30/07/2023
Umugabo yicaye munsi yigiti kuzuba,kandi
inyota ari nyinshi.
hashize akanya,atangira kubona ibitonyanga
byamazi biri guturuka mugiti,ahita afata
igikombe,atangira kubitega.igikombe
gicagase,yiteguye kuyanywa,hahita haza
inyoni,ikubita cyagikombe,amazi
arameneka.biba inshuro 3 zose,
Umugabo agize umujinya,afata ibuye,aritera
yanyoni arayica.
amaze kuyica,abona inzoka nini imanutse
iturutse muri cya giti,ahita amenyako yamazi
atari amazi yanyayo,ahubwo ari uburozi.
yarababaye cyane,kuko yishe inyoni kandi
yamukijije......
Rimwe na rimwe,Imana imeze nkiyi nyoni,kuko
ishaka kudukiza tukayirakarira,twibwira ko
idukuye kubyiza.
Birashoboka ko ibyo wita amazi,ari uburozi....
ihanganire ibikomere,kuko hari ugutsinda ku
mutwe wawe.
Fata Imana ikiganza,ntuyirekure,maze
ikwiyoborere.
ibi mbisabye nizeye,mu izina ry'Umwami wacu
Yesu,Amen....
ndakwinginze wowe usomye iyi nkuru,kora
SHARE,uyisangize na bandi.
Imana ibahe umugisha.