23/04/2021
Hariho Umuntu wari ufite urugendo, kandi Aho Yaja ga Hari Kure cyaneeeee. Kandi Ntako Yari kureka kujayo Kuko Byari Ngombwa. *Akigenda, Ahura N'Umugabo munzira, amwitegereje Abona Urya afite urugenzi ababaye cyaneeeee kandi asa n'Ufite agahinda ndetse Abona Ari no kwivugisha.* Bahuye aramuramutsa, Amubaza Iki mubabaje, gitumye agira agahinda N'Umubabaro bingana gutyo. Wa Muntu amubwira iki mubabaje Ko Ari urugendo afite rurure cyaneeeee rwose, kubera, umuruho, Inzara, inyota, izuba, Imvura biri muri urugendo, *Nibyo byanteye bwihebe , bwihebe Nayo Ituma ngira Agahinda N'Umubabaro byageze Aho nanirwa kubihisha*. Wa Mugabo, Aramubwira ati humura, Hano Hari Imodoka zaje, *zifite Ubushobozi bwokujana Umuntu ndetse Nimitwaro ye yose ab' afite*. Kandi irihuta cyaneeeee. Uwo Muntu aramubaza ati :
1. *Ese bisaba Iki Kugirango winjire muriyo modoka ?*
Rep. Nukwizera Ko ishoboye kugutwara kandi ikagush*tsa.
2. *Ikindi bisaba Niki ?*
Rep : Nukuba ufite Amafaranga akenewe isaba Kugirango Igush*tse Aho Ushaka.
3. *Ese Uwikoreye Iyo agezemo, Akomeza kwikorera Uwo mutwaro we?*.
Rep : Nawo urawutura ikawikorera Kuko ubwo bushobozi ibufite.
3. *Ese bish*tse ngasinzira ntakaga byateza?*
Rep : Hoya Ntako rwose Kubera Ko Uwikoreye urugenzi rwawe Aba Ari Maso kubwawe. Igikuru Nico wakoze cokuba winjiye mu Mudokari.
4. *Ese utwaye Imodoka Ikindi Hariho imyitwarire asaba Ko Umuntu Aba afite mu modoka*?
Rep: Yego, N'ukuba wirinda gukora cangwa kuvuga Ikintu cabangamira ubuzima bw' Abagenzi bawe murikumwe.
5. *Ese bish*tse Imvura ikagwa cangwa Izuba rikava , Ntangaruka byangiraho ?*. *Ese Icuya kibaye, cangwa Imbeho ikaba Nabyo ntangaruka binfiteho?*.
Rep: Hoya, Kubera Ko Iyo modoka ifite Imbaraga zibikurinda Byose.
6. *Ese bish*tse Ijoro Rigafata hakaba Umwijima Ntibishobora gushira ubuzima mukaga*?
Rep : Hoya, Kuko Iyo modoka ifite amatara Icana Mw'ijoro Umuco ukaboneka.
7. *Ese Umuntu Ari Muriyo modokari , birashoboka ko Umuntu Yagenda abona Aho arikujya ?*.
Rep : Yego rwose, Hariho Uduce tumwe ifite Hariho Ibiyo bituma mubasha kureba hanze.
🔯. N'Uko bamaze kuganira, wa Mugabo Yuzura Iby'Ishimo byinshi, *Uwo Mwanya Agahinda N'Umubabaro Birashira mu mutima we* Kuko Yarasanze Imodoka Imuhindukiye igisubizo C'urugenzi rwe Yarafite. Maze Amusaba kumwereka aho bategera, *Nawe ara mujyana*, Asiga Yinjiye Mudokari, *Maze batandukana amusezeraho Anezerwe*.
✳️. Maze Gusoma Iyi Nkuru, Dore Isomo Nakuyemo:
1. *N'Uko Uy'UMugabo ataruhuwe Nokuba Yicaye mu modokari, Ahubwo Yaruhuwe No kwizera Ko Iyo modokari Yabaye igisubizo C'Ibibazo Yarafite Byose*. Ikibihamya Nuko, *Agahinda N'Umubabaro byarangiye Atarinjira mu Modokari*. Umutima waruhutse akimara kumva Ko habonetse Imodoka *Ishoboye kumwikorera Ubwe N'Ingorane ze zose*. Ikindi, Nubwo Yari kwinjira Mu Modokari ariko atayifitiye icizere kwishoboye kumurinda izo ngorane zose Yarigukomeza kugira Umutima uhagaze Yibwira Ko Ibyo atinya bishobora kumugeraho.
🔯. *Naje gusanga Ko, Ntabwo turuhurwa nokuba Tur' aho turuhurirwa, Ahubwo turuhurwa no kwizera Ko Aho turuhurirwa hashoboye kuturuhura*. Naje gusanga kandi, tutaruhurirwa Aho tugomba kuruhurirwa Kuberako Hananiwe kuturuhura, Ahubwo tureka kuharuhurirwa kubera Ko tutizeye Ko hashoboye kuturuhura. Kuruhira Ahashoboye kukuruhura kubwo kutahizera, *Ntabwo bihambura Imbaraga Zokuruhura abahafitiye Icizere*.
Naje gusa no Muburyo Bwo kwizera ko, *Kuba muri Kristo nkahantu turuhurirwa Bidahagije kugirango turuhuke , Ahubwo bisaba Ko tuba tunizera ko Hashoboye kuturuhura*. Naho kuba Uri Muri YESu Ariko utizera birya byose yakubwiye Ko azaguha, azagukiza, azakurinda, Yaguhaye, Yaguhinduye, Yakugize Ko Ari Umugabo wokubish*tsa , *Ntabwo byakubuza kuruhira muriwe*. Birya Yakubujije gutinya kubera K'uri muriwe utabashije kubyizera Ko azabikurinda, *Ntibyakubuza kuruhira muriwe*. NiYo Mpamvu usanga Hariho Benshi Bari muri Kristo, *Ariko witegereza ubuzima bwabo Ukabona burarushye*. Ubuzima bucitse intege, budafite ibyiringiro. Mwene da Wewe uri muri YESu, Kugirango uruhurwe nawe, *N' ugufata amagambo Yakubwiye yose Kw'Ar'ay' Ukuri kandi Ko Ari Umugabo wokubish*tsa*, niwakora Ibyo uzaba muri we wuzuye Amahoro N'Ibyishimo Kuko ufite ukumenyera ubuzima. Kuko kuba muri Kristo byonyine ariko utizera Imbaraga Zaho Ko zizasohoza ICO Mwavuganye *Ntabwo byakuruhura*. Uzahorana impagarara murugendo. *( Matayo 11: 28 )* : Nimuze Mwese abarushye N' abaremerewe Nd' abaruhura.
*NGANIZI MUSEVENI*.
VENDREDI, LE 23/04/2021.