11/09/2022
Icyumweru cya XXIV GISANZWE C
Iyimukamisiri 37,7-11.13-14; Zaburi 50, 1Timote 1,12-17 na Luka 15,1-32
(NB: Umuntu yasoma kugeza kuri n.1 akaruhuka akumva akaririmbo ka @ fr Jean Bosco bigirimana akazakomerezaho Nyuma)
[Ku cyumeru gishize twazirikanye ku kwegukira Nyagasani burundu, bitari ukujya mu kaguni ngo ukifungiranemo, wumve ko wakijijwe, cyangwe se kwibabaza ugamije kugusha neza Imana, kwimunyamunya ngo Uhoraho atagutsinsura! Kwegukira Imana burundu bivuga kwemera kuba intungane nkayo mubyeyi wuje impuhwe n’ineza, ikunda itagera igatanga itaguna, igakunda buri wese nk’ikinege, ikaba yanahara byose kubera muntu.]
Amasomo ya none ayose aragaruka ku mpuhwe z’Imana zitwikira ubuhemu bwa muntu. Uhoraho atatugiriye impuhwe twashira, tutamazwe n’uburakari bwe, ahubwo kubera ko icyaha nyirizina ari inzira njya-rupfu (nk’intambara burya ani igihamya ko icyaha ari inzira y’urupfu). Icyo Yezu akora ni uguhishura iyo sura y’Imana, yabidusobanuriye akoresheje imigani itatu: uw’intama yazimiye, uw’igiceri hamwe n’uw’umubyeyi w’Impuhwe. Amagambo atangira ivanjiri arimo inyigisho ikomeye cyane idufasha kuzirikana amasomo yose y’uyu munsi:
1. “Abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose bashaka kumwumva”, baramwegera kuko muri we Imana ariyo yabanje kwiyegereza abantu bari kure ibigirishije Ijambo ryayo. Yezu we aranabikabiriza agasangira nabo nk’ikimenyetso cyo kunga ubumwe nabo, bitari kandi kujya kubashimira ko ari abanyabyaha, ahubwo kugira ngo bicuze bagarukire Imana kuko “umunyabyaha umwe wisubiyeho atera ibyishimo mu ijuru kurusha intungane zidakeneye kwisubiraho”. Burya umuntu wiyumvisemo ko ari kure y’Imana aba afite amahirwe menshi yo gutaruka. Twahawe ingero eshatu:
- Isomo rya mbere ryatweretse umuryango w’Imana utaratindiganije kujya kure y’Imana, ukarema ikimasa cya zahabu, gishushanya imbaraga za kigabo (virilité), kwiyumvamo igabo ugahinyura Imana ugatangira kuramya ibikorwa by’amaboko yawe (Zahabu). Musa abibonye atakambira Uhoraho nawe abagirira impuhwe…
- Urugero rw’umusore muto waka se umunani akajya mu gihugu cya kure yibwira ko abaye umwigenge nyamara aribwo acakaye kugeza naho abaye umugaragu w’ingurube. Amaze kuraba kubera inzara yibutse aho yaguye ava maze agarukira se (ryari itekinika ariko!🤭) Ise amubonera kure nk’uwari amutegereje, amubabarira atagombye gutegereza ko asoza ukwicuza kwe. Aramuhobera, amwambika kanzu nziza n’impeta, akora ibirori. (Ni nacyo Kiliziya ikora, abavandimwe usanze bakakwakira, bakaguhoza, bakakwomora ibikomere, gusa siko mu matsinda yose wabisangamo, hari aho wagera ukiheba kurushaho! Ariko baramutse atari beza koko wowe uzabarushe ube mwiza!)
- Urugero rwa Gatatu ni Pawulo ubwe uhamya ati “Njyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo, njye wari injiji itagira n’ukwemera, nari kure cyane…”
Umuntu watannye iyo ahuye na Nyagasani bimuha kwumva neza icyaha cye ariko ntibimubere impamvu yo gucika intege ahubwo yamamaza impuhwe z’Uhoraho zamubayeho igisagirane: “Ndashimira Umwami wacu wampaye imbaraga, Ingabire ye yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu”. Njye ku giti cyanjye, nemeza ko ineza ya Nyagasani yansumbye, isumba ubuhemu bwanjye maze antorera kumubera umuhamya n’ubwo ntari mbikwiye bwose! Umukrisu ni igikorwa cy’Impuhwe z’Imana ubwayo, buri wese azi aho Imana yamukuye igihe imuhamagaye, kandi ihora itwarura henshi ikanatuma tutamwara! Ndetse hari n’abantu bamwe bagiye bagira ibyo boroshya (bashyiramo imiyaga😉) tukaba tubakesha aho turi ubu, bakemeza batyo ko uko umugabo aguye atariko ameneka kandi ko nta ntungane isengera aho sh*tani atagera, hari kandi n’amabanga akomeye abantu batwariye abandi🙏, gusa twese tukishimira ko ineza ya Nyagasani iduha gutera agatambwe, ibyahise tukabirekera mu mateka, tugakataza tugana imbere. Impuhwe z’Imana ziturema bundi bushya!
2. Abafariza n’abigishamategeko batangira kwijujuta, bavuga bati “uyu muntu yakira abanyabyaha akanasangira nabo!” aba ni abantu mu bisanzwe bafatwa nk’abegereye Imana (officially speaking). Undi tubona yijujuta ni umuhungu w’imfura. Iyi ni imyitwarire y’abibagirwa ko umuntu yemera Imana kugira ngo agire uruhare ku butungane bwayo yo ivusha izuba ku babi n’abeza, ikavubira abadakwiye. Uwiyeguriye Nyagasani (Umukristu wese) aba agiriye bose akazagomba kuba irango ry’aho Imana ituye koko. Ntabwo ari ukujya mu bwihugiko ngo ushishe abandi bashira. Hari akantu katubamo ku buryo twumva uwaguye aba agomba guherayo, bimwe ngo “mu gihane mwihanukiriye nimushaka mukice!”😀 Hari n'abibagirwa ko icyaha ari gatozi bakagutsinsura kugera ku gisekuru cya gatanu! Bamwe mu bana b’imfura (nkanjye aha), bakunze kubihirizwa no kubona barumuna babo bidegembya kubarusha ariko bo bakabashyiriramo imiyaga. Icyo baziza barumuna babo nuko bo batinyuka gukora ibyo nabo bifuzaga, ariko bakabireka babitewe gusa no gutinya ababyeyi babo, nta yindi ndagangaciro ibiri inyuma. Ibyaha birakurura cyane kandi bikaryoha, hari ababyirinda batabitewe no gukunda ubutungane ahubwo ubwoba, iyo rero ugize ibyago ugafatirwa mu cyuho barakwihaniza bimwe by'igisambo kiboha ikindi😀.… Nta byishimo wagira mu gihe aho kurangamira Imana yaguhamaye, uhora ubabajwe n’ineza y’abandi. Ubuzima muri Nyagasani si ukurushanwa kandi ibyo Nyagasani aha buri wese biba bihagije: "Wowe iteka tuba turi kumwe, ibyanjye byose ni ibyawe!" Ineza undi agiriwe ntitubya iyo wagiriwe! Niyo mpamvu hari uburyo bubiri bwo gutakara: gutana, gutakara ukava mu rugo nk’intama yazimiye cg uriya mwana w’ikirara n’abandi benshi bigaragara ko bataye ukwemera cg bakurwanya. Ariko habaho no gutakara mu rugo, nka kiriya giceri cyatakaye mu nzu, cg uyu mwana mukuru w’ihindura umushyitsi iwabo.
3. Icyo uwakiriye Nyagasani asabwa, uwababariwe nka Pawulo, mbere na mbere ni ukuba umuhamya w’ineza yayo mu bantu, agasangiza bose ibyishimo atewe no guhura n’Imana. Akayisingiza: “Nyagasani bumbura umunwa wanjye maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe”. “Mpa kwishimira ko nakijijwe”. Nyagasani aharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka amen!
https://youtu.be/qQOaMGf7q8Y