko kurinda iyo nsinzi kuko yarangije kuboneka.
Zaburi 90:12 “ Utwigishe kubara Iminsi yacu uburyo butuma dutuga Imitima y’ubwenge

24/09/2015

Good morning

Today's word

1 Peter 5:7

Cast all your anxiety on him because he cares for you.

FRANÇAIS

1 Pierre, 5:7

et déchargez-vous sur lui de tous vos soucis, car lui-même prend soin de vous.

KINYARWANDA

1Petero 5:7

Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.

Mugire umunsi mwiza.

19/09/2015

Ariko sinzamukuraho rwose imbabazi zanjye, Sinzivuguruza umurava wanjye. Sinzica isezerano ryanjye, Sinzahindura ijambo ryavuye mu kanwa kanjye. Zaburi 89:34-35

18/09/2015

Good morning

Today's word

Proverbs 11:19

Truly the righteous attain life, but whoever pursues evil finds death.

FRANÇAIS

Proverbes, 11:19

Ainsi la justice conduit à la vie, Mais celui qui poursuit le mal trouve la mort.

KINYARWANDA

Imigani 11:19

Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo, Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu.

Mukomere mu byo gukiranuka kuri uyu wa Gatanu.

16/09/2015

Today's Scripture

�He gives strength to the weary and increases the power of the weak� (Isaiah 40:29).

Today's Word from Joel and Victoria

Have you ever felt backed into a corner about a particular situation, and you couldn�t see a way out? We�ve all felt overwhelmed by the circumstances of life at one time or another. Be encouraged today because the Bible says in Isaiah that when you cry to God for help, as soon as He hears, He will answer you! He will give you strength when you are weary and increase your power when you feel weak. No matter what is going on in your life today, God is greater than any obstacle or difficulty you may be facing. Do you need strength today to overcome a challenge in your life? Do you need power to stand strong in the midst of a storm? Call on Him and He will hear you. The answer is on the way while the words are still on your lips! Open your heart and by faith receive His strength and might, and let Him empower you to live in victory all the days of your life!

A Prayer for Today

Father in heaven, thank You for hearing and answering my prayers. Fill me with Your strength and power today. I give You my whole heart and ask that You remove anything from my life that isn�t pleasing to You. In Jesus� Name. Amen.

16/09/2015

Good morning

Today's word

Psalms 27:4

One thing I ask from the Lord, this only do I seek: that I may dwell in the house of the Lord all the days of my life, to gaze on the beauty of the Lord and to seek him in his temple.

FRANÇAIS

Psaumes, 27:4

Je demande à l`Éternel une chose, que je désire ardemment: Je voudrais habiter toute ma vie dans la maison de l`Éternel, Pour contempler la magnificence de l`Éternel Et pour admirer son temple.

KINYARWANDA

Zaburi 27:4

Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y'Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw'Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe.

Nkwifurije uwa Gatatu mwiza.

15/09/2015

yesaya 43:4 : '' kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye kdi nkagukunda nicyo kizatuma ntanga ingabo nyinshi zigapfa kubwawe n'amahanga nkayatangirira ubugingo bwanjye"

Ngo niyo abantu batakubaha ariko Imana irakubaha kuko yakuremye mu ishusho ryayo.

Yeremiya 1:9-10
uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora kumunwa, maze uwiteka arambwira ati" nshyize amagambo yanjye mukanwa kawe.dore ngushyiriye hejuru y'amahanga n'ibihugu by'abami kurandura no gusenya,kurimbura no kubika,kubaka no gutera imbuto." Ndasabira buri wese uri kuriyi group kwemerera
Imana idukore kumunwa kugirango tubashe kurandura za karande ,dusenye ibyigize ibigirwa mana muritwe maze tubone gutera imbuto bitanyeganyezwa nimiyaga cyangwa Icyo aricyo cyose.

14/09/2015

Good morning

Today's word
Isaiah 41:4

Who has done this and carried it through, calling forth the generations from the beginning? I, the Lord-with the first of them and with the last-I am he."

FRANÇAIS

Ésaïe, 41:4

Qui a fait et exécuté ces choses? C`est celui qui a appelé les générations dès le commencement, Moi, l`Éternel, le premier Et le même jusqu`aux derniers âges.

KINYARWANDA
Yesaya 41:4

Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n'uw'imperuka. Ndi we.

Uwiteka azahora ari Uwiteka.
Mugire uwa Mbere mwiza.

10/09/2015

Ibanga ryo kwibuka ibyo Imana yagukoreye.
Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose. Kuva 12:14

Imana ikura ubwoko bwayo bw’Abisirayeli mu buretwa bwa Egiputa, iki cyari igihe gikomeye kidashobora kwibagirana. Uyu munsi wabaye mu bihe by’amateka akomeye y’Abisirayeli, ari ko n’Imana yabasabaga kutabyibagirwa.

Umunsi baboneyemo gukomera kw’Imana.
Imana yerekanye imbaraga zayo kuri Egiputa hamwe n’ibyago icumi kubera kwinangira kwa Farawo, nyuma Imana ikaza no gutandukanyamo inyanja kabiri.

Aya mateka abemera Imana n’abatayemera barayazi cyangwa barayumva. Amafilimi atandukanye yarakozwe kuri aya mateka. Imana nayo yihanangirizaga Abisirayeli kutazibagirwa aya mateka mu gihe bazaba bageze mu gihugu cy’isezerano.

Ubundi iki gikwiye umuntu wese, Imana iba ishaka ko twibuka imirimo ikomeye yakoze mu buzima bwacu, kuko birushaho kudukomeza mu rugendo rugana mu ijuru. Biragoye ko satani akwihebesha iyo ubasha kwibuka imirimo y’Imana, kuko umubwira ko iyakoze ibya mbere ntaho yagiye izakora n’ibindi.
Nshuti usoma ubu butumwa, ujye uhora wibuka ibyo yakoze, uko yakubohoye, indwara yagukijije, agakiza yaguhaye, intambara yakurwaniriye, iyi ni intwaro ikomeye yo kunesha umwanzi cyane igihe aguteza kwiheba mu buzima bwawe.

Ibi bigufasha kumenya ko Imana yawe igihari, kandi ko ishoborabyose.

Address

Gicumbi
Byumba
1823

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Beracah Holy Church Byumba Parish posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share