07/09/2026
*UKUVUKA KWA BIKIRA MARIYA NYINA WA YEZU NI AMIZERO Y'ABANTU*. Amasomo n'inyigisho ku munsi mukuru w'ukuvuka kwa Bikira Mariya
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu Gitabo cy’Umuhanuzi Mika(Mik 5, 1-4a).
Naho wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli; inkomoko ye ni iyo hambere, mu bihe bya kera cyane. Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli. We rero azemarara aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho, n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi, ni we ubwe uzazana amahoro!
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
Cyangwa:
Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma(Rom 8, 28-30).
Bavanaimwe, 28tuzi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. 29Abo yamenye kuva kera yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo, ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. 30Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye ; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane ; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.
Iryo ni Ijambo ry'Imana.
INDIRIMBO.
Izayi 61, 10abcd, 11 ; 62, 1, 2, 3.
Inyikirizo: Ndasabagizwa n’ibyishimo mu Mana, Umwami wanjye.
Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho,
umutima wanjye uhimbajwe n’Imana
yanjye,
kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro,
akansesuraho umwitero w’ubutungane.
Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo,
n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo,
ni na ko Uhoraho azameza ubutungane
n’ibisingizo,
imbere y’amahanga yose.
Sinzigera ntererana Siyoni,
sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu,
kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje
nk’icyezezi,
n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri.
Bityo amahanga azabone ubutungane
bwawe,
abami bose babone ikuzo ryawe.
Nuko bazakwite izina rishya,
rizatangazwa n’Uhoraho.
Uzamera nk’ikamba ribengerana mu
kiganza cy’Uhoraho,
nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe.
IBANGO NDIRMBO RIBANZIRIZA IVANJILI.
Alleluya alleluya.
Urahirwa Bikira Mariya, ukwiriye ibisingizo byose,
kuko Zubarirashe Kristu Nyagasani ari wowe wamutubyariye.
Alleluya alleluya!
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo(Mt 1, 1-16. 18-23).
Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi mwene Abrahamu:
Abrahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be, Yuda abyara Faresi na Zara kuri Tamara, Faresi abyara Esironi, Esironi abyara Aramu, Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni, Salimoni abyara Bowozi kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi kuri Ruta, Yobedi abyara Yese, Yese abyara Umwami Dawudi.
Dawudi abyara Salumoni ku mugore wa Uriya, Salumoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Biya, Biya abyara Asa, Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi, Oziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi, Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi, Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.
Ijyanwa bunyago ry’i Babiloni rirangiye, Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zerobabeli, Zerobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori, Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Eliyudi, Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo, Yakobo abyara Yozefu umugabo wa Mariya, ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.
Dore uko Yezu Kristu yavutse: Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu, mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yozefu umugabo we wari intungane, kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezera rwihishwa. Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira, ati “Yozefu mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.”Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi, ati “Dore umukorwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu nuko bazamwite Emanuweli, ari byo kuvuga ngo “Imana turi kumwe.”
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
INYIGISHO
Yezu Kristu akuzwe!
Nyagasani Yezu wapfuye akazuk, aje adusanga kuri uyu munsi duhimbazaho ukuvuka kwa Mama we Bikira Mariya, kugira ngo akomeze adutagatifurishe ububasha butyaye bw’ijambo rye. Iryo jambo ryigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya, maze isi yose ikaronka umukiro.
Ukuvuka rero kwa Bikira Mariya kuri Nyagasani Yezu Kristu na Kiliziya yose, ni umunsi mukuru. Isabukuru y’ukuvuka kwa Bikira Mariya ni n’isabukuru ya Yezu Kristu ubwe. Ibyishimo by’ukuvuka kwa Bikira Mariya Kiliziya yose ifite, ni nabyo byishimo bya Yezu Kristu ubwe uyibereye Umutwe.
Muri uko kuvuka rero, isi yabonye urumuri yari itegereje itabizi; Itabizi kuko uwo munsi nta cyo bamenye, ko muri uwo mwana w’umukobwa Ana na Yawakimu bari bamaze kwibaruka hazavamo nyina w’Umucunguzi Yezu Kristu, ko muri uwo mwana wavutse ku buryo buboneshwa amaso nk’abandi bose, hashoboraga kuvuka(…) yagombaga kubyara ku buryo budasanzwe Jambo w’Imana Yezu Kristu.
Ukuvuka kwa Bikira Mariya, ni ibyishimo bya Data Uhoraho, ni ibyishimo bya Yezu ubwe, ni ibyishimo bya Roho Mutagatifu umugabo wa Bikira Mariya; uwatwikiriye Bikira Mariya, maze hakavuka Yezu Nyagasani; Yezu w’i Nazareti, Umwana wa Mariya.
Ivuka rya Bikira Mariya, ni ibyishimo ku babyeyi be b’umubiri: Yawakimu na Ana. Abo babyeyi barishimye babyaye uwo Mwana, ntagushidikanya. Uwo mwana w’umukobwa; uwo Mwari; uwo Mwana wabaye Umwari wasamye inda y’Uhoraho, yabaye ibyishimo by’ababyeyi be. Ntabwo yabaye ikimwaro cyabo, ntabwo yabakojeje isoni. Yabaye ibyishimo byabo mu kuvuka kwe, aba ibyishimo byabo mu gushyingirwa kwe, aba ibyishimo byabo mu kubyara kwe, aba ibyishimo byabo mu buzima bwe bwose.
Koko rero, ukuvuka kwa Bikira Mariya, umuntu yavuga ko gutangiza iremwa rishya: iremwa rishya ritsinda kamere ishaje ya muntu, iremwa rishya ritsinda icyaha cy’inkomoko cyatsikamiye muntu imyaka n’akaka; koko Bikira Mariya yakirinzwe, ahingutse ku isi, urumuri rwararashe. Mu bantu bose bari ku isi y’icyo gihe, ni we wenyine wari wifitemo ubuzima bushya; ubuzima yari yahawe ku buryo bw’igitangaza n’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu byazaga kubaho, maze we bikamugirira akamaro mbere y’uko binaba, kubera ububasha buturenze bwa Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
Ukuvuka kwa Bikira Mariya, ni ukuvuka kw’amizero y’ugucungurwa kwa muntu; ugucungurwa kwacu kwamuhereyeho, ni uwa mbere wacunguwe, maze atubyarira Umucunguzi, natwe turacungurwa, tuva ku ngoyi y’ubugome, tuva ku ngoyi y’inzangano, tuva ku ngoyi y’irari ribi, tuva ku ngoyi b’ubusambanyi, y’ubusinzi, y’ubusambo. Tuva ku ngoyi y’ikinyoma, Yezu Kristu arimikwa, yimikwa mu bemeye kuremwa bundi bushya na Roho we Mutagatifu, wa wundi watwikiriye Nyina Mariya, maze akatuvukira nk’uko babibwira Yozefu Mutagatifu mu Ivanjili ya none.
Mu ukuvuka rero kwa Bikira Mariya, turabonamo ukuvuka kwacu natwe, ukuvuka kwacu gushya binyuze k’ukuvuka kwa Yezu Kristu. Ibyo byose turabitega amatwi mu masomo y’uyu munsi. Koko rero Yozefu baramubwira bati” Yozefu mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.” Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi, ati “Dore umukorwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu nuko bazamwite Emanuweli, ari byo kuvuga ngo “Imana turi kumwe.” Naho mu isomo rya mbere barangije bavuga bati” We rero, azemarara aragire ubushyo bwe, abikesheje ububasha bw’Uhoraho, n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi, ni we ubwe uzazana amahoro!”
Uwo ni Yezu Kristu mwene Mariya. Ukuvuka kwa Bikira Mariya, ni ukuvuka kw’ayo mizero yose y’ugucungurwa kwa muntu. Yezu arabitwibutsa none aduhamagarira nyine kubaha ku buryo bwihariye uwo Mubyeyi we.
Umuntu w’umukristu gatolika wumva ko Bikira Mariya nta cyo avuze, akaba nta mwanya rwose afite mu buzima bwe, uyu munsi Yezu aramwibutsa ko yamumuhaye: “Mu rugendo urimo unsanga, naguhaye Mama wanjye. Mwisunge uzangeraho bikorehoye kurushaho.” Uko yamuhaye Yohani ku musaraba, Yezu Kristu ahora ayobora kuri Mama we abantu bose baza bamusanga. Abantu rero bashobora kwanga iyo kado, (Cadeau) ariko hahirwa abayemera, Mariya bakamugira Mama, maze akababyaramo ubwo buzima nyine; atari ibyo kubana na Bikira Mariya umuryarya, ugira ngo agufashe mu nyungu zawe, naho ize wange kuzinjiramo. Ibyo ngibyo Mutagatifu Ludoviko Mariya wa Monfort yarabitwigishije bikomeye, ku byerekeranye n’urukundo tugomba kugirira Bikira Mariya nyarwo.
Koko rero hariho umuntu wabwira Mariya ati “Mpa ibi n’ibi, mpa ibi n’ibi. Ndindira ibi n’ibi Ndindira ibi n’ibi!” ariko nyamara ugasanga ni we uvuyanga abakene be, utuka abakene be, usuzugura abakene be, mbese Mutagatifu Tereza w’i Karikuta washyizwe mu rwego w’abatagatifu uyu munsi i Roma, ntagire isomo amwigisha. Ugasanga turi inshuti za Bikira Mariya turi ingabo za Mariya, ariko nyamara turi n’iza Sekibi w’ubwirasi n’agasuzuguro; Gusuzugura abantu baciye bugufi, kubakandagira! Bikira Mariya yakandagiye umutwe w’umwanzi Sekibi na Sebwirasi. None se uwo Mubyeyi ubwo twagendana na we dute twuzuye ubwirasi n’agasuzuguro?
Ni yo mpamvu nyine mu Isomo rya mbere mu gihe duhimbaza ukuvuka kwe, Ijambo rya Nyagasani ryabitwibukije mu magambo agira ati” Naho wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli”
Uri muto cyane! Abantu bato cyane. Data Uhoraho yatoye Bikira Mariya, Umwari w’ i Siyoni muto cyane! Ntabwo Ana na Yawakimu bari ibihangange by’icyo gihe. Bikira Mariya ni aho yavutse, yavutse mu muryango woroheje, avukira ahantu horoheje, nyamara Uhoraho aramutora, amutorera kubyara Umwami w’abami, Umwami w’isi n’ijuru Yezu w’i Nazareti! Yezu Kristu akunda cyane abaciye bugufi, agakunda cyane abacisha make.
Kuri uyu munsi wa Bikira Mariya duhimbaza ukuvuka kwe, Ububasha Uhoraho yashyize mu kirenge cye, nibukandagire umwanzi w’ubwirasi winjira muri Kiliziya ye. Ugasanga abantu turiratana umwambaro Bikira Mariya yatwambitse, turawukandagiza abandi! Ibyo na byo birababaje.
Kuri uyu munsi kandi twibuka ukuvuka kwa Bikira Mariya, amasengesho y’uwo Mubyeyi nafashe abantu bose basamye uyu munsi n’abazasama mu minsi izakurikiraho kwakira iyo mpano y’ubuzima, maze ibintu byo kwica abana babicira mu nda birangire muri iyi si. Iyo roho mbi yo gukuramo amada nimeneke umutwe, Bikira Mariya nayikandagire mu izina rya Yezu. Abo baziranenge bareke gukomeza kwicwa muri iyi si, izina rya Yezu niribarengere, amaraso ya Yezu Kristu nabarwaneho.
Ukuvuka kwa Bikira Mariya, nikube ukuvuka kw’abo bana bose, bo mu isi hose. Aho babangamiwe n’ikiganza cya muntu, n’ubugome bwa muntu, ndetse n’ikoranabuhanga rye rishaka kubaranduza mu nda ya nyina. Umubyeyi Bikira Mariya narengere abo bana bose.
Narengere kandi roho zikiri ntoya zirimo zivuka. Abo bantu bose bishimiye ko Yezu Kristu ari mu kubakura mu byaha, nyamara Sekibi iri mu gukurikirana ishaka kubasubiza aho bavuye.
Bikira Mariya narengere abo bose barimo bavuka uyu munsi, biyemeza gukurikira Inzira y’Umukiro, biyemeza kuvuka bundi bushya, bemera kuva mu kiganza cya Sekibi, Senzangano Sekibi Sekutababarira, Sekibi Sebusambanyi, Sekibi Sekinyoma, na Sebusinzi na Senzangano, Sekibi w’intambara, Sekibi ubiba umwiryane mu bantu.
Abo bose bari mu kuva aho hantu, gusohoka muri uwo mwijima, binjira mu Rumuri Yezu Kristu Rukundo na Mahoro, Umwami w’amahoro We utanga amahoro ku isi, abo bose Bikira Mariya nabarwaneho, Hekugira usubira mu biganza by’umwanzi, izina rya Yezu Kristu rikurizwe muri bose.
Ngwino Roho wa Yezu! ngwino udutwikire nk’uko watwikiriye Bikira Mariya, maze Yezu Kristu akurizwe muri twe mu bihe byose.
Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!
Ngwino Roho wa Yezu!
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya uturengere uturwaneho mu izina rya Yezu.
Bikira Mariya Mwamikazi wababaye udusabire.
Padre JEREMIE HABYARIMANA