NEVER GIVE UP

NEVER GIVE UP http://uwecd2007 Blessings Family

04/02/2025

Never give up!!

23/03/2023
16/06/2022

Mwaramutse neza!

Gutegeka kwa 2 12:2-3
2 Ntimuzabure gusenya ahantu hose amahanga muhindūra yakorereraga imana zayo, ho ku misozi miremire no ku migufi, no munsi y'igiti kibisi cyose.
3 Kandi muzasenye ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z'amabuye bubatse, mutwike ibishushanyo babaje bya Ashera, muteme mutsinde ibishushanyo babaje by'imana zabo zindi, muzarimbure amazina yazo akurwe aho hantu.

Gira umwete wo gusenya ikitavuga Imana, ikitahihesha icyubahiro muri wowe, aho uba, mu murimo w'Imana, Imana izabyishimira.

Mugire umunsi mwiza.

10/06/2022

Mwaramutse neza!

Kuva 24:3
3 Mose araza abwira abantu amagambo y'Uwiteka yose n'amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”

Byiza cyane, icyampa nawe ugasubiza Uwiteka nkaba ngo Mana yanjye icyo untegeka cyose nicyo unsaba nzajya ngikora, ni byiza ko tubana n'Imana tuyumvira.

Mugire umunsi mwiza.

19/05/2022

Mwaramutse neza!

Kubara 12:7-8
7 Umugaragu wanjye Mose si ko ameze, akiranuka mu rugo rwanjye hose.
8 Uwo we tujya twivuganira n'akanwa kacu neruye, atari mu migani, kandi ishusho y'Uwiteka ajya ayibona. Nuko ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose?”

Imana nawe yaguhamiriza mu bantu gutya? Ko ukiranuka mu rugo rwayo hose? Idufashe muri byose.

Mugire umunsi mwiza w'icyumweru.

19/05/2022

Mwaramutse neza!

Kubara 11:23
23 Uwiteka abwira Mose ati “Mbese amaboko y'Uwiteka abaye magufi? None urareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.”

Amaboko y'Uwiteka ni maremare, ishoboye byose ntakiyinanira dusabwe kuyizera.

Mugire umunsi mwiza.

13/05/2022

Mwaramutse neza!

Kubara 11:1-2
1 Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumvise uburakari bwe burakongezwa, umuriro w'Uwiteka wicāna muri bo, ukongora abo ku iherezo ry'amagando yabo.
2 Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo muriro urazima.

Kwitotomba Uwiteka arabyanga, bihura no kutizera Imana, kandi utizera ntibishoboka ko ayinezeza.

Mugire umunsi mwiza.

05/05/2022

Mwaramutse neza!

Abalewi 20:22,26
22“Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye yose n'amateka yanjye yose mubyumvire, kugira ngo igihugu mbajyana guturamo kitazabaruka.
26 Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n'andi mahanga kuba abanjye.

Imana ihore idufasha kubaha ijambo ryayo no kurishyira mu bikorwa.

Mugire umunsi mwiza.

03/05/2022

Mwaramutse neza!

Abalewi 18:4-5
4 Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.
5 Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka.

Uwitondera amategeko y'Uwiteka akanayumvira azabeshwaho nayo, Yesu Kristo adushoboze.

Mugire umunsi mwiza.

01/05/2022

Mwaramutse neza!

Abalewi 7:28-29
28 Uwiteka abwira Mose ati
29“Bwira Abisirayeli uti: Utambire Uwiteka igitambo cy'uko ari amahoro, azanire Uwiteka igitambo akuye kuri icyo gitambo.

Ujye uhora uzirikana imirimo Uwiteka yagukoreye yose, kandi ujyane mu nzu y'Imana ituro ry'ishimwe yuko uri amahoro, ntukabyirengagize ningombwa, Yesu adufashe.

Mugire umunsi mwiza.

21/04/2022

Mwaramutse neza!

Kuva 33:13-14
13 Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.”
14 Aramusubiza ati “Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.”

Uwiteka abane nawe, mujyane muri byose kandi akuruhure.

Mugire umunsi mwiza.

Address

20 Coral House, Lapis Close
London
NW107FH

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when NEVER GIVE UP posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Contact The Place Of Worship

Send a message to NEVER GIVE UP:

Share