Gatolika-Katholikós/Fr. Oscar Uwitonze

Gatolika-Katholikós/Fr. Oscar Uwitonze Hano dufashanya kumenya no gukunda Yezu Kristu no kumubera abahamya b'ukuri. Duhurira muri gahunda yo gushengerera Ukaristiya Ntagatifu (Live).

Muri iyo gahunda twise "MFITE INYOTA" turasingiza, tugashimira kdi tugasabirana. KUBERA IKUZO RY'IMANA N'UMUKIRO W'ISI! Twiyemeje kuba INTUMWA za Yezu Kristu: Tuzirikana amasomo ya Misa, ubuzima bw'abatagatifu n'inyigisho za Kiliziya. DUFITE GAHUNDA YO GUSHENGERERA YEZU KRISTU MW'UKARISTIYA, MURI GAHUNDA TWISE "MFITE INYOTA". Ni gahunda yo kunga ubumwe mu isengesho, ni umwanya wo gusingiza Imana, kuyishima no kuyisaba. Duhura "online" buri wa gatanu (tukaba twahindura umunsi bitewe n'impamvu zikomeye). Iyi gahunda ikayoborwa na Padiri OSCAR UWITONZE. Abayitabira bitoza kurangamira Yezu Kristu muzima mw' Isakaramentu Ritagatifu ry'Ukaristiya.

-Bitoza gukunda Misa, bakarushaho kugira inyota yo guhazwa kenshi kandi neza.
-Bitoza gukunda GUSHENGERERA Ukaristiya Ntagatifu. Bityo bakagira inyota yo gusura kenshi kiliziya cyangwa se chapelles zibarizwamo tabernacle, ubushyinguro bw'Umubiri wa Kristu.
-Bitoza gukunda gusaba imbabazi biyemeza guhabwa Isakaramentu ry'imbabazi.
-Bitoza gukunda isengesho ryo gusingiza(louange) ribabera isoko yo guhinduka koko bakarushaho kubona ubuhangange, ubwiza, ububasha, impuhwe, icyubahiro, ikuzo, n'ubutabera bw'Uhoraho, Imana, Butagatifu. Aho ni ho bahera bitoza kumushimira, bakanitoza kumusaba: buri wese arisabira, akanasabira abe n'abandi. Buhoro buhoro bagenda bavumbura ko iri sengesho ryo gusingiza(louange) ari isengesho rinakiza ibibabaza umubiri rikanabohora roho zacu/imitima yacu. "Nyagasani, ni wowe Mana yanjye, mpora ngushaka uko bukeye! Umutima wanjye ugufitiye inyota, n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi,
meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana." ( Zab 63, 2)
- Bitoza gukunda no gusabira abasaserdoti no gusaba Imana ngo ikomeze yongere umubare wabo kandi ibatagatifuze. Muri iyi gahunda, twitoza gukundana(nubwo tutabarizwa hamwe):

- Iyi gahunda ihuriyemo abanyarwanda n' abarundi babarizwa mu bihugu binyuranye; ihuriyemo abakiri bato n'abakuze. Ikagaragaramo ubwisanzure buzira ubwishishanye; ikagaragaramo ubwubahane. Duharanira:

- Kubabarana n' ubabaye: dusabira abarwaye n'abari mu ngorane zinyuranye z'ubuzima(nta na kimwe twirengagiza muri ibyo byose bibuza mugenzi wacu ibyishimo).
- Kwishimana n'uwishimye: tuzirikana abagize ibirori nk' abahimbaza umunsi mukuru wa Bazina Mutagatifu, abahimbaza isabukuru iyo ari yo yose(Ivuka, Batisimu, Ugushyingirwa, Ubusaserdoti, ukwiha Imana, ugusoza amashuri, n'ibindi...) Abayitabirira bitoza gukunda Kiliziya: gukunda no kwitangira ubutumwa muri paruwasi zacu, mu makoraniro anyuranye tubarizwamo, kandi ibyo byose bigaherekezwa n'ibikorwa by'urukundo (buri wese ku giti cye). IMANA YATANGIYE UYU MURIMO IWUKOMEZE KANDI IZAWUSOHOZE.

2 Tm. 4, 2: "Amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura." "Proclaim the word; be persistent whether it is convenient or inconvenient; convince, reprimand, encourage through all patience and teaching." "Proclame la Parole, interviens à temps et à contretemps, dénonce le mal, fais des reproches, encourage, toujours avec patience et souci d’instruire." "Proclama la Palabra de Dios, insiste con ocasión o sin ella, arguye, reprende, exhorta, con paciencia incansable y con afán de enseñar." URAKAZA NEZA URISANGA! Nawe rero usangize incuti zawe!

Hello. Bjr. Waramutseho.  Gira Kristu🤗🫂🙌♥️
14/09/2026

Hello. Bjr. Waramutseho. Gira Kristu🤗🫂🙌♥️

Ndakwifuriza Icyumweru gihire- Umunsi wa Nyagasani- maze uhezagirwe. Gira Kristu!
12/09/2026

Ndakwifuriza Icyumweru gihire- Umunsi wa Nyagasani- maze uhezagirwe. Gira Kristu!

04/09/2026

Urukundo rwawe Yezururandembuza!

Bjr 👋Hello🤗Gira Kristu🫂Ndagusuhuza rero nkwifuriza Icyumweru cyiza,Umunsi muhire wa Nyagasani. Nsaba ngo aduhane umugish...
30/08/2026

Bjr 👋Hello🤗Gira Kristu🫂Ndagusuhuza rero nkwifuriza Icyumweru cyiza,Umunsi muhire wa Nyagasani. Nsaba ngo aduhane umugisha, tugubwe neza muri We🙌Maman Marie, Nyina wa Jambo, adusabire🙏

28/08/2026

Urukundo rwawe Yezu ni rwo rutubeshejeho: Singizwa!

21/08/2026

Enjoy the videos and music you love, upload original content, and share it all with friends, family, and the world on YouTube.

Muvandimwe , gira Kristu. Ndakwifuriza Icyumweru cy'umugisha. Gubwa neza.
16/08/2026

Muvandimwe , gira Kristu. Ndakwifuriza Icyumweru cy'umugisha. Gubwa neza.

Mana yanjye, dore umunsi uciye ikibu n’ijoro rirabuditse ;Nje nkugana ngira ngo ngushimire kuba wandinze uyu munsi, nkab...
11/08/2026

Mana yanjye, dore umunsi uciye ikibu n’ijoro rirabuditse ;
Nje nkugana ngira ngo ngushimire kuba wandinze uyu munsi, nkaba ngusaba ngo undinde muri iri joro, umbe bugufi ;
Roho yanjye n’umubiri wanjye mbishyize mu biganza byawe.
Nyagasani Mana, uhe umugisha abo bose badashobora gusinzira kubera uburwayi cyangwa se ibindi bibazo bibabuza kugoheka ;
Uhe umugisha abo bose baraye izamu kubera akazi bashinzwe gutunganya ; Uhe kandi umugisha umuryango wanjye n’inshuti zanjye zose, maze ejo tuzabyukire kugusingiza no guharanira gukora ugushaka kwawe. AMEN, ALLELUIA.

Dirección

Calle Ramón J. Sender, S/N
Alcalá De Guadaira
41500

Notificaciones

Sé el primero en enterarse y déjanos enviarle un correo electrónico cuando Gatolika-Katholikós/Fr. Oscar Uwitonze publique noticias y promociones. Su dirección de correo electrónico no se utilizará para ningún otro fin, y puede darse de baja en cualquier momento.

Atajos

Compartir