24/11/2025
Ku cyumweru taliki 23/11/ 2025, byari ibirori bikomeye cyane kuri EAR cathedrale Pawulo wera Byumba ubwo umwepisikopi wa EAR D/ Byumba Mgr. NGENDAHAYO Emmanuel afatanyije na Mgr. NSHIMIYIMANA Christophe Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Butare bakoze imirimo ikomeye cyane irimo gutanga ubu Dikoni kuri Lr Reader NYIRAMINANI Clementine, Lr NZABANDORA Joseph Alain na Lr TAYEBWA Robert ndetse no kurobanura aba Pasitori aribo Rev AKANYUMA Leonidas, Rev BYIRINGIRO Eraste, Rev NTAWUKURIRYAYO Julius, na Rev RWAGAHUNGU Jean Pierre.
Umwepisikopi wa EAR Diyosezi Byumba kandi yatangaje abacidikoni bashya aribo Venerable TUYISHIMIRE Jean de Dieu, Ven MUKUNZI Justin, Ven TUGUMISIRIZE Godwin, Ven NSHIMIYIMANA Thadee na Ven NIZEYIMANA Placide baje basanga abasanzwe ari abacidikoni Ven NGENDABANGA Dismas, Ven NSENGIMANA Servillien na Ven MURINDWA Marc.
Hasezerewe ku mugaragaro kandi aba Pasitori bagiye mukiruhuko cy’izaburukuru aribo Ven HAJABAGABO J.M.V, Ven Canon NDAYISABA Cesar, Ven MAGEZA Elson, Rev MWIJUKA Jonas, Rev NGENDAHIMANA Elaste, Rev RUKWESEBONA Geoffrey, Rev MIVUMBI Emmannuel na Rev NKURIKIYINKA Onesme Robert.
Iyi mirimo yose yakozwe ubwo hizihizwaga imyaka 34 EAR D/Byumba imaze ishinzwe kandi hagaragazwa n’imirimo itandukanye y’ivugabutumwa, n’itarambere rirambye y’iyi Diyosezi.
Uyu munsi w’amateka muri Diyosezi witabiriwe na Mayor w’akarere ka Gicumbi Nyakubahwa NZABONIMPA Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba n’abakristo benshi baturutse mu ma Paruwase atandukanye, ama Diyosezi ndetse no hanze y’igihugu